Klotilida yari umukobwa wa Shirperiki, umwami w’umugatolika w’igihugu cya Burgonye, mu Bufaransa bw’ubu. Mu buto bwe, Klotilida yarerewe kwa nyirarume Gondebo (Gondebaud) i Jeneve mu Busuwisi. Uyu nyirarume ni we wishe umuryango wa Klotilda. Klotilda yatojwe na Nyina imico myiza ya gikirisitu akiri muto. Nyina yakomeye ku kwemera kwa Kiliziya Gatolika, ariko musaza we Gondebo yari yarakurikiye ubuyobe bw’umupadiri witwaga Ariyusi. Igihe kimwe rero Klovisi yumva bavuga ko mu rugo rw’igikomangoma Gondebo hari umukobwa w’uburanga, w’imico myiza, nuko yiyemeza kujya kumusaba ngo bashyingiranwe.
Klovisi na Klotilda bashyingiranywe mu mwaka wa 493. Klotilde yibwiraga ko Imana yamugeneye gushyingiranwa n’umwami w’umupagani, igira ngo izamwifashije mu kwigarurira imbaga y’abafaransa no kubagezaho Ivanjili. Klotilde yashoboye kwitwara neza imbere y’umugabo we wagiraga ubuntu, ariko wari umupagani w’umugome kandi uteye ubwoba. Klotilda yahereye ku buryo yisanzuraga ku mwami Klovisi, aboneraho kumubwira ibyerekeye Yezu Kristu. Klovisi na we yamutegaga amatwi abikunze. Ariko ntiyihutiye gukurikiza ibyo umugore we yamubwiraga. Cyakora yemeye ko i bwami hasomerwa misa, anemera ko imfura yabo ibatizwa muri Kiliziya Gatolika.
Klotilda yari yizeye ko azahera kuri iyo batisimu, agahindura abafaransa bakamenya Ivanjili. Nyamara umugambi w’Imana ni amayobera. Uwo mwana yaje gupfa. Umwami yararakaye cyane kandi atonganya Klotilda. Nuko Klotilda asubiza umwami mu magambo atuje ati : “ndashimira Imana yo yampaye kubyara umwana w’umuhungu ubu akaba ari mu Ijuru.’’ Umwana w’ubuheta bwabo na we yarabatijwe, maze nyuma yaho ararwara, araremba. Icyo gihe Klovisi yagize uburakari burenze imivugire, ariko Imana yumva gusengwa kwa Klotilda, yohereza abamalayika ngo bakize umwana w’uruhinja wari uri gusamba. Ubwo hari hatangiye igihe cy’ingabire y’Imana.
Nyuma y’ibyo, abafaransa bagiye ku rugamba, maze i Torbiyaki haba urugamba rukomeye, abafaransa bari hafi yo gutsindwa. Nuko Klovisi yumva umutima umuhatira gutabaza Imana ya Klotilda. Niko gutera hejuru ati : “Mana ya Klotilda, mpa gutsinda uru rugamba maze nanjye uzambere Imana”. Nuko ingabo z’abafaransa ziyumvamo ubutwari, nuko zirarwana ziratsinda. Nuko hashize iminsi mike, Klovisi yabatijwe na mutagatifu Remi, abatirizwa ahantu hitwa Remusi (Reims) mu mwaka wa 496. Nuko iyo batisimu ya Klovisi iba intangiriro ya batisimu y’igihugu cyose. Klovisi yapfuye muri 511 afite imyaka 45.
Agahinda Klotilida yatewe n’urupfu rw’umugabo we ntikarangiriye aho ngaho. Isi yakomeje kunaniza Klotilda kuko mu mwaka wa 524 yapfushije umuhungu we Klodomiri ndetse n’abandi bana be babiri bakicwa nyuma na nyirarume. Yaje gufata icyemezo cyo kujya mu kigo cy’abihayimana kugira ngo abeho asenga, afasha abakene, atura Imana amarira ye. Klotilida yimutse i Parisi ajya gutura i Tuluze. Ni ho yaguye mu mwaka wa 545. Kuko Imana yari yaramumenyesheje ko igihe cye cyo gupfa cyegereje, yatumijeho abana be, abaha umurage, arangije arapfa yisangira Nyagasani. Umurambo we washyinguwe i Parisi iruhande rw’imva y’umugabo we. Twizihiza mutagatifu Klotilda ku wa 4 Kamena.
Ibi bitabo byagufasha kumenya byinshi kuri uyu mutagatifu :
- ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013. P.167.
- DIX MILLESAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate, Ed.VI., Brepols,1991. p.123.
No comments:
Post a Comment