1.
Mariya wa Mutagatifu Petero n’uw’Umuryango Mutagatifu
- Mariya wa Mutagatifu
Petero n’isengesho ryo guhongerera ibyaha
Mu
1843, mama Mariya wa Mutagatifu Petero, yavuze ko yagize ibihe bidasanzwe (Expériences
Mystiques), ubwo yari mu isengesho rya nimugoroba. Yezu yamumenyesheje ko
azamuha, inkota ya zahabu, isengesho ryo guhongerera ibyaha by’abatuka Izina
Ritagatifu (un poignard d'or, une prière de
réparation contre le blasphème de son Saint Nom). Iryo sengesho kandi,
rikazafasha mu guhongerera ibyaha by’abatubahiriza umunsi wa Nyagasani. Mama
Mariya wa Mutagatifu Petero, yahamije ko kuva mu 1844 kuza mu 1847 yabonekewe
inshuro nyinshi na Yezu na Bikira Mariya, agahabwa
ubutumwa bunyuranye. Mu 1844,
Yezu yamubwiye ko abazarangamira uruhanga rwe rwakomerekeye ku isi, umunsi umwe
bazarangamira ikuzo rimugaragiye mu ijuru. (‘Ceux qui contempleront mon visage blessé sur la terre, un jour
contempleront la gloire et la majesté avec laquelle il est entouré dans le
ciel’).
Yahamije kandi ko Yezu yamusabye guhongerera ibicumuro no guhanagura
icyondo ku Ruhanga Rutagatifu « réparer les outrages
et d'essuyer la boue de sa Sainte Face »,
biterwa n’abahemukira Imana ndetse na Kiliziya. Mu 1847, abifashijwemo
na Myr Morlot, Arikiyepiskopi wa Tours, hamwe na Papa Piyo wa IX, Mariya wa Mutagatifu Petero yashinze umuryango
(archiconfrérie
de la Sainte-Face) w’abalayiki, ugamije
gusenga bahongerera ibyaha abantu bacumuye ku Ruhanga Rutagatifu, anacurisha n’umudali w’Uruhanga Rutagatifu.
- Inyandiko ze
Yanditse amasengesho atandukanye. Inyandiko ze zigaragaza isano mayobera
hagati y’amabonekerwa ye na Bibiliya, ivuga uko mutagatifu Veronika, mu nzira
y’i Gologota, yahanaguye uruhanga rwa Yezu, ngo akamukize ibyuya, amacandwe
n’ibyondo byari bimuri maso. Uyu mwanda Yezu awusubizwamo n’abakora
ibidatunganye n’amabi y’amoko yose. Yanditse kandi isengesho yiherewe na Yezu
ubwe, ryo guhongerera ibyaha. Ni isengesho yise ‘ Umwambi wa zahabu wo
kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu « Flèche d'Or de la
dévotion à la Sainte Face », rivugwa kugira ngo Yezu avuburire, mu
Mutima Mutagtifu we, amasoko y’ingabire ihinduka ry’abanyabyaha (Faire « sortir du Sacré-cœur de Jésus des torrents de grâce pour
la conversion des pécheurs »).
- Imitabarukire ye
Yitabye Imana kuwa 8 Nyakanga 1848, azize indwara yamufashe kuwa
30 Werurwe uwo mwaka. Kuva ubwo, abantu batari bake batangira kumufata
nk’umutagatifu wisangiye uwo yiyeguriye kandi imva ye ihinduka bidatinze ahantu
ho gukorera urugendo nyobokamana. Abantu benshi bahamije ko Imana yabakoreye
ibitangaza bamwiyambaje. Kuwa 13 Ugushyingo 1857, umubiri we wimuriwe muri shapeli yo mu rugo rw’Abakarumelita. Ni umwe mu
bitangiye kwigisha no kwamamaza ubuyoboke bwo kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu
(Initier la dévotion à la Sainte Face de Jésus).
