Uwo
Kleti yari umugereki, wakomokaga mu mujyi wa Atene wari ikimenyabose. Igihe Kleti
yari akiri agasore nibwo yahuye na Petero Intumwa muri uwo mujyi wa Atene. Petero
akimubona, ashimishwa n’imico myiza ye. Igihe Petero yigishaga Ivanjili muri
uwo mujyi, Kleti yarahindutse, aba umukirisitu. Amaze guhinduka, Kleti yabaye
umunyangeso nziza n’umunyamuhate mu kogeza Ivanjili nuko bishimisha Petero,
bitwe kandi n’izindi ngabire mbonekarimwe Nyagasani yari yaramwihereye. Ngibyo
ibyatumye Petero amuha ubudiyakoni, na nyuma yaho amuha ubupadiri, nuko Kleti
yegukira mu bwitange uwo murimo kandi aba umufasha wa Petero, bakajyana mu
ngendo nyishi. Nyuma y’uko mutagatifu Petero yishwe ahowe Imana, Kleti
yafashije mutagatifu Lini wasimbuye Petero. Mu mwaka wa 83, igihe bagombaga
gutora Papa usimbura Lini, na we wari umaze gupfa ahowe Imana, Abakirisitu bose
batoye Kleti. Yabaye umushumba wa gatatu wa kiliziya ku isi, atera ibyishimo
muri Kiliziya y’Imana yose.
Mu
itotezwa rya Kiliziya ryakozwe n’umwami Domisiyani, mutagatifu Kleti yarebanye
agahinda uko abayoboke b’Imana bari kwicwa. Amaraso y’abahowe Imana yaramenwaga
cyane, mu Burasirazuba, ndetso no mu Burengerazuba. Muri icyo gihe Papa Kleti
yateraga ubutwari abakirisitu ari na ko aziba akanwa k’ababatoteza. Uko
itotezwa ryakomeraga ni ko Kleti yarushagaho kuba maso kugira ngo akomeze
abakirisitu barusheho gushikama ku guhamya Yezu Kristu. Cleti yanditse
inyandiko nyinshi zifasha abakirisitu gukomera, akamenyesha abakirisitu bataza
mu gitambo cy’ukarisitiya ko bari mu nzira yo gutsindwa. Yitaye ku kwita ku
bepiskopi, abapadiri n’abandi bamufashaga muri Kiliziya, ashyiraho n’amabwiriza
agenga imitungo ya Kiliziya.
Mu
myaka ya mbere ya Kiliziya hari byinshi abakirisitu bagombaga kwitondera:
abanzi ba Yezu Kristu bari benshi; cyane cyane abami n’abatware, uburakari
bw’abapagani, n’uburakari bw’abayahudi. Abo bose bicaga abakirisitu bakoresheje
ubugome bukabije. Ubwo rero, Cleti ntiyashoboraga kumara igihe kirekire
atarafatwa ngo yicwe ahowe Imana.
Papa
Kleti yaba yarapfiriye Imana ahagana mu mwaka wa 91. Papa Kleti avugwa mu ba
Papa bapfiriye Imana bavugwa mu isengesho rikuru ry’Ukarisitiya dusanga mu
gitabo cya Miseli. Papa Kleti azwiho ko ari we wubakishije neza imva ya
Mutagatifu Petero i Vatikani, kandi na we akaba yarashyinguwe iruhande rwe. Ni
we wategetse ko umwepiskopi azajya ahabwa ubwepiskopi hari nibura abepiskopi
batatu. Ategeka ko abapadiri bazajya bahabwa ubupadiri n’abepiskopi babo kandi
bakabuhabwa hari imbaga y’abakristu. Mutagatifu Kleti yizihizwa kuwa 26 Mata.
Aho
byavuye:
- DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. P.122.
- IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012. p.224.
- https://sanctoral.com/fr/saints/anaclet_pape.html
- https://nominis.cef.fr/contenus/saint/7554/Saint-Anaclet.html
No comments:
Post a Comment