Wednesday, June 8, 2022

Mutagatifu Yusitini, Uwahowe Imana (+165)

 “Nutumenyesha aho abandi bakristu bihishe turakurekura’’. … “Koko wibwira ko nyuma y’urupfu rwawe uzajya mu ijuru ukabona Imana?’’ … “Simbyibwira gusa ahubwo ndabizi neza. Nemera ntagushidikanya ko umuntu wese wakiriye Ijambo ry’Imana akarikurikiza azarijyamo.’’...

Yustini yavukiye i Napluze, mu ntara ya Samariya, mu gihugu cya Palesitina. Uyu mujyi wari warubatswe kuri Sikemu ya kera, ahagana mu mwaka w’100. Ababyeyi be, bari bari abanyaroma, bakaba abapagani batunze cyane. Baramwohereje kwiga mu mashuri akomeye y’icyo gihe. Yusitini na we yari umupagani nk’abandi bari batuye Samiriya, icyo gihe Samariya yose yari ikirimo abapagani gusa. Amaze kwiga yatangiye gushakashaka ubuhanga n’ubwenge, nk’uko bigaragara mu gitabo kirimo ikiganiro cye hamwe n’uwitwa Trifoni, aho avuga ukuntu afite inyota y’ubuhanga kandi ko abushakisha. Yusitini yabanje kwegera abahanga bariho icyo gihe (stoiciens), maze yumva batavuga Imana. Nyuma aza kwegera abigishwa ba Aristote, asanga bishakira amafaranga gusa. Yaje kwegera kandi abigishwa b’umuhanga Platoni, bagerageza kumukundisha ubuhanga ku buryo bwimbitse, bigeza aho atekereza ko yamaze gushyikira ubuhanga yashakaga.

Mu kwiga kwe, Yusitini yibanze ku byerekeye amadini yariho icyo gihe, abura idini rinogeye umutima we. Igihe kimwe yahuye n’umusaza amubwira ko idini ry’ukuri ari iry’abakristu. Nyuma yo kumva inyigisho z’uwo musaza, Yusitini asanga Ukuri yahigahigaga, ari Kristu wenyine wakumuha, nuko atangira atuyo kwiga iby’ubukristu, abusangamo ukuri yashakaga kandi aremera. Kuva ubwo, Yusitini w’imyaka 30, yatangiye kuba umukristu w’indakemwa, ntiyareka gushakashaka ubuhanga kuko, kuko yakundaga guhamya ko, ubwo buhanga ari ikibanza giteguriza inyigisho za gikirisitu. Yustini yamaze igihe kirekire mu mashuri, aba umwe mu bahanga bamenyekanye b’icyo gihe. Yari afite umutima uhugukiye kumenya Imana kandi akagira ubusabane n’urugwiro muri bagenzi be. Aho arangirije amashuri, Yusitini yashinze amashuri yigisha iby’ubuhanga (philosophie), mu mujyi wa Efezi n’i Roma. Yigishirizagamo cyane cyane iby’iyobokamana.

Amabaruwa abiri yandikiye abami ba Roma batotezaga abakristu, ayo mabaruwa aracyariho na n’ubu. Muri ayo mabaruwa yaburaniraga idini rya Kristu n’abakristu baryemera. Ibaruwa ya mbere koko yahagaritse itotezwa rya Kiliziya imyaka mike. Mu ya Kabiri, yerekaga umwami Mariko Awuleriyusi uburyo ayoba cyane atoteza Imana y’ukuri. Muri iyo minsi ni bwo umwami w’abami wa Roma, Mariko Awureliyusi yadukanye ibyo kongera gutoteza abakristu ku buryo bukomeye.  Abategetsi b’igihugu bikomye Yusitini baramufunga bamuhora ko akwiza hose, mu nyigisho ze, iby’ubukristu. Baramubwiye bati: “nutumenyesha aho abandi bakristu bihishe turakurekura’’. Yusitini yagiriwe nabi cyane ariko ntiyagira n’umwe atanga kandi ntiyinuba na gato. Yustini yanze gutura ibitambo ibigirwamana, bamushyikiriza urukiko nuko umucamanza abaza.

Yustini ati: “koko wibwira ko nyuma y’urupfu rwawe uzajya mu ijuru ukabona Imana?’’  Yustini aramusubiza ati: “simbyibwira gusa ahubwo ndabizi neza. Nemera ntagushidikanya ko umuntu wese wakiriye Ijambo ry’Imana akarikurikiza azarijyamo.’’ Amaze gusubiza atyo rero bamugirira nabi ku buryo bukomeye, hanyuma amaze kuzahazwa n’inkoni bamuca umutwe. Bavuga ko Yusitini bamwicanye n’abandi bakristu batanu, bazira gukomera ku kwemera. Imana Data n’umwana wayo Yezu Kristu wacunguye abantu. Twizihiza mutagatifu Yusitini kuwa 1 Kamena. 

Ibi bitabo byakungura byinshi ku buzima bw’uyu mutagatifu :

  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed. Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.163-164.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. P.158.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. P.298.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...