- Kwemerwa
muri Kiliziya
Ubwo buyoboke bwazanywe na Mariya wa Mutagatifu Petero bwamamajwe kandi n’umulayiki, Umwubahwa Lewo Dupont ; mu gihe cy’imyaka 30, yasengaga yiyambaza Uruhanga Rutagatifu, kandi anashishikariza abandi kugenza batyo. Ubu buyoboke bwashyigikiwe mu buryo bwemewe n’amategeko na Myr. Karoli Tewodori Colet, Arikiyepiskopi wa Tours. Bwo, kimwe n’umuryango w’Uruhanga Rutagatifu byemewe na Kiliziya y’isi yose mu 1885, bikozwe na Papa Lewo wa XIII. Hashize imyaka 50 Mariya wa Mutagatifu Petero yitabye Imana, umubikira Tereza w’i Lisieux, na we yakwirakwije hirya no hino ku isi ubuyoboke bwo kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu, binyuze mu nyandiko ze z’imivugo n’amasengesho. Hari mu myaka y’1890. Naho mu myaka y’1930, undi mubikira w’umutaliyani witwa Maria Pierina De Micheli (Umuhire Mariya Piyerina wa Misheli) na we yitangira kwamamaza ubwo buyoboke bwo. Umudari wa mbere w’Uruhanga Rutagatifu washyikirijwe Papa Piyo wa XII, arawemera kandi anemeza bundi bushya ubuyoboke ushamikiyeho, bwo kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu. Hari mu 1958. Yatangaje umunsi mukuru w’Uruhanga Rutagatifu uzajya wizihizwa ku wa kabiri mutagatifu, umunsi ubanziriza uwa gatatu w’ivu. Ibi ni bimwe mu bigize amateka ya mama Mariya wa Mutagatifu Petero.
2. Mutagatifu Kayitani, Umumisiyoneri w’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu
Kayitani Akomoka mu muryango w’abahinzi, wari uhugukiye kumenya Imana kandi ukabitoza n’abana bawo. Afite imyaka 10, yinjiye mu iseminari nto, ahabwa ubupadiri kuwa 20 Nzeri 1902. Yabanje kugirwa umuyobozi mu iseminari nto, ahamara imyaka ibiri. Nyuma atumwa kuyobora paruwasi ya Pentidattilo, yari mu gace gakennye cyane kandi kari kure. Ahageze, yiyemeza gusangira ubuzima bugoye n’abari bahatuye, bwasabaga gukora cyane kugira ibitunga umuntu biboneke. Kugira ngo ahinduke umwamamazabutumwa w’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu, mu 1918 yiyandikishije mu muryango w’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu (archiconfrérie de Tours) washinzwe na Mariya wa Mutagatifu Petero. Mu mwaka wakurikiyeho, yashinze ishyirahamwe ry’abakristu bisunga Uruhanga Rutagatifu (Pieuse Union de la Sainte Face). Yashinze kandi undi muryango (Œuvre des Clercs pauvres) ufasha abasore bakennye, biyumvamo umuhamagaro, kwiga amashuri ya ngombwa ngo babe abasaseridoti.
- Bumwe mu butumwa yahawe :
· 1921 - 1940 : Padiri mukuru wa paruwasi ya Santa Maria della Purificazione
· 1922 - 1949 : Umuyobozi wa roho mu iseminari ya Arikidiyosezi (Directeur spirituel)
· 1922 - 1933 : Omoniye w’ibitaro byihuje (Hôpitaux Réunis)
· 1921-1950 : Ushinzwe gufasha Abihayimana bo mu mujyi n’imbohe kwiyunga n’Imana (confesseur des instituts religieux de la ville et de la prison)
· 1940 - 1963 : Umuyobozi ushinzwe ibyo guhanagura icyaha ku waregwaga (chanoine pénitencier de la cathédrale) n’umuyobozi w’umuryango Pieuse Union de la Sainte Face
Mu 1934 ni bwo yashinze umuryango w’Ababikira ba Veronika. Yari ashyigikiwe cyane n’inshuti ye Mutagatifu Ludoviko Orione, intumwa y’impuwe z’Imana. Amategeko y’abagize uwo muryango, yemejwe mu 1953. Nyuma y’ibyo, atangiza umushinga wo kubaka Ingoro yeguriwe Uruhanga Rutagatifu, ariko atabaruka atarawusohoza. Iyo ngoro yafunguye imiryango mu 1972 mu gihe Kayitani yitabye Imana mu 1963.
