Saturday, June 11, 2022

Mutagatifu Jilberti, Umukuru w’Abihayimana

Gilberti yari umurwanyi urwanira ku ifarasi, kandi yavukaga mu muryango ukomeye w’imfura z’ahitwa Overinye. Akiri muto, yabaga ibwami, yitoza ibijyanye n’urugamba. Mu buzima bwe, yamenyaga guha agaciro imyitozo ya gisirikare n’imyitozo y’ubukristu. Mutagatifu Gilberti yarwanye intambara ya kabiri yo kubohoza umujyi wa Yeruzalemu (croisade:1147-1149) agiriwe inama na Ornifiye (Ornifiers). Abakristu baratsinzwe, harokoka mbarwa, Jilberti agatekereza ko byatewe n’ibyaha by’abakristu. Yabonaga ko impamvu yatumye ajya ku rugamba yakomokaga ku Mana, kuko urugamba rwari rugamije kubohoza ahantu hatagatifu.

Jilberti atabarutse ku rugamba, yakoranije umugore we Petronila n’umukobwa we Ponsiya, bafata icyemezo cyo kwiha Imana, ariko abanza no kugisha inama Umwepisikopi wa Klerimo hamwe n’umukuru w’abamonaki babaga i Dilo wari umuyobozi we wa roho. Yagiye kubagisha inama yo kwiha Imana, barabimwemerera. Jilberti yagiye kwiha Imana mu muryango w’abamonaki bashinzwe na mutagatifu Norberti bitwa premontire (premontrés) babaga i Dilo. Amaze guhabwa umwambaro w’abamonaki, yagiye kwiherera ahantu ha wenyine i Nefontene (Neuf-fontaines). Ako karere karimo amasoko icyenda. Amaze kwiherera, mu mutungo we bwite, yubatse urundi rugo rw’abamonaki i Nefontene, asaba ko abamonaki b’i Dilo bo muri wa muryango w’abapremontire bimukira muri urwo rugo rushya. Nuko mu bwisanzure bwuzuye, bose bemeza ko ari Jilberti ugomba kubayobora, aba ari we urubera umuyobozi warwo wa mbere mu 1150.

Yari afite umutungo mwinshi cyane, agabanyaho igice kimwe, agiha abakene, hanyuma ikindi acyubakisha urugo rw’abamonakikazi, ahitwa Obetere (Aubeterre). Urwo rugo yaruhaye umugore we mutagatifu Petronila n’umukobwa we Ponsiya. Mutagatifu Petronila ni we wabaye umuyobozi warwo wa mbere, aza gusimburwa n’Umuhire Ponsiya, umukobwa we. Jilberti yari ashishikariye kubahiriza amategeko y’uwo muryango washinzwe na mutagatifu Norberti. Yubatse ibitaro hafi y’urugo rw’abamonaki b’aho i Nefontene, bimenyekana vuba kubera ibitangaza yahakoreraga.

Jilberti yakundaga kwibabaza kandi akarangwa n’urukundo, ibyo bimufasha kwigarurira abarwayi benshi, cyane abanyabyaha kugira ngo abafashe mu burwayi bwabo bw’umubiri n’ubwa roho. Bamuzaniraga abana barwaye baturutse mu turere tunyuranye, nyuma yo kubaramburiraho ibiganza, bagakira, akabasubiza ababyeyi babo. Yajyaga gusura abarwayi buri munsi, we ubwe akavura ibisebe byabo. Jilberti yitabye Imana ku wa 5 Kamena 1152, ahambwa mu irimbi ry’ibyo bitaro nk’uko yari yarabivuze. Uwitwa Petero wabaye umuyobozi wa gatatu w’urwo rugo rw’Abihayimana b’i Nefontene ni we wajyanye umubiri wa Jilberti, amushyingura muri Kiliziya hafi ya Altari. Kuwa 22 Mutarama 1728, Papa Benedigito wa XIII yemeje ko Mutagatifu Jilberti yiyambazwa n’abakirisitu. Tumwizihiza kuwa 7 Kamena. Twabagejejeho kandi amateka ya Mutagatifu Jiliberiti w'i Sempringamu.

Ibi bitabo byagufasha, ukamenya byinshi kuri uyu mutagatifu:

  • IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012. P.225.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI. Brepols,1991. P.226.    

Menya n'amateka y'abandi batagatifu:

  1. Sezari
  2. Fawustina
  3. Odeta, umubikira
  4. Karoli Ewujeni Fukolidi
  5. Mariya Dominika
  6. Blandina, uwahowe Imana mu itsinda ry;'abasaga 30
  7. Yusitini, uwahowe Imana
  8. Yohani Yozefu Lataste, intumwa y’inzu z’imbohe
  9. Ludoviko Orione, umuhamya w’impuhwe z’Imana
  10. Siperansiya waYezu, intumwa y’urukundo nyampuhwe
  11. Kolotilida
  12. Misheli, umufasha wa Mama Fawusitina mutagatifu
  13. Yohani Pawulo wa II, Iintumwa y’impuhwe z’Imana
  14. Tereza w’Umwana Yezu, Umwalimu w’ubwiyoroshye

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...