Friday, June 3, 2022

Yohani Pawulo wa II, intumwa y'Impuhwe z’Imana n’amahoro

Papa Yohani Pawulo wa II mu 1978

Amazina yahawe n’abamubyaye ni Karoli Yozefu Woyitila (Karol Józef Wojtyla). Yavukiye mu gihugu cya Polonye kuwa 18 Gacirasi 1920. Ni mwene Karoli Woyitila (Karol Wojtyla) na Emiliya Kacizorowasika (Emilie Kaczorowska). Ababyeyi bari abakristu bahamye, bafite urukundo. Dore uko Papa Yohani Pawulo wa II yabavuzeho. Igihe asuye Paruwasi avukamo, muri Kamena 1999, avuga ku babyeyi be, Papa Yohani Pawulo wa II yagize ati “Sinakwibagirwa impano ikomeye y’urukundo mwagaragarizaga ikiremwa muntu no guhangayikira ubuzima.”  

Karoli Yozefu Woyitila yavukanye abana batatu. Mukuru we, Edimundi, wari umuganga, yapfuye afite imyaka 26 y’amavuko. Mushiki we Olga, we yapfuye amaze iminsi mike avutse. N’ubwo nyina yapfuye Karoli Yozefu Woyitila afite imyaka imyaka 9, na se agapfa Yozefu afite imyaka 22, aba babyeyi bombi bamuhaye impamba yamufashije mu buzima bwe bwose. Kuwa 11 werurwe 2020, Diyosezi ya Karakoviya yatangaje itangira ry’urugendo rw’ishyirwa mu rwego rw’Abahire ku babyeyi be Emiliya na Karoli Wotitila. Papa Fransisko yafunguye urugendo rwo gushyira mu rwego rw’Abahire ababyeyi ba Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II kuwa 7 Gicurasi 2020, mu Gitambo cya Misa cyaturiwe aho avuka, muri Bazilika ya Wadowici. 

Papa Yohani Pawulo wa II ni umutagatifu twizihiza kuwa 22 Ukwakira. Yitangiye Kiliziya, aba indashyikirwa, arakundwa cyane bitewe n’ibikorwa byinshi byaranze ubuzima bwe. Yabaye koko inshuti y’urubyiruko, umujyanama w’ingo, inkunzi y’amahoro n’intumwa y’Impuhwe z’Imana. Yohani Pawulo wa II ni inshuti y’Isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya n’umubyeyi Bikira Mariya, yeguriye ubuzima bwe nk’umushumba wa kiliziya, ahitamo intego ya gishumba imwerekejeho, igira iti : “Ndi uwawe wese”, (mu kilatini : “Totus Tuus”, mu gifaransa : “Tout à toi”, mu cyongereza: “Totally Yours”). 


·        Amatariki yaranze bimwe mu bihe by’ingenzi by’ubuzima bwe

Karoli Woyitila yabatijwe kuwa 20 Kamena 1920, muri kiliziya ya Wadowici, maze ahabwa izina rya Yozefu (Józef). Yatsindiye Ukaristiya ya mbere afite imyaka 9, ahabwa Isakaramentu ry’Ugukomezwa afite imyaka 18. Kuwa 1 Ugushyingo 1946, yahawe ubupadiri mu biganza bya Karidinali Adamu Stefano Sapiyeha (Cardinal Adam Stefan Sapieha), ahabwa Ubwepiskopi kuwa 28 Nzeri 1958, maze kuva kuri iyo tariki kugeza kuwa 13 Mutarama 1964, ahabwa Inkoni y’ubushumba yo kuyobora Diyosezi ya Ombi, abihuza no kuba Musenyeri ufatanyije (Auxiliaire) n’Umwepiskopi wa Karakoviya. Yabaye Arkiyepiskopi wa Karakoviya (Cracovie) Kuva kuwa 13 Mutarama 1964 kugeza kuwa 29 Ukuboza 1978, Mutagatifu Papa Pawulo wa 6 amugira umukaridinali kuwa 26 Kamena 1967.