- Ukwitagatifuza kwa Padiri Kayitani
Imibereho ya Padiri Kayitani yaranzwe no kwitangira abakristu ashinzwe, agafasha imfubyi, abakene n’abarwayi, agafasha mu buryo bwa roho abaseminari n’abihayimana. Ubuzima bwe bwari bushingiye kandi ku gutura igitambo cy’Ukaristiya, gushengerera Isakaramentu ritagatifu, no kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu. Yakunze kuvuga ati : ‘Uruhanga Rutagatifu ni ubuzima bwanjye’ « La Sainte Face est ma vie ». Yifuzaga gusangira na Kristu umusaraba, yasubiragamo kenshi mu mvugo ze ko yifuza kuba Simoni w’i Sireni kugira ngo afashe Yezu Kristu guheka umusaraba. Padiri Kayitani, mu kwigisha ku musaraba, yemezaga ko uburemere bw’umusaraba wa Yezu buturuka ku byaha kurusha uko bwaturuka ku giti Yezu yabambweho. Ni ngombwa rero kwanga icyaha kugira ngo tureke gukomeza kwikoreza Yezu umusaraba. Ni ngombwa kandi, nka mutagatifu Kayitani, kubona mu kinyabuzima kibabara, ishusho yuzuye amaraso, yahindanye ya Kristu kugira ngo ubashe gushengerera Yezu nyabyo no guhongerera ibyaha. (Voir « le Visage ensanglanté et défiguré du Christ » dans le visage de tout être en souffrance). Iryo hame niryo Kayitani yahereyeho ashinga umuryango w’Ababikira, agira ngo bahanagure uruhanga rwa Kristu ugaragarira mu bantu bose bababaye.
Igihe kimwe yabwiye ababikira be ati : ‘Mugomba kujya mu bice byitaruye ibindi cyane kandi byatereranwe, aho indi miryango yanga kujya. Ubutumwa bwanyu ni ugusarura amahundo yatawe n’abasaruzi’, (Vous devez vous rendre dans les endroits les plus isolés et abandonnés, là où les autres congrégations refusent d'aller. Votre mission consiste à récolter les épis abandonnés par les moissonneurs).
- Ishyirwa mu rwego rw’Abatagtifu
Kayitani Yatabarutse kuwa 4 Mata 1963,
ashyirwa mu rwego rw’Abahire, na Mutagatifu
Papa Yohani Pawulo wa II, kuwa 4 Gicurasi
1997. Ni Papa Benedigito wa XVI wamushyize mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 23
Ukwakira 2005, ku munsi umwe na mutagatifu Yozefu Bilizewisiki, intumwa
y’Ukaristiya (Joseph Bilczewski, apôtre de l’Eucharistie). Tumwizihiza kuwa Mata 4. Mutagatifu Kayitani,
udusabiere !
3. Umuhire
Mariya Piyerina wa Misheli (Maria Pierina De Micheli)
Ubuzima bwe nk’uwihayiamana, yabutuye Nyagasani koko, akora mu bikorwa by’uburezi mu bihugu nka Arigentine n’Ubutaliyani kandi, akaba intagereranwa mu kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu. Yakwirakwije ubwo buyoboke, agira ngo abantu bose bamenye ibyiza byabwo kandi barusheho kwiyambaza ubutaretsa Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu. Mama Mariya Piyerina yanditse inyandiko nyinshi zivuga ibijyanye n’ubuzima mayobera b’i bwe (ses expériences mystiques). Mu buzima kandi yagize ibigeragezo byinshi n’uburwayi bunyuranye, ariko byose arabyihanganira, akomeza kurangamira Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu, yisunze impuhwe z’Imana idatererana abayiyambaza. Mama Mariya Piyerina yitabye Imana ari i Roma, kuwa 26 Nyakanga 1945. Urugendo rumuganisha ku kwandikwa mu Batagatifu (la cause en béatification) rwatangiye mu 1962. Kuwa 17 Ukuboza 2007, papa Benedigito wa XVI yamushyize mu rwego rubanziriza urw’Abahire, Abubahwa (vénérables). Yashyizwe mu rwego rw’Abahire kuwa 30 Gicurasi 2010. Umuhire Mariya Piyerina wa Misheli, udusabire !
