Wednesday, April 20, 2022

Nimwambike neza ingoro ya Roho w’Imana

Iyi ni imwe mu myambarire igaragaza ibice
yakagombye kuba ihisha

“Kwambara ubusa ni ugusamburira, ni ukwirukana Roho w’Imana. Ni uguha indaro sekibi udashobora kubana na Roho w’Imana.”

Umuntu yifitemo icyifuzo cyo kubonwa no kugaragara neza. Uwo mutima wa ‘bambone neza’ ni wo utuma agura indorerwamo, akireba kugira ngo amenye niba ari bunyure abamubona. Ibyo akabikora yirengagije ko abantu bakunda ibitandukanye. Iyo ‘bambone neza’ kandi niyo ituma dusaba bagenzi bacu kudufasha gutoranya imyenda duhaha mu isoko, tukanabasaba kuturebera niba tugaragara neza mbere yo kuva mu rugo kugira ngo aho duca hose tuhanyurane umucyo. Umuntu ushira mu gaciro agomba gutekereza neza ku myambaro yambara n’uko ashaka kubonwa. 

Kuko burya ‘Imyambaro wambara iranga uwo uri we!’ nuko rero, ushaka kubonwa neza niyambare neza. Hari uwibwira ati: “n’ubundi ndamutse nambaye nabi sinasohoka ngo njye ahabona. Mbere yo gusohoka ndabanza nkireba, narangiza gutunganya ibyo mbona ko bidatunganye nkasohoka!” ‘Ntimuzi se ko imibiri yanyu ari ingingo za Kristu? Hanyuma rero nzafate ingingo za Kristu maze nzigire ingingo z’ihabara? Ntibikavugwe!  1Kor.6,15’.          

Ku bijyanye n’imyambarire, ni ngombwa kongera kuzirikana kuri ibi bibazo; ni ryari umuntu aba yambaye neza cyangwa nabi? Hari aho abantu bagirwa inama yo kwambara birebire, kutambara amapantalo n’amajipo asatuye, hari n’abandi bagirwa inama yo kwambara bakikwiza. Izi nama zose ziramutse zikurikijwe neza, kuzubahiriza byaranga, kuri abo babihisemo, uwambaye neza. Nyamara, uwashikamiwe n’iingeso cyangwa icyaha, bamusobanurira itegeko bugacya yamaze kubona uburyo azarikurikiza ritamuciye ku cyo rimubuza. Murabyumva neza ko ibyo atari ugukurikiza itegeko ahubwo ni ukugaragaza ko wamenye ko ribaho, ko uryirengagiza nkana. Uwo basabye kwikwiza kugira ngo aheshe bimwe mu bice by’ umubiri we icyubahiro, ahitamo guhisha umutwe, akambara birebire bihwanije umumaro na mikorosikopi. Usabwe kwirinda ibyerekana amatako n’intege, agahitamo kwiyambika birebire bimuhambiye. 

Usabwe kwambara neza, agahitamo kwambara amajipo wagira ngo ni ay’abo abyaye cyangwa ya mipira irobotse mu gatuza boshye uwamamaza amabere. Mu biranga umwari wiyubaha harimo kwambara neza no kugirira ibanga bimwe mu bice by’umubiri we; amatako, amabere, ibibero n’ibindi bikwiye kubahwa no kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko. Wasobanura ute ko wiyubaha, ko wambara neza kandi wirirwa wanitse umubiri wawe, uwutaze izuba n’imbeho, ukawubeshya ko wawambitse? Wasobanura ute ko wiyubaha kandi ugenda utagataga kubera uko wambaye ipantalo nk’uwayitayemo umwanda? Umuntu utazi kwambara neza ntakakubeshye kwiyubaha kandi ibyo ntibikarangwe ku mwana w’Imana! 

Bavandimwe uwihara kwambara neza, ntabwo yambaye neza kiretse niba imyambarire ye imuranga nk’umwana warezwe neza kandi ikaba imufasha kubahisha icyicaro cya Roho w’Imana ugomba kumuturamo no kumuyobora ndetse akanamufasha gusingiriza Imana mu mubiri we, agamije kumenyekanisha Kristu no gukiza roho nyinshi.  ‘Ubundi se ntimuzi ko umubiri wanyu ari ingoro ya roho Mutagatifu ubatuyemo kandi ukomoka ku Mana, maze mukaba nta bubasha mwifiteho? 1Kor.6,19.’Uwambaye neza ni uwambara imyenda y’inyuma, azirikana ku mutima ko yambaye Kristu muri Batisimu kandi ko kwitandukanya na We ari byo kwambara ubusa; ikintu Adamu na Eva bazize! Ese iyo wambaye uko ubona bigufasha gusabana n’Imana? 

Tuzirikane ku gaciro ko kuba turi ingoro za Roho Mutagatifu n’ingingo za Kristu nuko bitwemeze ko kwiyambika ubusa ari ugusamburira Roho udutuyemo. Kwambara ubusa ni ugusamburira, ni ukwirukana Roho w’Imana. Ni uguha indaro sekibi udashobora kubana na Roho w’Imana. Kwambara neza ni ukubaha ubuzima butangwa n’Imana kandi ubwo buzima bukenera ifunguro rya buri munsi kugirango busagambe.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...