Thursday, June 2, 2022

Yohani Yozefu Lataste, intumwa y’inzu z’imbohe

Mazina yahawe n’ababyeyi be ni Alcide Vital Lataste. Yavukiye i Kadilaki (Cadillac, Gironde) mu bwami bw’Ubufaransa, kuwa 5 Nzeri 1832. Ni umupadiri w’umudominikani washinze umuryango w’ababikira ba Dominiko b’i Betaniya (Sœurs dominicaines de Béthanie) kugira ngo abafunguwe bongere kubona inzira y’isengesho n’imbabazi rwagati mu bandi babikira. 

Asangiye n'aba batagatifu n'Abahire kwamamaza Impuhwe z’Imana. Abo ni  Fawustina Kowalska,  Misheli ,  Siperansiya wa Yezu , Yohani Yozefu Lataste , Tereza w’Umwana Yezu , Yohani Pawulo wa II  na  Ludoviko Orione

Yohani Yozefu Lataste ni bucura mu bana barindwi bavukanaga ku babyeyi bahingaga ibiti bikorwamo Vino. Yabatijwe ku munsi ukira uwo yavukiyeho, abyarwa mu batisimu na mushiki we Rosy na we waje kuba umubikira mu muryango w’Abari b’Ubuhanga (sœur Saint-Crescentien, Filles de la Sagesse). Amashuri abanza yayigiye mu bigo by’abihayimana (école maternelle des Filles de la Sagesse et celle des Frères du Saint-Esprit), akomereza mu Iseminari nto y’i Bordeaux, ahaherwa Isakaramentu ry’Ukaristiya n’iry’ugukomezwa.  Yasoje amashuri (baccalauréat) mu 1850.

[ Ushaka ku menya amateka y’abatagatifu batandukanye twateguye ? Nyura kuri buri umwe muri hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga kuri buri mutagatifu twanyujije kuri uru rubuga. Mutagatifu Alufonsi  ,   Mutagatifu Matilida  ,  Mutagatifu Jisela  ,  Mutagatifu FransiskoSipineli ]

Ukwemera kwamugejeje ku busaseridoti

Umubyeyi we wa Batisimu, Rosy, yamubaye hafi cyane, amushyigikira ku by’umuhamagaro wa gisaseridoti yiyumvagamo. Hari kandi n’inshuti ye Lewo Leyer bajyanaga kenshi mu itsinda ry’urubyiruko rw’abakristu, bituma amenya ibyo gushengerera Isakramentu byakorwaga nijoro. Iyi nshuti kandi yanatumye Yohani Yozefu Lataste amenya umuryango wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo (Société de Saint-Vincent de Paul), awakirwamo ku mugaragaro kuwa 4 Kanama 1852, akawubamo ashishikariye ibikorwa byawo, akenutse ku mutima mwiza ugira impuhwe. Yozefu Lataste yabaye umuhamya w’urukundo, yishushanya n’indushyi kugira ngo abashe kumva ibyazo, kuzihuza no kuzigoboka. Ibikorwa by’urukundo yakoraga byamufshije kurushaho kuzirikana ku ishingiro ry’ubuzima bwa gikristu bityo bimufasha kubana n’abandi, guhangayikira abakene no gushengera Isakramentu ritagatifu, ryo shingiro n’imbaraga z’ibikorwa by’urukundo yakoraga.

Kuwa 4 Ugushyingo 1857, nibwo yinjiye mu muryango w’Abadominikani, muri Novisiya yabaga i Flavigny-sur-Ozerain, asaba kuba umwe na bo. Ubusabe bwe bwemewe n’inteko y’Abihayimana yo kuwa 8 Ugushyingo 1857, asezerana bwambere nk’uwihayimana kuwa 10 Gicuransi 1859. Kuwa 5 Nyakanga 1859, Yozefu Lataste yaje kwimukira mu rugo rushya i Saint-Maximin-la-Sainte-Baume, ahamenyanira na Mariya Madelina, akomoraho igitekerezo cyo gushinga umuryango. (L’inspiratrice de sa vocation de fondateur). Kuwa 10 Gicuransi 1862 : Fureri Yoni Yozefu yasezeranye burundu mu muryango w’Abadominikani, ahabwa ubusaseridoti kuwa 8 Gashyantare 1863. Mu mwaka wambere nk’umusaseriditi, ubutumwa bwe bwibanze ku kwigisha Ivanjili, kuyobora imyiherero, gutanga penetensiya no gutangiza umuco w’ishengerera rihoraho. Muri uko gutanga isakramentu ry’imbabazi, by’umwihariko ku mbohe z’igitsina gore, inyigisho ze ku mbabazi n’impuhwe by’Imana zahinduye benshi. Ibyo, kimwe no kurebera ku rugero rwa Mariya Madalina, byamuhishuriye umushinga wari umutegereje: gushinga umuryango w’Abihayimana i Betaniya.