 

Karoli Yozefu Woyitila yatorewe kuba Umwepiskopi wa Roma n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi kuwa 16 ukwakira 1978, afite imyaka 58 y’amavuko, maze ahitamo izina rya Yohani Pawulo wa II, asimbuye Papa Yohani Pawulo wa I, utaratinze ku ntebe y’umusimbura wa Petero. Umuhango wo kumwimika nk’umusimbura wa Mutagatifu Petero Intumwa wabaye kuwa 22 Ukwakira 1978, aba Papa wa 264 wa Kiliziya Gatolika. Ni umwe mu ba Papa bamaze igihe kinini ku buyobozi bwa kiliziya kuko yatabarutse kuwa gatandatu, tariki ya 2 Mata 2005, i saa tatu n’iminota 37 za nimugoroba, amaze imyaka 26, amezi 5 n’iminsi 17. Papa Yohani Pawulo wa II yashyizwe mu rwego rw’Abahire na Papa Benedigito wa 16, kuwa 1 Gacurasi 2011. Ashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu na Papa Fransisko, kuwa 27 Mata 2014

 

·        Ibyaranze ubutumwa bwe nk’umushumba wa Kiliziya ku isi

 

1.     Papa Yohani Pawulo wa II, umujyanama w’ingo 

Nk’umushumba wa Kiliziya, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yakunze umuryango, arawitangira. Bihamywa n’uko Sinodi ya mbere y’Abepiskopi yatumije ni Sinodi ivuga ku “muryango”, “Urugo rwa Gikristu” yo kuwa 26 Nzeri kugeza kuwa 25 Ukwakira 1980. Urugo yarugize inkingi shingiro y’Iyogezabutumwa, kuko ariho umwana abonera uburere bw’ibanze. Yashimangiye ko « Urugo rw’abakristu » ari « Kiliziya y’imuhira » (Eglise domestique), bityo ko ari ngombwa ko, biturutse ku ijambo n’urugero rwiza, muri iyo Kiliziya y’Urugo, ababyeyi babera abana babo intwari z’ukwemera, bakabafasho mu muhamagaro wa buri wese. (Soma Urumuru rw’Amahanga, ‘Lumen Gentium’, numero ya 11). Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, ahamya ko urugo rwa gikristu ari ishingiro rya Kiliziya : umugabo, umugore n’abana babo, bose hamwe bagize icyo yise « Kiliziya ntoya » (Ecclesiola), cyangwa « Kiliziya y’imuhira » (Eglise Domestique). Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yanditse amabaruwa menshi avuka kun go, agaragaza uko abarugize barushaho kwitwara kugira ngo babane neza, batere imbere kandi batunganire Imana.

2.     Papa Yohani Pawulo wa II, inkunzi y’amahoro 

Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II ni umwe mu ba Papa baharaniye amahoro. Yifuje ko isi yose yaronka amahoro, amahoro arambye kandi adaheza. Yanditse ubutumwa bugenewe umunsi w’amahoro, wizihizwa ku itariki ya 1 Mutarama buri mwaka, bugera ku nyandiko 27, kuva mu 1979 kugeza 2005. Ibanga ry’amahoro, kuri Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, ni uko “inabi tugomba kuyitsindisha ineza”. Mu butumwa yageneye umunsi mpuzamahanga w’amahoro mu 2005 yagize ati : “Ntugatume inabi igutsinda, ahubwo inabi ujye uyitsindisha ineza”.  Ibi bihuje n’inyigisho ya Mutagatifu Pawulo Intumwa. “Ntukareke inabi ikuganza, ahubwo inabi uyiganjishe ineza” (Rm 12, 21). Papa Yohani Pawulo wa II ahamya ko “amahoro ari icyiza umuntu aronka ari uko aharanira ineza”. Mu gusoza ubutumwa bw’umunsi mpuzamahanga w’amahoro wa 2005, bwasohotse kuwa 8 Ukuboza 2004, agira ati : “Abakristu bahamagariwe kugaragaza mu buzima bwabo urukundo, kuko nibwo buryo bwonyine buyobora ku butungane bwa buri wese kandi bwa bose, niyo moteri ifasha amateka kwerekeza ku kiri icyiza no ku mahoro nyakuri”.

