Misheli Sopoko yamenyaniye na mama
Fawustina mu
muryango yarimo
w’Ababikira ba Bikira Mariya
Umwamikazi w’impuhwe (Sœurs
de Notre-Dame de la Miséricorde). Mbere yo guhura, Fawustina yari yarahishuriwe ubigira
kabiri kose, ko uwo musaseridoti azamufasha kwiyunga n’Imana (futur confesseur)
no kwamaza impuhwe z’Imana. Aya mabonekerwa ya Fawustina yabereye i Varsovie n’i Cracovie. Yezu yabwiye Fawustina
ko uwo mupadiri azamufasha kurangiza
ugushaka kwe ku isi, kandi ko abereye Yezu,
ibitekerezo bye bikaba bihuje n’ibya Yezu. Ko Yezu atazigera yemera ko uwo mupadiri yakwibeshya. Yasabye Fawustina kutazagira icyo akora
atabimwemereye. « Il t’aidera à
accomplir Ma Volonté sur la Terre. [...]C'est un prêtre selon Mon cœur, ses
efforts Me sont agréables. [...] Sa pensée est étroitement unie à Ma pensée…je
ne le laisserai pas se tromper, et toi, ne fais rien sans son
autorisation » (Le Petit Journal 53, 86, 90,
1256, 1408).
Misheli ntiyahinyuye ayo amabonekerwa ya Fawustina,
yarayemeye kandi yitangira kwamamaza impuhwe z’Imana (propagateur ardent de
la Divine
Miséricorde).
Ni we wemereye umunyabugeni Eugeniusz Kazimirowski gukora ishusho y’impuhwe
z’Imana. Ni imwe tuzi yanditseho « Yezu ndakwizera. Misheli yanditse
ibitabo byinshi bivuga ku mpuhwe z’Imana (quatre volumes de ‘La miséricorde de Dieu dans ses œuvres’)
no ku burezi (pédagogie) kuko nabwo yabwize.
Misheli
Sopoko yabaye umufasha mu
kwiyunga n’Imana (confesseur) w’abasaseridoti n’abihayimana, harimo na
mutagatifu Fawustina yari abereya umubyeyi wa roho (père spirituel).
Asangiye n'aba batagatifu n'Abahire kwamamaza Impuhwe z’Imana. Abo ni Fawustina Kowalska, Siperansiya wa Yezu , Yohani Yozefu Lataste , Tereza w’Umwana Yezu , Yohani
Pawulo wa II na Ludoviko Orione.
Umuryango yashinze wavukiye i Vilnius mu 1942, ubanza guhura n’ingorane, uvuka byuzuye kuwa 25 Kanama 1947. Wemewe ku rwego rwa
diyosezi kuwa 2 Kanama 1995, na ho ku rwego rwa kiliziya yose ni kuwa 13
Gicuransi 2008, wemewe na Papa Benedigito wa XVI. Ufite intego yo
kwamamaza ubuyoboke bwo kwiyambaza impuhwe z’Imana n’ubutumwa bunyuranye mu
maparuwasi (dévotion a la miséricorde divine et apostolat dans les paroisses).
Misheli
Sopoko yitabye Imana kuwa 15 Gashyantare 1975
mu gihugu cya Pologne. Ni Papa Benedigito
wa XVI wamushyize mu rwego rw’Abahire
kuwa 28 Nzeri 2008. Kiliziya imuhimbaza kuwa 15 Gashyantare.
[ Ushaka ku menya amateka y’abatagatifu
batandukanye twateguye ? Nyura kuri buri umwe hasi aha, urabona
amahuza (Links)
akugeza ku nkuru zivuga kuri buri mutagatifu twanyujije kuri uru rubuga. Mutagatifu
Alufonsi , Mutagatifu Matilida , Mutagatifu Jisela , Mutagatifu Fransisko ]
Umuhire Misheli
Sopoko, udusabire !
No comments:
Post a Comment