Wednesday, June 8, 2022

Nimusingize Roho Mutagatifu

Nimusingize Roho Mutagatifu; imbaraga z’abemera, umurengezi wacu, isoko y’ubuzima. Nimusingize Roho Mutagatifu; urukundo nyabuzima, isoko y’amahoro mu makuba, umwigisha w’ukuri, urumuri rw’imitima. Nimucyo tumusingize kuko abikwiye. Nasingizwe hamwe n’Imana Data na Mwana.

Igisingizo cy’iyobera rya Roho Mutagatifu.

Ngwino Roho Mutagatifu, uze mu mitima yacu,

maze uduhe umucyo wawe wo mu ijuru.

 

Ngwino mubyeyi w’abakene,

Ngwino wowe soko y’ingabire,

ngwino rumuri rw’imitima yacu.

 

Uri umuhoza usumba bose,

uri umushyitsi muhire wa roho zacu,

Uri ihumure rigarura ubuyanja.

 

Ni wowe buruhukiro bw’abanyamiruho,

ni wowe ucubya ubushyuhirane,

ni wowe uhanagura amarira y’abarira.

 

Yewe ga rumuri ruhire!

Ngwino urwuzuze mu mitima

y’abayoboke bawe bose!

 

Utaduhagarikiye, umuntu nta cyo yashobora,

nta n’icyo yagira cyiza!

 

Sukura ibyanduye,

sukira utuzi ibyumiranye,

womore inkomere.

 

Oroshya imitima ikomeye,

ususurutse imitima ikonje,

Ugarure imitima yayobye.

 

Abakwemera bose kandi bakakwizera,

bahe ingabire zawe ntagatifu uko ari indwi.

 

Urabahe n’igihembo cy’ibyiza bakoze,

Uzabahe amaherezo mahire y’agakiza,

Ubahe n’ibyishimo bidashira. Amen.

 

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...