3.     Papa Yohani Pawulo wa II, “Umupapa w’urubyiruko” 

Yohani Pawulo wa II, ubutumwa bwe bwahamije ko akunda byimazeyo urubyiruko. inyandiko ze nyinshi n’inyigisho z’igihe cy’indamutso ya Malayika, ingendo za gitumwa yagiye akora n’imbwirwaruhame yavuze zihamya ko yari afite impano yo gukunda urubyiruko. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, yaravuze ati: “Urubyiruko ntirugomba gufatwa nk’urwananiranye, ahubwo rugomba gufungurirwa inzira y’ubwigenge, rugatozwa gukurikira inzira ya Yezu Kristu”. Ni we watangije amahuriro mpuzamahanga y’urubyiruko (JMJ), ahuza urubyiruko rw’isi yose, ngo rusenge, rwigishwe kandi ruzirikane ku butumwa bufatiye ku Ivanjili, butegurwa na Papa buri mwaka. 

Ayo mahuriro yatangijwe mu 1986. Papa yifuzaga kwiyegereza urubyiruko, kugira ngo arugaragarize icyizere Kiliziya irufitiye, arukomereze ukwemera, anarufashe gukomera ku nyigisho ruvoma mu Ivanjili ya Yezu Kristu. Kuwa 22 Mata 1984, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, yahaye urubyiruko impano y’umusaraba, bita “umusaraba wa Forum”, umurage yahaye urubyiruko nk’iki menyetso cy’urukundo, ukwizera n’ukwemera biruhuza na Kristu wazutse. Ihuriro rya mbere ry’urubyiruko ryabereye i Roma kuwa 23 Werurwe 1986, ku cyumweru cya Mashami. Muri iryo huriro niho Yohani Pawulo wa 2 yiswe “Umupapa w’urubyiruko”.

4.     Papa Yohani Pawulo wa II, isnhuti ya Bikira Mariya

 

ku buryo budasanzwe, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yakunze umubyeyi Bikira Mariya, amuragiza kandi amuha umwanya wihariye mu butumwa bwe. Kuva mu buto bwe, yakundaga kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya, kandi bikagaragarira mu migirire ye. N’igihe atorewe kuba Papa. Ahitamo Intego yerekeza ku Mubyeyi Bikira Mariya. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yatangaje umwaka wihariye wa Bikira Mariya. Uwo “Mwaka wa Bikira Mariya” watangiye kuwa 7 Kamena 1987 usozwa kuwa 15 Knama 1988.

Kuva mu Ukwakira 2002 kugeza mu Ukwakira 2003 ni umwaka, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yageneye Rozali Ntagatifu, aho yasohoye Ibaruwa (“Rozali ya Bikira Mariya”, Rozalium Virginis Mariae) itangaza uwo mwaka kuwa 26 Ukwakira 2002. Isengesho rya rozali yaryongeyeho amibukiro y’Urumuri, ngo amabanga y’ugucungurwa kwacu, tuzirikana mu mibukiro yuzuze neza igice cy’ubuzima bwa Yezu Kristu mu Butumwa bwe, kuva abatijwe kugeza aremye Ukaristiya.  Ku bwa Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, “Iyo imbaga y’abakristu ivuga Rozali, ihuza by’umwihariko na Bikira Mariya, wibuka kandi ushengerera” (Rozali ya Bikira Mariya, Numero ya 11).

5.     Papa Yohani Pawulo wa II, intumwa y’Impuhwe z’Imana 

Ni Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II watangaje Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana. Icyo gihe yashyiraga Mama Fawustina mu rwego rw’Abatagatifu, ashimangira bidasubirwaho ubutumwa Yezu Kristu yahishuriye Mutagatifu Fawustina ku Mpuhwe z’Imana. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, avuga ku Mpuhwe z’Imana, yagaragaje ko “Abatuye isi batazagira amahoro, igihe cyose batazakirana ikizere Impuhwe z’Imana”. Yemeza ko “Nta handi abantu bashobora kubona amizero atari mu Mpuhwe z’Imana”. Yanditse ku Mpuhwe z’Imana, ayita “Imana ikungahaye ku Mpuhwe” (Dives in Musericordia), Ibaruwa yo kuwa 30 Ugushyingo 1980. 

