Sunday, June 19, 2022

Jerimana: Ikimenyetso cy’umusaraba, umugezi ukubahiriza umugenzi

Ineza y’Imana yigaragariza abantu bose, bikaba akarusho ku ntungane zayo kuko zo ziyakiva mu gihe abagomeramana bo bayihunza. Koko rero ‘byose bihira abakunda Imana’ (Rom.8, 28) kandi ibidashobokera abana b’abantu, imbere y’Imana birashoboka.’Nta kinanira Imana’ (Mk10, 27). Iyi nkuru itangaje iratwibutsa uko Imana yatabayo umuryango wayo Israheli, ikawukiza abanyamisiri bari bawukurikiranye. Icyo gihe Imana yaciye icyambu mu nyanja (Iyim. 14,15-31). Ni igihamya cy’uko Imana idatererana umuryango wayo. Ntijya ikoza isoni abayiringira, n’abibwira batyo kubera ibihe barimo baribeshya. Hari ubwo umutu ashaka kugerageza Imana, kuyitegeka uko ibagenzeraza aho kwakirana ukwemera n’ubwiyoroshye ugushaka kwayo. Imana ntigira nabi, nta n’ubwo ishyigikye inabi, ahubwo ineza, yo tugomba kuganjisha inabi (soma   Rom. 12,6) nk’uko Mutagatifu Jerimana yabigenje. Ntiyabaswe n’inabi yagiriwe na mukase, ahubwo umugati utari umuhagije na we, yawusangiye n’abakene.

Mutagatifu Jerimana, umuvugizi w’abashumba n’ababuzwa kubaho uko bikwiye

Mu Bufaransa, i Piburaki, hafi ya Tuluze ni ho Mutagatifu Jerimana yavukiye mu 1579. Yitabye Imana afite imyaka 22. Iwabo wa Jerimana bari abakene batunzwe n’isuka. Se ni we wamureze, kuko Jerimana yapfushije nyina ataramenya no kugenda, kandi yavukanye, ukuboko kw’iburyo kwararemaye, arwaye kandi n’igituntu. Jerimana yarezwe kandi na mukase wamufashe nabi cyane, akagorwa n’iyo mibereho yatumaga ububabare bumubaho nka karande. Muri ayo magovwa yose, Jerimana yiringiye Imana, imubera umubyeyi wa kabiri kandi akurana imico y’ubukiristu bw’ukuri. Akazi yari yarahawe na Se ni ako kuragira amatungo, byibura aha yashoboraga kuvuga ishapule kandi agakomezwa n’amasengesho yavugaga. Aho hantu yaragiraga hari ibirura bibi byinshi ariko ibyo ntibikange Jerimana kuko, buri munsi, yamaraga kwahura, akambuka ajya kumva misa no gusenga Imana muri Kiliziya yari hakurya y’iwabo. Imana yarahabaye, ikora ibyayo ngo irengere umukunzi wayo. Nta kirura kigeze kibatwarira itungo na rimwe, nubwo yabaga adafite umusigariraho, ahubwo byacagaho, bigafata amatungo y’abandi yabaga kandi arimo abashumba badatirimuka na gato. Muri ubwo buzima kandi butari bumworohoye yafashishaga abakene umugati we utari uhagije, akishimira gusangira duke afite n’abashinji.

Igihe asanze umugezi wuzuye, akawukoreraho ikimenyesto cy’umusaraba, hanyuma ugahagarara, akambukira ku butaka bwumutse, ukabona kongera gutemba. Ntiyigeze asiba kumva misa abitewe n’uko umugezi yambukaga wuzuye. N’ubwo Imana yamuhaga gukora ibitangaza byinshi, muka se ndetse na se ubwe ntibahwemega kumwica rubi. Amaze imyaka 22, Imana iramuhamagara, imujyana aheza hazigamiwe intungane. Hari mu 1601, ubwo Se yamusanze yapfiriye mu kazu gato yari yarategetswe kujya araramo. Bivugwa ko mu ijoro Jerimana yapfuyemo, hari abihayiman babiri baje bagana iwabo wa Jerimana, bukeye bwabo bisubirira i Piburaki. Basohotse ari batatu, abo babiri bakikije uwambaye ikamba ry’indabo. Nyuma y’imyaka 40 apfuye, bacukura iruhande rw’aho bari bamuhambye, bagwa ku murambo we, batangazwa no gusanga ukiri mutaraga rwose, utarigeze utwarwa n’ubushyanguke, ari mwiza cyane, bawuvanamo ubwo, na wo utangira gukora ibitangaza bitabarika. Ni Papa Piyo wa IX wamushyize mu rwego rw’Abahire mu 1854, amwandika mu gitabo cy’Abatagatifu mu 1867. Kiliziya imuhimbaza kuwa 15 Kamena. Muatagatifu Jerimana udusabire !

Aho byavuye:

  •  ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013. P.176.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri 2015. P.170.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. P.223

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...