Nyuma yaje gusanga
amategeko y’icyo kigo yoroheje, ahitamo kujya mu kindi cya Oguseri (Auxerre)
cyafashwaga n’umwepiskopi, mutagatifu Onere (saint Aunaire). Icyo kigo cyari
ishami ry’ikigo cya mutagatifu Jerimani cyari cyizwiho kugira amategeko
akomeye. Muri icyo kigo Welarisi yatangiye kuvugwaho ko ari umutagatifu,
bimutera impungenge nyinshi, nuko na cyo akivamo ajya mu kindi cy’ahitwa
Lukuseyi (Luxeuil) kugira ngo abe umwigishwa wa mutagatifu Kolombani. Aho na ho
ntibatinze kubona ubutagatifu bwa Welarisi. Bidatinze kandi, umwamikazi Brineho
(Brunehaut) n’umwami Tiyeri (Thierry) batangira gutoteza mutagatifu Kolombani.
Yaje guhungira mu Butaliyani, maze igihe atari ahari, Welarisi aba ari we
usigarana ubuyobozi bw’ikigo, kandi abasha kubuza umwamikazi n’umwami
kwigarurira imitungo y’ikigo. Abanditsi benshi baje kwandika ko mutagatifu
Welarisi yaje kubonekera umwami witwaga Hugo kape, amusezeranya ko
abamukomokaho bazategeka ubwami bw’abafranki kugeza ku gisekuruza cya karindwi.
Ni nabyo bakunze kwerekana ku mashusho agaragaza mutagatifu Welarisi.
Welarisi yari azi
kwigisha koko inyigisho nk’abantu b’Imana nyabo. Inyigisho ze zitumye
abakirisitu benshi baba abamonaki. Igihe kimwe umuntu w’imfura ikomeye kandi
ikize, aza kumugisha inama. Welarisi aramwigisha maze uwo mugabo ntiyasubira
iwe ndetse, aherako yinjira muri uwo muryango w’abo bamonaki. Welarisi
yakundaga ubumanzi bwa gikirisitu kurusha uko yakundaga indi imigenzo
y’ubukirisitu.
Umunsi umwe bari mu rugendo, hagwa imvura nyinshi cyane, bajya kugama ku mugabo batari bazi. Yanze guhita bagenzi be baramwinginga ngo barare aho. Nuko Welarisi aremera. Bidatinze ariko, abandi bagenzi bari baharaye batangira kuganira ibiteye isoni. Welarisi arabatonganya, ariko ntibamwitaho barikomereza. Welarisi abibonye, asohoka muri ya mvura n’abamonaki be, aragenda. Yari azi gukoresha igihe neza ku buryo butangaje. Welarisi yari umukozi cyane, yari yarategetse abamonaki be kwirega iteka n’umunota umwe baba bapfushije ubusa, avuga ati: “Ingabire z’Imana zose zikwiye kwitabwaho.” Yapfuye ku munsi yavuze ko azapfiraho, akikijwe n’abamonaki be. Hari mu mwaka wa 622. Twiyambaza mutagatifu Welarisi ku itariki ya 1 Mata.
No comments:
Post a Comment