Mutagatifu Ludoviko (Don Orione ou Louis
Orione) yavukiye i Pontecurone muri diyosezi ya Tortone, kuwa 23 Kamena 1872.
Mu 1886 yagiye mu kigo
cy’Abasaleziyani cyayoborwaga na mutagatifu Yohani Bosiko, waje kumubera umujyanama.
Mu 1889, yavuye mu
baseleziyani, ajya gutangira Seminari ya diyosezi ya Tortone. Yahawe ubupadiri kuwa
13 Mata 1895. Don Orione yitangiye
kwamamaza Ivanjili, yohereza abamisiyoneri ngo bajye kwamamaza Yezu Kristu mu
bihugu byinshi nka Brésil
mu 1913, Argentine, Uruguay na Palestine
mu 1921, Pologne mu 1923, Rhodes mu 1925, Amerika mu 1934, Ubwongereza mu 1935
na Albanie mu 1936.
[ Ushaka ku menya amateka y’abatagatifu
batandukanye twateguye ? Nyura kuri buri umwe hasi aha, urabona
amahuza (Links)
akugeza ku nkuru zivuga kuri buri mutagatifu twanyujije kuri uru rubuga. Mutagatifu
Alufonsi , Mutagatifu Matilida
, Mutagatifu Jisela
, Mutagatifu
Fransisko Sipineli ]
Mu 1899 nibwo Don Orione yashinze umuryango w’Abihayimana
(Petite œuvre de la
divine providence), kugira ngo n’abatabona babashe kubaho mu buzima bw’uwihayimana ubaho
yitaruye abantu (une vie érémitique). Nyuma y’uko uyu muryango wemewe na
Diyosezi kuwa 21 Werurwe 1903, Don Orione yakoze
amasezerano yo kwiha Imana mu 1909, yakirwa na papa Piyo wa X, wanaje kumutorera kuba igisonga
cy’umwepiskopi (vicaire épiscopal) wa diyosezi ya Messine mu
Butaliyani.
Kuwa 29 kamena 1915, Don Orione yashinze ishami ry’abakobwa, abamisiyoneri
b’urukundo (Petites
Sœurs missionnaires de la charité), rihuje amatwara na basaza babo. Yashinze kandi
ababikira bashengerera Isakaramentu (Sœurs adoratrices sacramentines), aba
bakiraga n’abashaka kwiha Imana batabona.
Don Orione yitabye Imana kuwa 12 Werurwe 1940. Ntiyahise atwarwa
n’ubushyanguke kuko mu 1965
byemejwe (reconnaissance
canonique) ko
umubiri we utashyangutse muri iyo myaka 25 yari
ishize. Mu 1980,
bamwimura aho yari ashyinguwe, na bwo basanze
atarashyanguka. Ni Papa mutagatifu Pawulo wa VI wamutangaje nk’Umwubaha (Vénérable) kuwa 6 Gashyantare 1978.
Kuwa 26 Ukwakira 1980,
mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II amutangaza
nk’Umuhire (Bienheureux),
amwandika mu
gitabo cy’abatagatifu kuwa 16 Gashyantare 2004.
Tumwizihiza
kuwa 12 Werurwe.
No comments:
Post a Comment