Saturday, June 4, 2022

Mariya Fawustina, umuhamya n’intumwa y’Impuhwe z’Imana

v Ubuzima bwa Mutagatifu Mariya Fawustina

Mama Mariya Fawusitina yavutse ku wa 25 Kanama 1905 i Gologowici (Glogowiec), mu gihugu cya Polonye, atabaruka kuwa 5 Ukwakira 1938. Andi mazina ye ni Helena Kowalisika (Kowalska). Yari umwana wa gatatu mu bana icumi ba Mariyana na Sitanisilasi, abahinzi-borozi, bo mu cyaro cy’ahitwa Głogowici muri Polonye. Helena Kowalisika yabatijwe nyuma y’iminsi 2 gusa avutse. Kuva mu buto bwe, yaranzwe no gukunda gusenga, kwihangana, kubaha no kugirira impuhwe abababaye bose. Yahawe Isakaramentu ry’Ukaristiya afite imyaka icyenda, yiyumvamo ko yakiriye Kristu mu buzima bwe. Mu mashuri yize, ntiyarengeje imyaka itatu. Ku myaka 16, yavuye mu muryango we, ajya gushaka akazi, nk’umukozi wo mu rugo, kugira ngo afashe iwabo kubaho. Ku myaka irindwi y’amavuko, Helena Kowalisika yari yaratangiye kwiyumvamo umuhamagaro wo kwiyegurira Imana ariko ababyeyi be ntibabishakaga. Mu 1924, nibwo Fawusitina yabonekewe bwambere. Icyo gihe Yezu yamwiyeretse nka Yezu ubabaye, umutegeka kujya kwiha Imana (Christ souffrant, qui lui donne l'ordre d'entrer au couvent)

Mu kuzirikana ububabare Yezu Kristu yagize, Helena yafashe icyemezo cyo kujya i Varisoviya, n’ubwo ababyeyi be batabyemeraga, mu gushakashaka uko yakwiyegurira Imana. Yagerageje kwinjira mu miryango y’Abihayimana, yo ntibimwemerere. Igihe cyigeze, yainjiye mu muryango w’Ababikira bisunze Umwamikazi w’impuhwe (Congrégation des Sœurs de Notre Dame de la Miséricorde), kuwa 1 Kanama 1925. Yari afite imyaka 20. Yakoze amasezerano yo kwiyegurira Imana kuwa 30 Mata 1926. Amaze kuba umubikira, yahawe izina rya Mama Mariya Fawusitina w’Isakaramentu Ritagatifu (Marie-Faustine du Saint-Sacrement), amara imyaka 13 mu kigo cy’abo babikira, akora akazi kerekeranye no gutunganya ibiribwa n’ubusitani, yakira n’abashyitsi bagenderera urugo rwabo. Ubuzima bwe bwari bushingiye ku Mpuhwe z’Imana, yahimbazaga kandi akazirikana Ijambo ry’Imana buri munsi maze uko kumenya no kwiyambaza ibitangaza by’Impuhwe z’Imana, bimufasha kurushaho kumva ari umwana w’Imana ukunzwe, no kurushaho kwiyemeza kugirira abandi impuhwe.

Mu nshingano yari afite muri Kiliziya, Mama Fawusitina yiyambaje cyane Impuhwe z’Imana kugira ngo roho zazimiye zigaruke. Mu byifuzo bye kandi akurikije urugero rwa Kristu, na we yitanzeho igitambo. Imibereho ye, yaranzwe no gukunda Ukarisitiya, agakunda kandi n’umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi w’impuhwe. Mama Fawusitina, Igihe cyose yamaze muri uwo muryango w’Abihayimana, yagaragaje ingabire zidasanzwe yari afite : kuvugana n’Imana, kumenya ibizaba, kugira igihe yumva ububabare bwa Kristu, kuba yamenya ibintu birimo kubera ahantu habiri hatandukanye icyarimwe, kumenya ibyo abandi batekereza, guhanura, no kwirundurira burundu muri Nyagasani. Fawusitina yasabanaga mu buryo bwimbitse na Nyagasani Yezu ndetse na Bikira Mariya. Ubuzima yabayemo, (Vivre la nuit de la foi, porter des stigmates invisibles et avoir le don de bilocation), abo babanaga ntabwo babwumvaga kuko bwari budasanzwe.

