Saturday, April 30, 2022

Uko warabagirana kose, uzakenera urumuri

Nimwige kubana n’abandi neza, mubabere ishusho y’urukundo rw’imana. Wikwishyira ejuru, wikwigira imana, nturenze abandi, abantu ni magirirane. Koko rero, “Ububasha mufite mubukesha Nyagasani, ubutegetsi mukabuhabwa n’Umusumbabyose, ari na We uzasuzuma ibikorwa byanyu, agasesengura imigambi yanyu” (Buh.6,3). Nimwemere Roho w’Imana abayobore.  Wikwirukana Roho ugutuyemo cyangwa ukugenderera. Uwo Roho Mutagatifu ni We uduhishurira amabanga y’ijuru kandi akanadushoboza mu butumwa Kiliziya iduha. Ni We udutoza kwemera icyaha no kwicuza, akatubwiriza igitunganye, akatubuza icyaha mu byo cyiyoberanyamo byose. Mubmenye neza, ntacyo twageraho, nta n’aho twagera tubuze uwo Roho w’Imana. Icyari irembo ry’uburokorwe n’umukiro w’iteka cyahinduka irembo ry’ubucibwe n’urupfu by’iteka.

Irembo ry’Umukiro ni aho hantu ubana n’abandi mugamije kwitagatufuza. Aho, ningombwa guhavani Roho a kunga ubumwe kandi ibyo bishoboke Roho abicisha bugufi. Abemera ko ari abakene, ko hari ibyo bakeneye ku bandi ngo bashobore kubaho neza, nibo baharanira kubana n’abandi neza, bakababeva abagabuzi beza b’amabanga y’Imana. Nimwemere kuyoborwa na Roho Mutagatifu, mumwisunge kandi muharanire kumwumvira igihe n’imburagihe kugira ngo abatoze umugenzo mwiza wo kwiyoroshya, guca bugufi nk’uko Bikira Mariya yabayeho agenza. Dukwiye guhora tuzirikana ko ubu buzima bwacu ari akabindi kameneka ubusa kandi bukaba nk’umukungungu utumurwa n’umuyaga. 

Udakozwa uyu mugenzo, ajye azirikana kuri ibi: 

N’ubwo wagira uburanga buhebuje, jya uzirikana ko ingajyi n’izindi nyamaswa bikurura ba mukerarugendo hanyuma ureke kwigurisha. Uko wabyibuha kose ndetse n’ingufu wagira zose, zirikana ko udashobora kwishyira mu isanduku ngo wishyingure bityo wiyoroshye. Uko warabagirana kose, uzahora ukenera urumuri igihe ugeze mu mwijima. Itonde. Ubukire uzagira bwose harimo n’amamodoka, uzagendesha ibirenge ujya kuryama. Ishimire mu byo utunze. Bavandimwe, nimucyo twimike Roho Mutagatifu mu buzima bwacu kugira ngo atubere umuyobozi n’isoko y’ibyishimo, aho isi yimitse ibyago.

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...