N’ubwo, mu gihe cye, bitari byoroheye
Kiliziya kuko abayobozi b’Uburusiya batari bayibaniye uko bikwiye, Onorati yashinze imiryango y’Abihayimana
igera kuri 26. Imiryango 17 muri yo ikaba ikiriho. Yatabarutse kuwa 16
Ukuboza 1916. Ni Papa mutagatifu Yohani Pawulo wa II wamushyize mu rwego
rw’Abahire mu 1988. Kiliziya imuhimbaza kuwa 16 Ukuboza. Imiryango yashinze
ikiriho ni iyi ikurikira :
- Ababikira ba Mutagatifu Felegisi b’i Kantalise (Les Sœurs de Saint Félix de Cantalice) washinzwe mu 1855
- Abaja b’Umutima Mutagatifu wa Yezu, intumwa za Mariya (les Servantes du Sacré-Cœur de Jésus, messagères de Marie) washinzwe mu 1874
- Abaja bato b’Umuhire Bikira Mariya utagira inenge (les petites servantes de la Bienheureuse Vierge Marie immaculée) washinzwe mu 1878
- Abahungu ba Bikira Mariya, Umwamikazi w’Ububabare (les Fils de Notre-Dame des Douleurs) washinzwe mu 1880
- Abafaransisikani ba Bikira Mariya, Umwamikazi w’Ububabare (les Franciscaines de Notre-Dame des Douleurs) washinzwe mu 1881
- Abafaransisikani bita ku bababaye (les Franciscaines des affligés) washinzwe mu 1882
- Ababikira b’imyambaro ya Yezu (Les Sœurs vestiaires de Jésus) washinzwe mu 1882
- Abagaragu ba Mariya utagira inenge (les Serviteurs de Marie Immaculée) yashinze mu 1883
- Abaja ba Yezu les Servantes de Jésus) washinzwe mu 1884
- Abari b’Umutima mutagatifu wa Mariya (les Filles du Cœur très pur de Marie) washinzwe mu 1885
- Ababikira b’Izina ritagatifu rya Yezu (les Sœurs du saint Nom de Jésus) washinzwe mu 1887
- Ababikira Bato b’Umutima utagira inenge wa Mariya (les Petites Sœurs du Cœur Immaculée de Marie) washinzwe mu 1888
- Ababikira bahongerera ibyaha b’Uruhanga Rutagatifu (les Sœurs réparatrices de la Sainte Face) washinzwe mu 1888
- Ababikira bafasha roho zo muri purigatori (les Sœurs auxiliatrices des âmes du purgatoire) washinzwe mu 1889
- Abari ba Mariya utagira inenge (les Filles de Marie Immaculée) washinzwe mu 1891
- Ababikira b’abahoza b’Umutima Mutagatifu wa Yezu (les Sœurs consolatrices du Sacré-Cœur de Jésus) washinzwe mu 1894
- Abaja b’Umubyeyi w’Umushumba Mwiza (les Servantes
de la Mère du Bon Pasteur) washinzwe mu 1895.
Umuhire Onorata, udusabire !
.......................................................Izindi nkuru..................................................................
Nyura kuri buri umwe hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga ku batagatifu twanyujije kuri uru rubuga :
Mutagatifu Alufonsi , Mutagatifu Matilida , Mutagatifu Jisela , MutagatifuFransisko , Jilberitiumukuru w’abihayimana , Visenti Feriye ,
Intumwa z’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu « apôtre de la Sainte Face » (Abantu 7 baharaniye ko kwiyambaza Uruhanga rutagatifu bimenywa kandi bigakorwa uko bikwiye na bose),
Umurage w’intumwa z’impuhwe z’Imana ; (ibyo twasigiwe n’abatagatifu 7 bafatwa nk’intumwa z’impuhwe z’Imana « apôtre de la miséricorde ».
Isakapulari y’Abakarumeli, isoko y’amahoro mu byago (iyi nkuru iragufasha kumenya ubwoko 16 bw’amasakapulari).
No comments:
Post a Comment