Friday, June 24, 2022

Ugundira ibizaguhitana, ugakindikiza ibizagukindura

Urabikomeje, sigaho! Ugundira ibizaguhitana, ugakindikiza ibizagukindura

Cyo kabure ubugingo, cyo kabure intaho, cyo gatabwa, cyo gahambwa! Icyaha, kiragahera nk’amahembe y’imbwa! Ukishinze kiramwigomba, kikamubera inshuti bajyana. Icyaha, kitwicira umubano, kitwicira ubugingo, kitwicira umunezero. Nta byishimo wagira ucyarikiye, nta nshuti nyayo mwahuza ugishima, nta keza kakuvamo kikugenga. Kiguhindura imburamumaro, ruvumwa muri rubanda, ukaba umwanzi w’ibyiza! Nimusigeho kucyisunga si umufasha, nimugihunge si umuhoza, ni mucyamagane si inshuti, mukivugirize induru nta mpundu. Nimucyamagane mushyizeho akete, mube nta mpuhwe mukirwanya, ariko mubacyo ho zibasage! Nimugihunge kibace hirya. Nimuce hino mutagisanga, kikabasanganiza urubori, rubacengezamo umurumbo, mukisanga ahatari heza, iherezo ryanyu rikabura Imana! Ntimugihungire aho kibuyera, inzira yacyo ntimuyigende n’intaho yacyo muyirinde.

Utitonze kiramusanga, kikamurembuzanya uburanga, ubwo agatwarwa ngo birashyushye, kikamucengera kimumunga. Ubwo buranga kigushukisha bwo ntibutinda no kwiranga ko ari impano inyaga ubugingo, igenewe umwiza wa nyamuzinda. Ikurembuza wigenza, ugahubuka wese ngo wacitswe, yakurengera mu bugingo, ukazisanga ari yo ikugenza. Ugahuma amaso bitari kera, ukaziba amatwi yumva ineza, ukaziba ubwenge buguhugura. Ugashamaduka wigamba ngo warahiriwe aho mu bandi, wamenye ibyiza wahishwe kera, ukitaka ubwo bigatinda. Inshuti musanganywe ukazihunga, ukazigwiza izo izugushora, ukazishimira ibyo zigutoza ngo wegukire kuzisunga. Ugukebuye wese ntimujye inama, uwo mukangana bigatinda, ngo ntazi ibyiza bigezweho yemwe, ngo ni uwakera, uwo si uw’ubu.

Ibyo ugundira ngo bitagucuka, ukabizoberamo bigatinda, amaherezo yabyo yo ni ayahe? Cyo huguka njye mbikubwire, utitondeye ako gakungu, wagundira ibizaguhitana, ibizagukindura ukabikindikiza, ibizagukenya bikakuganza, ukabura intaho, ukarindagira, ukabira ihirwe n’ubugingo. Ese ibyo byiza bigushamaje, birya uratira abo wahunze, ngo ni isoko imara agahinda, ikaguhindira mu ihirwe, ni ibihe ngo tubitore? Ni ukwambara utwikwije, ukipfunyika ibitagukwiye, ngo bikurange aho unyuze hose? Ni uguhindura uko wavutse, ukagenza ukundi muri byose, ugahugukira kubuyera, iyo n’abahungu mugashubera, ubwo ishema ryawe bakaritaha? Ni uguhunga umuco ugukwiye; ituze, ubwizige ukabihunga ngo ntibigikwiye Rwanda rw’ubu? Ni uguhunga ibyo ugomba iwanyu, ngo ababyeyi batakugora, bakagutoza ibyo byakera?

Ni ukuyoboka igana ubusinzi, wisunganye n’abakubyaye, abo ubyaye cyangwa urungano? Ni ukurata zimwe wanyoye ngo zaguhaye umunezero, zimwe wavanze na ka kotsi? Ni ukugenda mu mijyi myinshi, ibyo wariye n’iyo waraye, washeze ngo bagukeshe, bakurate, bagusingize boshye umwamii? Ngaho imusozi, ngaho mu ishyamba, mu mayira yose n’ahatagendwa, ahatuwe n’ahadatuwe; ni wa muhungu na wa mukobwa, bari mu byabo, Mana tabara! Ubwo bahuye bari mu byabo, bari mu byaha, bari mu byago, ntibitaye kuri rubanda rubakwena imihana yose, ngo ntibibareba banyure hirya, batabatesha umunezero. Nyamara ubishatse watuza, ukava muri ibyo ukagana ibindi, bimwe bikwinjizamo urukundo, Imana ikwakwinjira mu bugingo. Ukabikora wemye ubutububa, ugahamya hose no muri byose ko ibyo byose bitarimo Imana ari ibishenzi biduhumanya, isoko y’umuvumo n’urwango, intaho y’urupfu rutubuyeza.

Ukagana abandi aho bari hose, ukabatoza gukora icyiza, kimwe gishimwa n’Iyabahanze, ikabarinda ngo bayikunde, bakayundira ibyo bayigomba, bakayishimira ibyo ibahunda n’ibyo ibarinda bari ishyanga. Mukabitora, mukabitoza ibyiza byose Imana ishima, mukirinda kubihumanya mubivanga n’ibidashinga. Izo mvange muzirinde; kuba aho uri n’aho wavuye; ugakora byose na bya bindi, birya wirwa wigisha ko bitwicana n’ubugingo, warenga ukubisubira. Bibise rwose uko wabihunze, egera Imana ishoboza byose. Nuyisengana ukwizera, ukayiringaira muri byose, ikaba ibanze mu buzima bwawe, uzatsinda ibyo bikugoye, ibigukanga ko uri uwabyo. Uzabitsinda kurya udakeka, ubishimirwe mu nteko y’abaritashye ijuru dushima. Uzahemberwe ubwo butwari bwo kutagundira ibizaguhitana no kudakindikiza ibizagukindura no kutabikwiza muri rubanda!

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...