Asangiye n'aba batagatifu n'Abahire kwamamaza Impuhwe z’Imana. Abo ni  Fawustina Kowalska,  Misheli ,  Siperansiya wa Yezu , Yohani Yozefu Lataste , Tereza w’Umwana Yezu ,  na  Ludoviko Orione

 6.     Mutatifu Papa Yohani Pawulo wa II n’Isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya 

Muri Ukaristiya, ni ho Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yavomaga imbaraga. Yerekanye uburyo umukristu wese akwiye gushingira ubuzima bwe kuri iryo sakaramentu, ririmo Yezu Kristu ubwe rwose. Buri kuwa 4 Mutagatifu yasohoraga inyandiko ivuga kuri Ukaristiya. Iyamenyekanye cyane ni iyitwa “Kiliziya ibeshwaho n’Ukaristiya” (Ecclesia De Eucharistiya Vivit), yo kuwa 17 Mata 2003.

Papa Yohani Pawulo wa II yatangaje “Umwaka w’Ukaristiya”, watangiye mu Ukwakira 2004 ugasozwa mu Ukwakira 2005. Uwo mwaka watangiye kuwa 7 Ukwakira 2004, wakurikiwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya kuwa 10 Ukwakira kugeza kuwa 17 Ukwakira 2004. Bisozwa na Sinodi kuri Ukaristiya yo kuwa 2 Ukwakira 2005 kugeza 29 Ukwakira 2005. Ibi nabyo bishimangira urukundo yakundaga Ukaristiya. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yabonye kare ko Ukaristiya ari Impano ikomeye Yezu Kristu yasigiye Kiliziya. Ati: “Ishingiro n’isoko by’Ukaristiya biri muri ya Minsi Nyabutatu ya Pasika… Muri iyo mpano, Yezu Kristu yahaye Kiliziya ububasha bwo guhora isubira mu buhehere bw’Ibanga rya Pasika” (Kiliziya ibeshwaho n’Ukaristiya, numero ya 5). Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, yifashishije iyi baruwa “Kiliziya Ibeshwaho n’Ukaristiya”, yaduhishuriye ibiranga Ukaristiya:

·         Kiliziya ibeshwaho y’Ukaristiya (Numero ya 1)

·         Ukaristiya ni Isakaramentu ry’umukiro wacu (Numero ya 4)

·         Ukaristiya ni Ibanga ryUkwemera (Numero ya 11)

·         Ukaristiya yubaka Kiliziya, na Kiliziya ikarema Ukaristiya (Numero ya 21)

·         Ukaristiya ni ishingiro ry’ubumwe bwa Kiliziya (Numero 34-45)

·         Muri Ukaristiya, Kiliziya ihimbaza Urupfu n’Izuka rya Kristu (Numero 13-15)

·         Mu kurangamira Ukaristiya tumenyeramo ubukungu twahawe na Nyagasani (Numero 61-62).

Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, Tumwigireho gukunda Ukaristiya!

 

7.     Ingendo za gishumba za Mutagatifu Papa Yohani Pawulo 

Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II ni we Papa wa mbere wakoze ingendo za Gitumwa nyinshi. Mu myaka irenga 26 yamaze ari Papa, yakoze ingendo za gitumwa zigera ku 104, hanze y’Ubutaliyani, n’ingendo 146 mu Butaliyani. Yasuye ibihugu 127, mu gihe cyose yamaze ari Papa. Urugendo yakoze asura Rwanda mu 1990, yarusuriyemo ibihugu byinshi: rwari urugendo rwa 49, akaba yararukoze kuva tariki ya 1 kugeza tariki ya 10 Nzeri 1990; muri urwo rugendo yarasuye Malta, Tanzaniya, Burundi, Rwanda no mu gihugu cya “Côte d’Ivoire”. Mu Rwanda, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yatanze Isakaramentu ry’Ubusaseridoti. I Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, kuwa 8 Nzeri 1990, abadiyakoni 32 b’abanyarwanda n’abo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (Zaïre), bahawe ubupadiri. Muri abo badiyakoni b’abanyarwanda harimo Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo na Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.

[ Ushaka ku menya amateka y’abatagatifu batandukanye twateguye ? Nyura kuri buri umwe hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga kuri buri mutagatifu twanyujije kuri uru rubuga. Mutagatifu Alufonsi  ,   Mutagatifu Matilida  ,  Mutagatifu Jisela  ,  Mutagatifu Fransisko ]

Inyandiko yifashishijwe

http://www.diocesekibungo.com/rw/2020/10/22/mutagatifu-yohani-pawulo-wa-ii-umutagatifu-wo-mu-bihe-byacu/

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...