Wednesday, June 8, 2022

Roho Mutagatifu ntazigera atura mu mutima wa Sekibi

Bavandimwe, ntibihagije kuvuga ngo warabatijwe, urakomezwa, wahawe n’andi masakramentu, warashyingiwe wahawe ubusaserdoti, cyangwa se wasezeranye mu yindi miryango. Menya ko ibyinshi na Sekibi yabigeraho bitewe n’umugambi wayo. Ikizwi neza ni uko Roho Mutagatifu atazigera atura mu mutima wa Sekibi. Nta munsi n’umwe biteze kubaho. Umuntu adahindutse, ashobora kugera kuri ibyo byose ariko umutima we ari intaho ya Sekibi mu mwanya wa Roho Mutagatifu. Igihe ni iki cyo kwivugurura ngo, tukemerera Roho Mutagatifu koko; inkubi y’umuyaga, imbaraga z’umuriro zikubite mu mitima yacu, zisamburire Sekibi uhafite intaho, maze ubuzima bwacu tubwegurire koko Yezu Kristu watsinze icyaha n’urupfu.

Umukristu naharanire kwimika icyiza, kimwe Imana ishima ishima, mu mutima we.  Ukuri kuzima ni uko Roho Mutagatifu ari Nyir’ukuri; ntabwo aba mu mutima w’ikinyoma. Roho Mutagatifu ni urukundo, ntaba mu mutima wuzuye urwango. Roho Mutagatifu ni isoko y’amahoro, ntiyaba mu mutima wuzuye amahane. Roho Mutagatifu ni Ubwifate, ni Ubudahemuka. Ntabwo wasambana ngo uvuge uti “Roho Mutagatifu aranyoboye.” Ntimukibeshe ku muntu, nimurangwe n’ukwemera kandi ibikozwe byose mubisuzumire mu Byanditswe Bitagatifu, ahasigaye muharanire gukurikiza Ivanjili gusa. Nimudashishoza muzagwa mu mitego y’abakozi ba Sekibi, badasiba kwibonekeza no mu makoraniro y’abasenga. Ntimuzi se ko hari abayazamo bagamije kwishakira abo… Ni abakozi ba Sekibi, baje kubiba imbuto y’urupfu muri ayo makoraniro cyangwa ayo makominote; dore ko izo sekibi ntaho zitaba.

Igihe urangwa na kimwe muri ibi, jya umenya ko utayobowe na Roho Mutagatifu. ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi n’ubusambo. Tureke gukinisha Roho Mutagatifu, we muriro utwika, ugakongora! Hinduka, hitamo neza. “Mureke mbabwire, Roho nabayobore nibwo mutazakora ibyo umubiri urarikira.” (Gal.5,16) Ibikorwa byose by’umubiri, ariko bijyana n’amasengesho, bikajyana no kwiha Imana, bikajyana no kuba umusaserdoti, bikajyana no kuyobora amakoraniro yose yo mu gihugu cyangwa se yo muri Diyosezi! no guhagararira abantu mu rwego uru n’uru, ibyo byose nyine ni umwanda; ni umwaku. Nimubigendere kure.

Hari ubwo abantu bibeshya, bati: “Ubwo nabikoze kandi nkaba nta cyo nabaye, ubwo si bibi!” Ibyo si byo ahubwo ni impuhwe za Roho Mutagatifu zitegereje ko wikubita agashyi kugira ngo ubeho. Roho Mutagatifu arakwihanganira kugira ngo uhinduke. Si uko ibyo wakoze ari byiza. Yezu Kristu ntabwo yazanywe no kwica abanyabyaha, yazanywe no kubakiza. Yaje kugira ngo bisubireho (soma Luka 5, 32). Igihe rero ni iki ngicyi muvandimwe, ureke gukomeza kubeshyabeshya, uvanga amasengesho n’ibinyoma, uvanga amasengesho n’inzangano, uvanga amasengesho n’ingeso mbi, uvanga amasengesho n’ubupfumu, no kuroga n’andi mabi yose. Isunge Roho Mutagatifu, we wenyine ushobora kutuyobora aheza; mu rukundo, mu byishimo no mu mahoro nyayo. Roho Mutagatifu ntakomoka ku Mana Data na Mwana, bityo ntazigera atura mu mutima we Sekibi. Nimuhinduke kandi muhindukire, muve mu byo mwayobeyemo n’ibyo mwishushanyamo. Roho Mutagatifu ni Iman; ntakinishwa, ntiyihishwa, ntareregwa, ntabeshywa ngo atwarwe n’ikinyoma. Roho Mutagatifu ni Imana, ni umuriro utwika kandi ukamurika.

Roho w’Imana natuyobore!

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...