Sunday, June 19, 2022

Mutagatifu Elisha, Umuhanuzi wasizwe amavuta na Eliya

Umuhanuzi Elisha yavutse mu kinyejana cya IX mbere ya Yezu Kristu. Izina rya Elisha riva ku gihebureyi Eli Yasa. Bishaka kuvuga ngo Imana yaradufashije. Elisha yari mwene Shafati wari umuhinzi w’umukungu. Elisha w’i Shafati, ni umuhanuzi wo mu isezerano rya Kera akaba n’umusimbura w’umuhanuzi Eliya. Yakoreye umurimo w’ubuhanuzi mu bwami bwa Israheli yo mu majyaruguru.

Yamamaje ijambo ry’Imana ashize amanga, ashishikariza umuryango w’Imana kudakomeza guhemukira Uhoraho Imana imwe rukumbi ya Israheli. Yarwanyije cyane ubuyobe bwo kwiyambaza ibigirwamana: ikitwa Bayali n’icyitwa Astarte; ibyo byagendaga bihabwa intebe mu bwami bwa Yuda no mu bwami bwa Israheli, cyane cyane kuva aho igihugu cya Israheli kigabanyijemo ibice bibiri. Imana yatoye Elisha umuhanuzi inyuze kuri Eliya umuhanuzi. Ubutorwe bwe bugaragara muri aya magambo: «…Hanyuma usige amavuta Elisha mwene Shafati abe umuhanuzi mu mwanya wawe.

Nuko Eliya ava aho ngaho aragenda, asanga Elisha mwene Shafati ahinga. Yahingaga umurima we ari kumwe n’abagaragu be; buri wese uko bari cumi na babiri ahingisha ibimasa bibiri, ari we ubwe uyoboye bibiri by’inyuma. Eliya amunyura iruhande, maze amujugunyira igishura cye. Elisha asiga ibimasa bye aho, yiruka kuri Eliya, aramubwira ati: ‘nyemerera njye gusezera kuri data na mama, mbone ubugukurikira’. Eliya aramubwira ati ‘Genda! Subirayo! hari icyo nagutwaye se’ Elisha amusezeraho maze afata bya bimasa bye bibiri, arabibaga abituraho ibitabo , naho ibihingisho by’ibiti byari bibishumitseho abitekesha inyama zabyo, maze agaburira abantu be. Hanyuma arahaguruka akurikira Eliya, akajya amukorera. » (1 Abami. 19 :16c. 19-21).  Igihe Yezu atangiye kwigisha mu rusengero rw’i Nazareti yavuze ukuntu Eliya yagiriye umupfakazi w’i Salepta impuhwe, avuga n’ukuntu Elisha yakijije Nahamani umunyasiriya. (Lk 4,25-30). Uyu mugore n’uyu Nahamani bakaba bari abapagani Uhoraho yagiriye impuhwe. Elisha yabaye umuhanuzi muri Isiraheli mu gihe cy’umwami Yoramu. Ibikorwa bye byanditswe cyane cyane mu gitabo cya Kabiri cy’Abami. Bibiliya itubwira ko Eliya amaze kuzamuka ajya mu ijuru Elisha yasigaye aho ngaho wenyine hamwe n’igishura cya Eliya. Mu minsi yakurikiyeho Elisha yakoze ibitangaza byinshi kugira ngo yerekane ko ari umuhanuzi w’Uhoraho.

Igitangaza cya mbere Elisha yakoze ni icyo gusaturamo uruzi rwa Yorudani kabiri akoresheje igishura cya Eliya. Icyo ni ikimenyetso cyerekana ko Roho Mutagatifu wakoreshaga Eliya ari we uri gukoresha Elisha. Hashize iminsi mike, yavumye abana bamusetse ngo afite uruhara. Nuko ibirura bibiri bisohoka mu ishyamba maze bishwanyaguza abana mirongo ine na babiri muri bo. Ageze i Yeriko, yasukuye amazi y’isoko itaranyobwaga kubera kwandura. Yabikoze ajugunyamo umunyu. Ikindi gihe atubura amavuta kugira ngo umugore w’umupfakazi ayagurishe, bityo acungure abahungu be bari bagiye kugurishwa bucakara (2 Abami 4). Ikindi gihe yazuye umuhungu w’umupfakazi w’umushunemukazi. (2 Abami 4). Ageze i Giligali ahasanga abaturage bashonje atubura imigati. Umuhanuzi Elisha yakoze n’ibindi bitangaza byinshi. Cyakora igitangaza cy’ikirangirire cyane ni icy’uko yakijije ibibembe Nahamani w’umunyasiriya. (2 Abami 5). Umuhanuzi Elisha yakoreye Uhoraho n’umurava mwinshi. Yakoze umurimo we w’ubuhanuzi mu gihe cy’imyaka 50. Ni ukuvuga kuva muri 850 kugeza muri 800 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu.

Elisha amaze gusaza, yararwaye.  umwami Yowasi yaje kumusura, maze amuhanurira bwa nyuma iby’uko azatsinda igihugu cya Siriya. Amaze gupfa yarahambwe maze amaze umwaka yarapfuye, amagufwa ye azura umuntu wapfuye wari wajugunywe mu mva ya Elisha igihe abantu bari babuze uko bashyingura uwo muntu kubera intambara ikomeye. Uyu munsi umubiri w’umuhanuzi Elisha ubitse mu rugo rw’abamonaki b’abakopte biragije mutagatifu Makere, bo mu gihugu cya Misiri. Abakarumeli kandi na we bakunda kumwisunga. Twizihiza mutagatifu Elisha ku itariki 14 Kamena. (Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/ ubunyamabanga bwa SPES MEA).

Aho byavuye:

  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri 2015P.169.
  • https://nominis.cef.fr/contenus/saint/1318/Saint-Elisee.html
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. P.164.

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...