[ Ushaka ku menya amateka y’abatagatifu batandukanye
twateguye ? Nyura kuri buri umwe hasi aha, urabona amahuza (Links)
akugeza ku nkuru zivuga kuri buri mutagatifu twanyujije kuri uru rubuga. Mutagatifu
Alufonsi , Mutagatifu Matilida
, Mutagatifu Jisela
, Mutagatifu
FransiskoSipineli ]
Siperansiya wa Yezu yavukiye mu muryango ukennye w’abahinzi. Icyamushoboje kwiga ni ubwenge yari afite bwatumye yishingirwa na padiri mukuru wa paruwasi ye, amwitaho kugeza agize imyaka 21. Mu 1914, yinjiye mu muryango w’Abari ba Kaluvariyo (Filles du Calvaire), akora amasezerano yambere nyuma y’imyaka ibiri ku izina rya Siperansiya wa Yezu. Uyu muryango wari ugizwe ahanini n’ababikira bakuze bituma uhuzwa n’undi (missionnaires clarétines), na wo wita ku burezi, mu 1921. Afite imyaka 12 yabonekewe na mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu amusaba kwamamaza ubuyoboke bwo kwiyambaza urukundo nyampuhwe (propager la dévotion à l'Amour miséricordieux). Bavuga ko yaba yarafatanije n’umudominikani Yohani Gonzalezi (Juan González Arintero) mu buryo busa n’ibanga.
Mu 1930 yavuye mu muryango yarimo ajya
kwitangira abakene mu bikorwa by’urukundo binyuranye. Iyi yari inzira yo
gushinga umuryango mushya, Abaja b’Urukundo nyampuhwe, wavutse kuri Noheli
y’uwo mwaka, kugira ngo uhindure uko abakristu babonaga Imana nk’umucamanza,
kurusha uko bayibona nk’umunyampuhwe ubabarira abanyabyaha kandi agakunda
abantu kurusha ibindi byose. Uyu muryango wavukiye mu bukene bukabije nyamara
ntibyaca intege abawugize n’abashakaga kuwugana. Ababikira baryamaga ku karago,
bakisegura ibitabo kugeza ubwo ineza y’Imana ibashoboje gutera imbere kugeza
n’ubwo bemewe ku rwego rwa Diyosezi mu 1935.
Mu 1940, Siperansiya wa Yezu yitabye i Roma kugira ngo asobanure
ibyo yaregwaga n’abepiskopi n’abapadiri banyuranye bo muri Espagne. Aba
ntibumvaga neza inzira-ngenzi ye ku rukundo nyampuhwe n’ibyamuvugwagaho
by’amayobera (sa spiritualité de l'Amour miséricordieux et phénomènes
mystiques) ; ukuri kwabyo n’uko yitwaraga. Ibi byaje gutuma yamburwa ububasha
bwo kuyobora umuryango nk’umuyobozi mukuru, yibera mu rugo rw’i roma, ari
umubikira nk’abandi bose. Nubwo byagenze bityo, Siperansiya wa Yezu ntiyigeze anenga abayobozi ba Kiliziya ku
bw’ibyemezo bamufatiye, bimuheza mu kuyobora umuryango yashinze. Yakomeje
kubaho neza, yakira, mu mtambara ya kabiri y’isi, impunzi za politiki,
abasirikari, abayahudi n’abana benshi b’abakene kandi batawe. Ibyo kuyobora
umuryango yabigarutsemo mu 1952 atowe n’inteko rusange.
Mu 1951, Siperansiya wa
Yezu yashinze undi muryango w’Abihayimana, ishami ry’abahungu kugira ngo
bajye bafasha abasaseridoti ba diyosezi. Abo ni Abahungu b’Urukundo nyampuhwe (Fils de l'Amour
miséricordieux). Abisabwe na Yezu, Siperansiya wa
Yezu yubakishije ingoro i Collevalenza mu 1953, ihabwa umugisha na Karidinali Alfredo Ottaviani mu
1962. Iyi ngoro yagizwe Bazilika nto na mutagatifu Yohani
Pawulo wa II kuwa 22 Ugushyingo 1981 ubwo yagendereraga i Collevalenza, agaha umugisha mama Siperansiya wa Yezu. Mu 1970. Karidinali Wojtyla, wari
umushumba wa Arikodiyosezi ya Cracovie, yagiye kugisha inama Siperansiya
wa Yezu
ku bijyanye no gukwirakwiza ubutumwa bwa Fawustina, wabaye umutagatifu, intumwa
y’impuhwe z’Imana.
Ubuzima mayobera (Vie mystique) bwa Siperansiya wa Yezu
Imibereho ye mu buryo butangaje, burenze ubumenyi bwa
muntu igaragarira mu mabonekerwa menshi. Yabonekewe na Yezu, amumenyesha
byinshi bijyanye n’impuhwe. Hari kandi kuba hari inshuro nyinshi yagiye aba
ahantu habiri icyarimwe (bilocation) ndetse no gutwarwa buroho (extase) mu bihe
bitandukanye. Siperansiya wa Yezu yarwanaga
n’imyuka mibi yamuteraga, ikamukubita bikomeye. Kuburyo bugaragara, Siperansiya wa Yezu yagize uruhare ku
bubabare bwa Yezu, bihamywa n’ibikomere nk’ibya Yezu (stigmates) yari afite ku mubiri. Hari
n’ibindi byinshi byabaye nko kubona amafaranga yo kwishyura abakozi b’ingoro ku
buryo bw’agatangaza no kuba Ishusho y’Umwana Yezu igenza nk’ikinyabuzima
(l'animation pendant quelques instants) muri Misa y’ijoro rya Noheli.
Urugendo ku gushyirwa mu rwego rw’Abatagifu
Uru rugendo, ku rwego rwa diyosezi, rwatangiye kuwa 24 Mata 1988, rusozwa kuwa
11 Gashyantare 1990. Urwego rwa Kiliziya
rubishinzwe rwemeje ko hari ibikorwa by’ubutwari byamuranze akiriho, bituma
atangazwa nk’Umwubaha na mutagatifu Yohani Pawulo wa II, kuwa le 23 Mata 2002. Ni Papa Fransisko
wemeje, kuwa 5 Nyakanga 2013, inyandiko imwemerera kujya mu rwego rw’Abahire.
Kuwa 31 gicuransi 2014 nibwo yashyizwe
mu rwego rw’Abahire na Karidinali Angelo Amato mu
izina rya Papa Fransisko. Yibukwa kuwa
8 Gashyantare.
Umuhire Siperansiya wa
Yezu, udusabire !
No comments:
Post a Comment