4. Ilidebrandi Girigori (Vénérable Hildebrand Gregori, Alfredo Antonio)
Mu 1939, Fureri Ilidebrandi yatorewe kuyobora umuryango w’Abihayimana yabarizwagamo, nuko ahangana n’ingaruka z’intambara ya kabiri y’isi, ashishikariza Abihayimana be inshingano yo kwita ku nkomere, impunzi, n’abandi batotezwaga. Nyuma y’iyo ntambara kandi, yashinze umuryango w’Ababikira bahongerera ibyaha b’Uuruhanga Rutagatifu rwa Yezu Kristu Umwami wacu (Sœurs réparatrices de la Sainte Face de Notre Seigneur Jésus Christ), watangiye kubaho mu 1950 nk’itsinda ry’abasenga. Ilidebrandi yari atewe imbaraga n’amabonekerwa ya Mariya wa Misheli. Uyu muryango mushya wagombaga kwamamaza ubuyoboke bwo kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu (propager la dévotion à la Sainte-Face), no kwita ku rubyiruko rwatawe n’uruturuka mu bice bigoranye by’imibereho. Abagize uwo muryango w’ababikira babereyeho guhongerera ibyaha abantu bacumuye ku ruhanga rutagatifu, "vivre et agir pour réparer les offenses faites à la Face du Christ".
Fureri Ilidebrandi yitabye Imana kuwa 12 Ugushyingo 1985. Ni Papa Fransisko wamushyize mu rwego rw’Abubahwa (les Vénérables)
kuwa 7 Ugushyingo 2014.
Ilidebrandi Girigori, udusabire !
5. Léon Papin-Dupont (Lewo Pape Dipo), umulayiki
Nyuma y’ibyo byago, Lewo nibwo yagiye i Tours, ajyana na nyina ndetse n’abagaragu be batatu. Aho ni ho Lewo yapfiriye. Ageze muri ako gace, Lewo yatangiye kubaho ubuzima burangamiye ubutagatifu, buhugukiye kumenya Imana kandi aba umwe mu bagize umuryango wa mutagatifu Visenti wa Pawulo (conférence de saint Vincent de Paul). Yaje kumenyana na mutagatifu Yohwana (Jeanne Jugan) washinze umuryango w’Ababikira ; Abavandimwe Bato b’Abakene (Petites Sœurs des pauvres), amushyigikira muri uwo mushyinga utoroshye wo gutangiza umuryango mushya w’Abihayimana. Yitangiye byimazeyo kwamamaza ubuyoboke bwo kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu, anatangiza no gushengerera Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya mu gihe cya nijoro. Lewo Dupont yanditse amasengesho menshi ajyanye n’Inzira y’Umusaraba, kugira ngo afashe benshi kwitagatifuza
- Léon Papin Dupont mu mugenzo wo kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu
Umunsi umwe, Lewo Dupont yumva umukarumelita Mariya wa Mutagatifu Petero n’uw’Umuryango Mutagatifu avuga uko yabonekewe na Yezu ndetse na Bikira Mariya, nuko agaragaza ubushake bwo gutangiza uburyo bwo kwiyambaza ishusho y’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu. Ku wa gatatu mutagatifu wo mu 1851, nibwo umuyobozi w’Abakarumelita yamuhaye amashusho abiri. Imwe Lewo, yayishyize aho yari amaze gutangiza ishengerera rya nijoro, indi ayishyira iwe mu ruganiriro, nuko bidatinze imubera isoko y’ibitangaza, kuko Kuwa gatandatu mutagatifu, amavuta yari mu itara ryari hafi y’ishusho yatumye umuntu akira indwara.
