Friday, April 8, 2022

MUTAGATIFU VALERI (WELARISI), UMUKURU W’ABAMONAKI

Mutagatifu Valeri wiswe Welarisi mu kinyarwanda bakurikije uburyo yitwa mu kilatini no mu rurimi rwe kavukire ‘Walaricus’, mu gifaransa yitwa Valéry (soma ‘Valeri’). Yavukiye mu Bufaransa mu mwaka wa 550. Akiri muto cyane, yatangiye kwerekana ko akunda iby’Imana kuko yakundaga gusenga no gusoma inyandiko ntagatifu. Yaragiraga amatungo ya se ariko akifuza cyane kwiga, nuko ababyeyi be bamushakira umunyabwenge wo mu muryango ukomeye wari hafi aho ngo amwigishe gusoma no kwandika. Yamenye vuba gusoma, na zaburi ntagatifu azifata mu mutwe vuba. Igihe yabaga aragiye, amatungo arisha, na we agasenga kandi kenshi yacyura, akayanyuza imbere ya kiliziya ngo abone uko asura Isakaramentu Ritagatifu. Aho bigeze, Valeri yibuka ko Yezu yavuze ati: “ukunda ababyeyi kurusha uko ankunda ntakwiye kwitwa umwigishwa wanjye.” Nuko abasiga aho, ajya kwiha Imana. Yari afite nyirarume wari waragiye kwiha Imana mu bamonaki ba mutagatifu Antoni bari hafi aho. Nuko amusangayo, baramwakira. 

Nyuma yaje gusanga amategeko y’icyo kigo yoroheje, ahitamo kujya mu kindi cya Oguseri (Auxerre) cyafashwaga n’umwepiskopi, mutagatifu Onere (saint Aunaire). Icyo kigo cyari ishami ry’ikigo cya mutagatifu Jerimani cyari cyizwiho kugira amategeko akomeye. Muri icyo kigo Welarisi yatangiye kuvugwaho ko ari umutagatifu, bimutera impungenge nyinshi, nuko na cyo akivamo ajya mu kindi cy’ahitwa Lukuseyi (Luxeuil) kugira ngo abe umwigishwa wa mutagatifu Kolombani. Aho na ho ntibatinze kubona ubutagatifu bwa Welarisi. Bidatinze kandi, umwamikazi Brineho (Brunehaut) n’umwami Tiyeri (Thierry) batangira gutoteza mutagatifu Kolombani. Yaje guhungira mu Butaliyani, maze igihe atari ahari, Welarisi aba ari we usigarana ubuyobozi bw’ikigo, kandi abasha kubuza umwamikazi n’umwami kwigarurira imitungo y’ikigo. Abanditsi benshi baje kwandika ko mutagatifu Welarisi yaje kubonekera umwami witwaga Hugo kape, amusezeranya ko abamukomokaho bazategeka ubwami bw’abafranki kugeza ku gisekuruza cya karindwi. Ni nabyo bakunze kwerekana ku mashusho agaragaza mutagatifu Welarisi.

Welarisi yari azi kwigisha koko inyigisho nk’abantu b’Imana nyabo. Inyigisho ze zitumye abakirisitu benshi baba abamonaki. Igihe kimwe umuntu w’imfura ikomeye kandi ikize, aza kumugisha inama. Welarisi aramwigisha maze uwo mugabo ntiyasubira iwe ndetse, aherako yinjira muri uwo muryango w’abo bamonaki. Welarisi yakundaga ubumanzi bwa gikirisitu kurusha uko yakundaga indi imigenzo y’ubukirisitu.

Umunsi umwe bari mu rugendo, hagwa imvura nyinshi cyane, bajya kugama ku mugabo batari bazi. Yanze guhita bagenzi be baramwinginga ngo barare aho. Nuko Welarisi aremera. Bidatinze ariko, abandi bagenzi bari baharaye batangira kuganira ibiteye isoni. Welarisi arabatonganya, ariko ntibamwitaho barikomereza. Welarisi abibonye, asohoka muri ya mvura n’abamonaki be, aragenda. Yari azi gukoresha igihe neza ku buryo butangaje. Welarisi yari umukozi cyane, yari yarategetse abamonaki be kwirega iteka n’umunota umwe baba bapfushije ubusa, avuga ati: “Ingabire z’Imana zose zikwiye kwitabwaho.” Yapfuye ku munsi yavuze ko azapfiraho, akikijwe n’abamonaki be. Hari mu mwaka wa 622. Twiyambaza mutagatifu Welarisi ku itariki ya 1 Mata.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...