Saturday, June 18, 2022

Mutagatifu Herive, yifashishaga ikirura mu ngendo ze

Ntibizwi neza igihe Herve yavukiye, bikekwa ko yaba yaravutse mu mwaka wa 520. Ibyemezwa na benshi ni uko ari umutagatifu wamenyekanye cyane mu karere k’amajyaruguru y’Ubufaransa kitwa Bretanye. Se wa Herive yakomokaga mu Ubwongereza, akaba umugaragu w’umwami w’abongereza witwaga Shildeberti. Na ho nyina agakomoka muri ako karere ko mu majyaruguru y’Ubufaransa. Bavuga ko ugushyingiranwa kw’abo babyeyi bombi, Imana yakubamenyesheje bombi, kandi buri wese mu nzozi ze. Herive yavutse ari impumyi, apfusha se akiri muto, maze arerwa na nyina. Amaze guca akenge, aba umwigishwa w’umumonaki witwaga Martiyanusi (cyangwa Hartian). Nyuma yaho ajya kuba hafi ya nyirarume mutagatifu Urfoli, wamukundishije ubuzima bwo kwibera wenyine asenga Imana. Ubwo bwo kwihererana n’Imana wenyine, bwatumye abantu bakeka yapfiriye ahubatse paruwasi ya Lanuwarino (Lanhouarneau). 

Nyina amaze gupfa, Herive yamaze iminsi mike asengera muri Shapeli nyina yasengeragamo, hanyuma aza gushinga ishuri, ari na ko agenda yitarura isi, ngo abeho yihereranye n’Imana wenyine (erimitage). Ntibyamukundiye kuko hari abahamusanze, bamubera abigishwa kandi bagumana na we. Herive yaje kujya kureba umwepisikopi, mutagatifu Huwardoni, nuko ashatse kumuha ubupadiri Herive arabyanga kuko kubera kwicisha bugufi, yumvaga adakwiriye iryo sakaramentu. Yemeye guhabwa ibice bibanziriza ubupadiri byonyine.

I Lanuwarno, Herive yahubatse urugo rw’abamonaki kugira ngo ajye abona aho asingiriza Imana. Nyina yari yaramutoje umuco mwiza wo gusingiza Imana. Abimukundisha akiri muto, amwigisha za Zaburi n’izindi ndirimbo ntagatifu. Nyuma, yigishijwe n’undi wihayimana wabaga wenyine witwaga Ariziyani. Herive yiberaga mu ishyamba, akabana n’ikirura cyamuyoboraga. Muri ako gashyamba yari yarubatsemo akazu ko gusengeramo, n’akandi yabagamo; ndetse uhasanga n’iriba ry’amazi akivubuka na n’ubu, n’inkuta zimwe na zimwe z’ako ka Kiliziya yubatse. Mutagatifu Herive ntiyabonye urumuri rw’izuba kuva yavuka, cyakora Imana yamuhunze urumuri rwo muri paradizo. Kubera amasengesho ye, hamenyekanye ahari imva y’uwo nyirarume. Iyo mva yatamaga umubavu uhumura neza, ibyo bigatuma abantu benshi baza kuhasengera, kandi Imana ikabakorera ibitangaza.

Mutagatifu Herive yagiye mu nama y’abepisikopi yabereye i Mene Bre, afungira amasakaramentu umutware Konomori wari wishe umugore we, mutagatifu Trifina. Niyo mpamvu aho i Mene Bre ha hari Shapeli yamwitiriwe. Nyuma yaho yagarutse kwibera i Lanuwarino aho hakaba ari ho yapfiriye mu kwezi kwa Kamena mu mwaka wa 566, akikijwe n’abigishwa be barimo Haridiyani, Gozurani n’umwishywa we, mutagatifu Krisitina. Umubiri we wagiye wimurwa kenshi, ukajyanwa ahantu hanyuranye uhungishwa kubera impinduramatwara yabaye mu Bufaransa mu 1789 n’ingaruka zayo kuri Kiliziya Gatolika. Mu 1998, ni bwo ibice by’umubiri we bimwe byasubijwe muri ya paruwasi yabayemo ya Lanuwarino (Lanhouarneau) i Bretanye.

Mutagatifu Herive yari afite impano yo kuririmba, kwirukana amashitani no kwerekwa ibizaba mu gihe kiri imbere. Yakoze ibitangaza byinshi. kimwe muri byo, ni ukwirukana shitani yari yarafashe umutware witwaga Helenusi ndetse no kuba ikirura cyaramufashaga gusura ahantu hatagatifu kikagenda kimuyoboye.  Ikindi kivuga ni uko, ubwo yari yakiriwe mu rugo rw’igikomangoma Wigoni, yacecekesha ibikeri byo mu kiyaga byakundaga guteza urusaku. Kandi igihe imbwa yamuyoboraga kuko atabano iriwe n’ikirura, yagitegetse kujya gikora ibyo iyo mbwa yakoraga. Twizihiza Mutagatifu Herive kuwa 17 Kamena. Mutagatifu Herive, udusabire!

 Aho byavuye:

  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. P.247.
  • https://nominis.cef.fr/contenus/saint/1336/Saint-Herve.html
  • http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/juin/saint-herve-6e-s-fete-le-17-juin.html
  • http://missel.free.fr/Sanctoral/06/17.php
  • https://viechretienne.catholique.org/saints/6-saint-herve

 

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...