Tuesday, April 26, 2022

Ni wowe rugero rwuzuye rw'ukwicisha bugufi

                                               

                  Nyagasani Yezu,

 Mukiza wanjye,

 uri Imana nzima.

 Ndemera ko undeba kandi unzi wese,

 kurusha uko niyizi n’uko undi wese yamenya.

Wowe rugero rwuzuye rw'ukwicisha bugufi,

 unyibutse ko kuri iyi si,

 ubuzima bwanjye ari nk'umukungugu utwarwa n'umuyaga.

Mukiza mwiza,

wowe Mana yicishije bugufi kugeza ubwo usa na muntu,

mpa kwicisha bugufi gukwiriye abazahazwa umurage nawe.

Unshoboze guhora niteguye ko buri sogonda,

 umubiri wanjye watumurwa n'umuyaga uwerekeza mu bushyanguke,

 maze roho yanjye ntishavuzwe no gutungurwa.

Nyagasani,

 girira impuhwe zawe z'igisagirane ugirira benemuntu,

uhunde umutima wanjye ingabire yo kwicisha bugufi.

Nimbasha kwisunga Umubyeyi Bikira Mariya,

 We utarirase ikuzo ryo kubyara umucunguzi,

 nzaberwe no gusohoza ugushaka kwawe hano ku isi.

Wowe Mana yigize umuntu,

 mpuza n’abavandimwe bakomerekejwe n’ukwikuza kwanjye,

maze imbabazi udutoza ziduhurize muri wowe Rukundo.

Wowe wemeye gutungwa n’ibyo mu isi ariko udatwawe na byo,

untoze kudatwara n’ibiryohera by’isi,

 ahubwo nemere ibisharira ungeneye kuko aribyo bimpuza nawe.

Wowe wahetse umusaraba ukawuha igisobanuro gishya,

 umpe kuba inshuti y’umusaraba,

 kuko aribwo nzabasha kugukunda byuzuye,

 wowe ubaho mu busabane na Data na Roho Mutagatifu,

mukaba Imana imwe.

 Amina

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...