Ivuka ry’umuryango w’Ababikira ba Dominiko b’i Betaniya

Ntibyoroheye Lataste gushinga umuryango wakira n’abahoze ari imbohe, abantu sosiyeti yafataga nk’ibicibwa. Benshi ntibiyumvishaga ko umuntu sosiyete ifata nk’uwatakaye ashobora kwiha Imana, akaba umubikira mwiza nk’abandi. Ibigo byakira abagore -abakobwa- bafunguwe byari bisanzweho, nk’icy’Ababikira b’Umushumba Mwiza (les sœurs du Bon-Pasteur d'Angers), gusa abafunguwe ntibemererwaga kuba abihayiamana. Padiri Lataste yifuzaga ko abasanzwe ari ababikira bakwakira n’abo bafunguwe babishaka, kuko bamaze kwicuza, bakabana batitaye ku mateka yabo. Ntibyamworoheye kumvisha abantu iby’uwo mushinga mushya, gusa yifashishije inyandiko za mugenzi we Lacordaire n’iyitwa ‘Misérables (indushyi)’ ya Victor Hugo yabashije kwigarurira imitima ya benshi. Byamufashije kandi guhura no gukorana n’umubikira Henri Dominika, wari usanzwe yita ku bagore -abakobwa- bafunguwe.

I Montferrand-le-Château muri diyosezi ya Besançon, kuwa 13 Kanama 1866, nibwo hatangiye igice cyambre cy’abashaka kwiha Imana (postulat), kuwa 20 Ugushyingo 1866, nibwo habaye amasezerano yambere mu muryango mushya w’Ababikira ba Dominiko b’i Betaniya. Abasazeranye ni Mama Marigarita Mariya na Mama Henri Dominika wabaye umuyobozi. Ihame ryo gushinga uyu muryango ryari uko nta tandukaniro ryabaho hagati y’uwasubijwe mu buzima busanzwe n’undi wihayimana. Lataste yifuzaga ko ahahise hashyingurwa mu mva, bakabana neza nta kwishishanya kandi usibye bo ubwabo, ntihakagire undi umenya impavu yatumye abasubijwe mu buzima busanzwe bafungwa n’igihe bamaze bafunzwe. Muri Gicuransi 1867, uyu muryango wa Betaniya wari umaze kugira ababikira 12, barimo 4 bigeze gufungwa. Uyu muryango ukorera ubutumwa mu bihugu bitandukanye : France, Italie na Suisse.

Yohani Yozefu Lataste yitabye Imana kuwa 10 Werurwe 1869. Umwuka we wanyuma yawukoresheje ashimira umuryango w’Abadominikani wamwakiye, abamufashije mu buryo butandukanye, anababarira n’abamurwanije, abasabira umugisha ku mana. Ni Papa Benedigito wa XVI wamutangaje nk’Umuhire kuwa 3 Kamena 2012. Tumwizihiza kuwa 5 Nzeri.

Bimwe mu bibitabo byinshi yanditse (uko byitwa mu gifaransa)

  • Les Réhabilitées (Paris - Poussielgue - 1866 - 76 p.)
  • Récit évangélique, Le Rosaire perpétuel (Paris - Poussielgue - 1866 - 50 p.)
  • La Bienheureuse Imelda Lambertini (Paris - Poussielgue - 1866 - 36 p. Cinq éditions de 1866 à 1875).  

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...