Iki gitangaza nticyatinze kumenyekana kuko ineza y’Imana itihishira cyangwa ngo ihishwe. Urwo rugo rwaje guhinduka ingoro, ahantu ho gusengera no kuronka inema z’Imana (centre spirituel de prières et de grâces). Mu 1884, umushumba wa Arikidiyosezi ya Tours, Myr Colet, urwo ruganiriro rwa Lewo wari utakiriho yaruhinduye mu buryo bw’amategeko ahantu ho gusengera, kw’abagize itsinda rihongerera ibyaha by’abatuka Imana, abifuriza abandi ibyago n’abatubahiriza umunsi wa Nyagasani n’indi minsi mikuru (érection canonique de salon comme l'oratoire de la Confrérie réparatrice des blasphèmes, des imprécations et de la profanation des dimanches et des fêtes). Uyu muryango waje gutera indi ntambwe (élevée au rang d’archiconfrérie) bikozwe na Lewo wa XIII, kuwa 1 Ukwakira1885, n’urwo rugo ruhinduka Ingoro yo kwambarizamo Nyagasani. Abagize umuryango wa Maritini bose, bawubayemo ; umwe muri bo ni mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, wari waragize umugenzo wo kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu kimwe mu by’ibanze bigize ubuzima bwe.
- Lewo Dupont na mutagatifu Maritini
Ubuzima bwa Lewo Dupont bwaranzwe no gukora ibikorwa by’urukundo no
kwiyambaza mutagatifu Maritini, wabaye umwepiskopi wa diyosezi ya Tours.
Afatiye urugero kuri uwo mutagatifu, Lewo yashinze
umuryango « Vestiaire de saint Martin » ugamije gushakira abakene imyambaro. Ni we watangije
umushinga wo kubakisha bazilika ya mutagatifu Maritini, yari yarasenyutse kandi
akora ubushakashatsi bugamije kubona ibyasigaye by’umubiri w’uwo mutagatifu,
kugeza abibonye mu ijoro ryo kuwa 14 Ukuboza 1860 maze yegukira koko
gushishikariza abandi bakristu umugenzo wo kwiyambaza mutagatifu
Maritini. Ku mwaka wa 10 atabarutse, niho umushinga we watangiye
gushyirwa mu bikorwa, inyubako yuzura mu 1902, itahwa na Karidinali wayoboraga
Arikidiyosezi ya Lyon mu 1925. Ngibyo
bimwe mu byaranze ubuzima bwa Lewo Dupont, Intumwa y’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu.
6. Mariya Tereza Visenti, umubikira w’umukarumelita
Inzira yo kwiyegurira Imana
Mbere yo kuba umubikira Mariya Tereza
Visenti
yari umwe mu bagize umuryango wa Lejiyo Mariya mu gihugu cya Filipine, ahaba intangarugero n’ingenzi. Mu 1942, atorerwa kuyobora
urwego rwa Kuriya (Curia), bimufasha kugera
mu duce twinshi, yirengagije ko yashoboraga kugirirwa na bi n’abayapani bari
bateye igihugu, bakigarurira ibice bimwe. Yashoboye gushinga Praesidia ya mbere
mu gice cyari cyigaruriwe n’abahuku (Huks). I Lipa, mu rugo rw’Abakarmelita, kuwa
2, 1947, nibwo Victorina yahawe izina rya Mariya Tereza Visenti w’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu, kuko
yakundaga mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu. Mu
1956, yimuriwe muri monasiteri ya Angeles, yungiriza umuyobozi wayo. Mu 1966,
mu mujyi wa Naga, yafashije Arikiyepiskopi Teopisto Alberto, aba umuyobozi
n’umurezi w’Abanovisi mu muryango w’Abakobwa ba Mariya, Umubyeyi wa Kiliziya.
Mu 1977, yafashije Musenyeri Pedro Bantigue gushinga Abamisiyoneri b’Uruhanga
Rutagatifu, abifatanya no kuba umurezi (formator) mu muryango w’Abakobwa ba
Mutagatifu Yozefu b’i Masbate, ndetse n’umuyobozi w’umuryango w’abalayiki
barwanira Uruhanga rutagatifu (the Crusaders of the Holy Face). Mariya
Tereza Visenti, adutoze kurangamira Uruhanga rwa Yezu igihe cyose na hose !
7. Umuhire Mariya Pia Mastena
No comments:
Post a Comment