Wednesday, April 20, 2022

Mutagatifu Stanisilasi, Umwepiskopi wahowe Imana (1030-1079)

“Petero, ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, ngwino uhamye ukuri kuko kwasuzuguwe.”

Uyu Stanisilasi yavukiye hafi ya Krakoviya (Cracovie) mu gihugu cya Polonye. Ni umwana w’ikinege. Ababyeyi be bamubyaye hashize imyaka irenga mirongo itatu barabuze urubyaro, bamutoza imico myiza, akurana gusenga no kwigomwa kandi yakundaga kurara ku butaka busa, nta kindi arambitseho, ndetse no mu gihe cy’ubukonje bukabije. Stanisilasi arangije amashuri yigiye muri Polonye n’ i Parisi mu Bufaransa, yifuzaga kwiha Imana mu bamonaki nuko igihe ababyeyi be bamaze kwitaba Imana, agurisha amasambu yabo maze amafaranga avuyemo ayafashisha abakene. Umwepiskopi wa Krakoviya yamubujije kuba umumonaki, nuko na we aramwumvira. Amaze kumuha ubupadiri, yamugize umunyamabanga we. Umwami Boleslasi wa II ubwe yahisemo padiri Stanislasi ngo abe umwe mu bajyanama be. Abakristu bamuyobotse vuba, baramukunda cyane kubera inyigisho ze nziza n’urugero rwiza yabahaga mu kwitagatifuza.

Igihe umwepisikopi wa Krakoviya yitabye Imana, umwami Boleslasi hamwe na rubanda nyamwishi basabye ko Stanislasi yababera umwepisikopi.  Nuko mu w’1072, Papa amutorera kuba umwepisikopi wa Krakoviya. Mu myaka ya mbere y’ubwepiskopi, Stanislasi yari abanye neza n’umwami nuko Diyosezi ayiyoborana ubuhanga n’ubwitonzi kandi inyigisho ze nziza zituma n’abari barataye ukwemera bagaruka. Ikindi ni uko yashimwaga na bose kubera ineza ye itagereranywa. Iwe hari harabaye amirukiro y’imbabare; iza roho n’iz’umubiri. Yasabye ko bamuha urutonde rwuzuye rw’abakene bo muri Krakoviya, asaba abamufasha kutagira umukene n’umwe basubiza inyuma. Iyo mico myiza ye ntiyatumaga yibagirwa imirimo ashinzwe ngo yemere kuba igikoresho cy’abategetsi bamwe bakozaga isoni ubukristu.

Igihe kinini mu bwepiskopi bwe, Stanislasi, yakimaze atotezwa n’umwami Bolesilasi II wa Polonye wari nk’igikoko, bose batinya. Yari yadukanye ingeso mbi, zirimo n’ubwicanyi. Stanislasi ntiyatinye kumuhana ndetse abonye ko amunaniye amufungira amasakramentu. Stanisilasi amaze kumwegera mu bwiyoroshye no kumusaba kwihana, umwami yararakaye cyane arahira ko azihorera, akazamwica. Muri icyo gihe, umwepiskopi Stanislasi yari yaraguriye diyosezi ye ubutaka, abugura ku mugaragaro n’abahamya bahari, maze uwo baguze, hashize igihe gito arapfa. Umwami amaze kumenya ko nta nyandiko y’ubugure Stanislasi yagiranye n’uwo baguze maze abyuririraho yitwaje amafaranga n’igitugu.  Yashatse abantu bo gushinja Stanislasi ko yigaruriye ubutaka bw’umuturage ku ngufu. Nuko Stanislasi abwira umwami ko nyuma y’iminsi itatu azamuzanira nyir’umurima bari baraguze uwo murima, n’ubwo yari amaze imyaka itatu apfuye.

Igihe kigeze, umwepiskopi ajya ku mva y’uwo bari baraguze umurima, hariho n’imbaga y’abantu, afungura imva yarimo amagufa y’uwo muntu, maze arapfukama arasenga, arangije abwira uwapfuye ati : “Petero, ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, ngwino uhamye ukuri kuko kwasuzuguwe.” Stanislasi amaze gusenga atyo, uwo muntu witwaga Petero arazuka, arahaguruka, afata ukuboko kw’umwepiskopi Stanislasi, abantu bose bareba kandi bagize ubwoba, maze bajyana imbere y’ubucamanza bw’umwami. Uwo Petero ageze imbere y’umwami ashinja umwami n’abahamyabinyoma be uburiganya bwabo, ahamya ukuri. Arangije ajyana n’umwepiskopi ku mva, ayinjiramo, ahinduka umurambo, hanyuma bongera gupfundikira imva. Umwami, aho kwisubiraho ngo areke inabi, arabisha, atuma ingabo ze kwica Stanislasi ubugira gatatu ngo zimwice ariko banga kumwica kuko bamwubahaga kandi bakanamukunda cyane.

Umwami ni we wamwiyiciye ubwe, amusanze mu Kiliziya atura igitambo cy’ukaristiya. Papa Inosenti wa IV ni we wanditse Stanislasi mu gitabo cy’abatagatifu kuwa 17 Nzeri 1253. Umurambo we uri muri Kiliziya ya Katederali ya Vaveli (Wawel). Kandi kuva ku mwami Vladisilave wa I, abami bose ba Polonye bamukurikiye bagiye bambikirwa ikamba ry’ubwami imbere y’imva ya mutagatifu Stanislasi. Tumwizihiza ku itariki 11 Mata.

Aho byavuye:

  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.93. 
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015.p.117-118.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.467. 

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...