Mu 1968, i Roma, niho hatangijwe urubanza rwo kumugira umuhire, rusozwa mu kuboza 1992. Mama Fawusitina Kowalska yashyizwe mu rwego rw’Abahire kuwa 18 Mata 1993. Yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu ku wa 30 Mata 2000 na Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, mu Gitambo cya Misa cyo ku cyumweru cya 2 cya Pasika, aho Mutagatifu Papa YohaniPawulo wa II yahise atangaza ko icyo cyumweru kizajya kizihizwa nk’Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana. Mutagatifu Mariya Fawusitina Kowalisika ni Intumwa y’impuhwe z’Imana. Ni we Nyagasani Yezu Kristu yanyujijeho ubutumwa bw’Impuhwe z’Imana, ngo bushyike ku batuye isi bose, ndetse anababere urugero rw’uguhinduka nyako, mu kwemera Imana ndetse no mu kwiyambaza Impuhwe zayo no kuzigirira n’abandi.

v Ubutumwa Yezu Kristu yahaye Mama Fawustina

 

Ni Yezu Kristu ubwe wahishuriye Mama Fawusitina ubutumwa yifuza ko asohoza, kandi agatangariza isi yose, kugira ngo abantu bahinduke, bamenye kandi biyambaze Impuhwe z’Imana. Ubwo butumwa bukubiye muri izi ngingo eshatu :

 

Ø Kumenyesha abantu no kagaragariza isi Impuhwe z’Imana, ashingiye ku Ijambo ry’Imana no ku rukundo rw’Imana.

Ø Kwiyambaza Impuhwe z’Imana asabira isi yose, cyane cyane abanyabyaha, yifashishije uburyo bworoshye aribwo : 

·        Kubaha Ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe yanditseho “Yezu ndakwizera”.

·        Kwizihiza Umunsi mukuru w’Impuhwe z’Imana, Yezu yasabye ko uba ku cyumweru cya 2 cya Pasika.

·        Kuvuga Ishapule y’Impuhwe z’Imana n’isengesho ryo ku isaha ya cyenda, isaha y’Impuhwe z’Imana.

·        Kubahiriza isaha y’ Impuhwe z’Imana, isaha ya saa cyenda

Ø Gukora ibikorwa by’Impuhwe z’Imana no kugaragariza abandi urukundo n’Impuhwe by’Imana.

 

Yezu Kristu yahaye kandi Fawusitina ubutumwa bwo gushinga umuryango wiyambaza impuhwe z’Imana, ugatoza abantu kwiyambaza no kwiringira impuhwe z’Imana, nk’uko Mama Fawusitina abivuga mu Kanyamakuru (Petit Journal de Sainte Faustine), gakusanyirijwemo ibiri mu dukaye twanditsemo ibyo Yezu Kristu yagiye amuhishurira. Utwo dukaye yari yaragiye yandikamo ibyifuzo bya Yezu Kristu, amabanga yamuhishuriye ku mpuhwe ze, ndetse n’ubumwe afitanye na We. Ako kanyamakuru yakanditse ku busabe bw’Umuhire Misheli, wari umuyobozi we wa roho, n’umwalimu wa tewolojiya muri Kaminuza ya Vilnius. Katumye abantu b’amoko yose, amahango yose n’ibihe byose, babasha kumenya imvo n’imvano yo kwiyambaza Impuhwe z’Imana. Kahinduwe mu ndimi nyinshi zirimo n’ikinyarwanda.

Ku isi, ‘UMURYANGO WIMUHWE Z’IMANA’umaze ugizwe n’abantu benshi, mu ngeri zitandukanye : Abihayimana, abalayiki; abana, urubyiruko n’abakuru. Udufasha kwirundurira mu kwizera no kwiringira Nyagasani, nk’uko umwana yizera umubyeyi we, mu gukora ugushaka kw’Imana, kandi no kugirira impuhwe abandi. Kuwa kuwa 18 Gicurasi 2020, Ibiro bya Papa bishinzwe Liturujiya Ntagatifu n’imihimbarize y’Amasakaramentu, byatangaje iteka rishyira izina rya Mutagatifu Mariya Fawustina Kowalisika, Umubikira, kuri Kalendari ya Litujiya ya Kiliziya Gatolika ya Roma. Byahuriranye n’umunsi Kiliziya yahimbajeho Isabukuru y’imyaka 100 Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2 amaze avutse. Uyu mupapa, niwe watangaje, Kuwa 18 Mata 1993, ko Fawusitina ari Umuhire. Atangaza ko ari Umutagatifu kuwa 30 Mata 2000.  Tumuhimbaz kuwa 5 Ukwakira buri mwaka. Mutagatifu Fawusitina Asangiye n'izi ntore z’Imana kwamamaza Impuhwe z’Imana : Misheli ,  Siperansiya waYezu , Yohani Yozefu Lataste , Terezaw’Umwana Yezu , Yohani Pawulo wa II  na  Ludoviko Orione. Bose ni intumwa z’ Impuhwe z’Imana.

Mutagatifu Fawustina udusabire!

Inyandiko yifashishi ni inyandiko ya Padiri Dieudonné UWAMAHORO wo muri Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo, iboneka aha, nk’uko yasuwe kuwa 3 Kamena 2022 :

·        http://www.diocesekibungo.com/rw/2020/05/20/mutagatifu-fawustina-yashyizwe-ku-rutonde-rwabatagatifu-kiliziya-ihimbaza-buri-mwaka-azajya-ahimbazwa-kuwa-5-ukwakira/


No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...