Wednesday, June 8, 2022

Blandina, uheruka mu itsinda ry’abakristu 48 bahowe Imana

“Ndi umukristukazi kandi abakristu nta kibi dukora.” “Ndi umukristu, kandi kuri twe abemera Imana ntabwo duterwa ubwoba n’ibibabaza umubiri”.

Uyu mutagatifu Blandina tigiye kuvugaho ni uw’i Liyo (Lyon), umucakara w’umukristukazi wishwe ahowe Imana mu mwaka w’177, ku ngoma y’umwami Mariko Awulere. Mutagatifu Blandina ni umurinzi w’umujyi wa Liyo. Kimwe na mutagatifu Marita, ni abarinzi b’abakozi bo mu rugo. Blandina ari mu mubare w’abakristu 48 bahowe Imana i Liyo mu Bufaransa. Blandina yari umucakara w’umunyaromakazi, wifatanyije n’itsinda ry’abakristu bo mu mujyi wa Liyo. Abakristu bose bapfanye na we bari 47. Umukuru wabo yari umwepiskopi Potini bakaba barapfuye mu mpeshyi yo mu mwaka w’177. Abenshi muri abo bakirisitu baguye mu buroko.

Igihe Blandina afashwe, bamuhase ibibazo, ariko yirinda guhindagurika mu bisubizo. Yasubizaga ati: “ndi umukristukazi kandi abakristu nta kibi dukora.” Kugira ngo abapagani boroherwe n’ibijyanye no gufata no gucira imanza abakristu, abo bakirisitu b’i Lyon bose barezwe ko bakora amahano mu busambanyi (inceste) ngo kandi barya abantu (cannibalisme). Akimara gufatwa, babanje kumukubita cyane kugeza ubwo bananiwe bararekera. Ubwo bamukubitaga bagira ngo ahakane ubukristu. Nyamara we akababwira ati: “Ndi umukristu, kandi kuri twe abemera Imana ntabwo duterwa ubwoba n’ibibabaza umubiri”.

Blandine yashumurijwe inyamaswa ngo zimurye. Nuko abakristu bari kumwe na we batangira kwibaza bati: “ese buriya arashobora kuzirwanya kugeza azitsinze? Ese buriya ntagiye guhita ahakana Imana?” Aho Blandina yari aziritse ku giti, abonye inyamaswa bamuterereje zidashaka kumurya, atangira gusenga no kuririmba zaburi ari na ko atera akanyabugabo abandi bakirisitu ngo boye guhakana ukwemera gutagatifu, ahubwo bemere gupfa kubera Kristu. Nyuma bakurikijeho kumukubita ibiboko, kumukaranga ku ikarayi no kumushyira mu rushundura ngo ikimasa bamuterereje kibone uko kimujugunya mu kirere neza. Babonye ikimasa kimujugunye mu kirere, adapfuye, barongera bamujyana mu buroko. Icyo gihe kandi nubwo yari afunzwe, yari atuje afite n’umutima ukomeye. Blandina yaje gukangarana, igihe biciye urwagashinyaguro inshuti ye Pontike. Ariko yaje gukomezwa n’uko uwo Pontike yapfuye atihakanye ubukristu.

Blandina yazanwaga buri munsi kuri icyo kibuga ngo yirorere uko bica urw’agashinyaguro abakristu bagenzi be. Icyo gihe nabwo abereka ko bikoza ubusa, ko ntawe urwanya Imana. Muri abo bantu 48 Blandina ni we wishwe bwa nyuma, abantu bose bari muri sitade batangazwaga n’ubutwari bwe. Abapagani bari baje kureba iyo mikino yo kwica abakristu bakomezaga kumubwira bati :  « hakana, tura ibitambo imana zacu kugira ngo urokoke ». We ariko akomeza guhanga amaso mu ijuru. Maze bigeze aho bamuterereza ikimasa kiramunyukanyuka. Nyuma yo kubica bose, abo bamaritiri baratwitswe, maze ivu ryabo barijugunya mu mugezi wa Rone. Inyandiko zinyuranye zivuga ko Blandina yapfuye ahowe Imana afite imyaka 15. Tumwizihiza kuwa 2 Kamena umunsi mutagatifu Potini wari umwepisikopi wa Liyo yapfiriyeho, akaba yari muri iryo tsinda ry’abakristu 48 b’i Liyo bapfiriye Imana mu 177.

Mutagatifu Blandina, udusabire !

Ibi bitabo byagufasha kumenya byinshi kuri uyu mutagatifu:

  • IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012. P.225.
  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013. P.165.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique Cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. P.94.

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...