Saturday, June 11, 2022

Mutagatifu Visenti, inzira y’Impuhwe z’Imana

Mutagatifu Visenti Feriye
Uyu mutagatifu tubabwira ni Visenti Feriye (Vincent Ferrier), umusaseridoti w’umudominikani, akaba umurinzi w’abubatsi. Yabaye umwana w’ibitangaza byinshi, aba koko inzira y’impuhwe z’Imana.  Mutagatifu Visenti Feriye ni umwana wa kane mu bana umunani ba Wiliyamu na Konsitansi (William et Constance Ferrer), umuryango wakundaga gusenga wari utuye i Valensiya mu gihugu cya Espagne. Yavutse kuwa 23 Mutarama 1350, yitaba Imana kuwa 5 Mata 1419.  Visenti Feriye, Imana yamwigombye ataravuka, imukoresha ibitangaza bitabarika kugira ngo ikize imbaga nyamwinshi iyitakambira. Imibereho ye idufasha kurushaho kumva neza ibyabwiwe umuhanuzi Yeremiya: « Ntarakuremera mu nda ya nyoko nari nkuzi; nakwitoreye utaravuka, nkugira umuhanuzi w’amahanga » (Yer.1,5). Visenti Feriye ataravuka, Imana yagaragaje ibimenyesto bihamya ko yamwitoreye ngo ayibere igikoresho cy’ubuntu bwayo, ubwo yamukoreshaga ibitangaza akibereye mu nda ya Nyina. Visenti Feriye ni umuntu w’Imana. Imana yamwigombye ku buryo bwihariye kandi ibigaragaza kare, ko azayibera igikoresho cy’impuhwe zayo n’umuhamya wazo. Yabaye koko umuhamya nyawe w’ukwemera n’inzira nziza y’impuhwe Imana igirira abantu.

 Kanda AHA usome indi nkuru twabagejejejo kuri uyu munyabitangaza: Mutagatifu Visenti Feriye, umudominikani w’ibitangaza

Bimwe mu bitangaza byakozwe ataravuka

Nk’uko ababyeyi bumva ububare buturuka ku kuba batwite, nyina wa Visenti Feriye we siko byamugendekeye. Nta bubabare yumvise mu gihe yamaze atwite. Uwo mubyeyi, agitwite, yigeze kujya gufasha umugore wari impumyi nk’uko yari asanzwe abigenza buri kwezi. Ageze kuri iyo mpumyi ayisaba kumusabira ngo azabyare neza. Uwo mugore utarabonaga yunama yerekeje umutwe we mu gituza cya nyina wa Visenti Feriye, ati: “Imana iragusesekazeho iyo ngabire”. Akimara kuvuga atyo, ahita ahumuka, n’agahinja kaje kwitwa Visenti gatangira kwisimbiza mu nda, nk’uko byagenze kuri Yohani Mubatiza igihe nyina Elizabeti asuwe na Mariya nyina wa Yezu (Lk.1,39-41).

Ari hafi kuvuka, Imana yagaragarije ababyeyi be umuhamagaro w’umwana batwite. Ise wa Visenti Feriye yarose inzozi yinjira muri kiliziya y’Abadominikani i Valensiya. Uwigishaga ahindukirira aho yari, aramubwira, ati: “ndagushimiye, Wiliymu; vuba aha uzabyara umuhungu uzaba urugero rw’agatangaza mu kwiga no mu butagatifu; …isi izirangira ubwamamare bw’ibikorwa bye by’agatangaza; …azambara umwambaro nambaye, kandi azakiranwa ibyishimo bisesuye muri kiliziya, nk’umwe mu ntumwa zayo zambere. (I felicitate you, William; in a few days you will have a son who will become a prodigy of learning and sanctity; ... the world will resound with the fame of his wondrous deeds; … he will put on the habit which I wear, and will be received in the Church with universal joy, as one of its first Apostles.”). Nguko uko ababyeyi ba mutagatifu Visenti Feriye bahishuriwe iby’umwana batwite. Ataravuka kandi, Nyina wa Visenti Feriye, ari we Konsitansi yigeze kumva akana kavugira mu nda, amajwi asa n’ay’akabwana k’imbwa kamoka. Ibi bisa nibyabaye ku mubyeyi wa Mutagatifu Dominiko, umukurambere w’Abadominikani, wigeze kurota, mu gihe yari atwite inda yavutsemo Dominiko,imbwa ifite itoroshi yakira kumurikira isi. Inkuru zidasanzwe nk’izi, zinavugwa ku mivukire y’abatagatifu nka Isidori na mutagatifu Yohani Kirizositome, umwe mu bahanga  36 ba Kiliziya.

Visenti Feriye umwana ukora ibitangaza

Igihe cy’ubwana cya mutagatifu Visenti Feriye na cyo cyaranzwe n’ibitangaza byinshi Imana yamukoresheje mu gukiza abo yihitiyemo. Visenti yabaye umwana w’icyamamare ndetse Batisimu ye yahuje abakomeye bo muri Valensiya kugira ngo basingize Imana. Byabanje kugora ababyeyi be guhitamo izina umwana wabo agomba kubatizwa. Izina Visenti, Feriye yarihawe n’umupadiri, warimuhitiyemo, azirikana mutagatifu Visenti wahowe Imana wari, umurinzi w’umujyi (patron saint of the city).

Igihe kimwe Valensiya yari yugarijwe n’amapfa, hakozwe amasengesho (public prayers) menshi ariko ntihagira agacu k’imvura kaboneka mu kirere. Umunsi umwe nyina wa Visenti yavugaga ku by’ayo mapfa yumva umwana we Visenti avuga ati “niba ushaka ko imvura igwa, unjyane mu mutambagiro, noneho uzumvwa”. (ni mu masengesho yakorwaga yo gusaba imvura). Akimara kumva aya magambo Konsitansi yihutiye kubimenyesha umuyobozi w’umujyi (magistrate) wahise anategeka ko hakorwa umutambagiro. Nyuma gato y’umutambagaro Visenti yarimo nk’umunyamitsindo (carried triumphantly), ikirere cyarahindutse, hagwa imvura nyinshi.

Ku myaka itandatu y’amavuko, umwana Visenti yakijije umwana wo mu kigero cye indwara y’uruhu (pustule). Ubwo bamusabaga gukoraho gusa, we yahisemo gusoma ibisebe byari byuzuye amashira maze iyo ndwara ikira ubwo iminwa yahakoraga ndetse n’ibisebe bikira ako kanya. Afite imyaka icyenda, yazuye umwana biganaga ubwo yari agiye kumureba ngo bajyane kwiga, agasanga nyina arira, avuga ko umwna we yapfuye. Icyo gihe Visenti yaramwenyuye, abwira uwo mubyeyi ati: “Reka tujyende, inshuti yanjye ntiyapfuye, irasinziriye, reka tujye ku mureba.” Visenti yegereye uburiri bwariho umurambo, awufata akaboko, ati: “byuka, ni igihe cyo kujya ku ishuri!” Uwo mwana yahise akanguka nk’uwari usinziriye hanyuma arambara, ajyana naVisenti ku ishuri.

Mutagatifu Visenti Feriye, udusabire kuri Nyagasani !

Inkuru twabagejejo zivuga ku masakapulari

  1. Isakapulari y’Amaraso ya Yezu
  2. Isakapulari ya Bikira Mariya w’ububabare burindwi
  3. Isakapulari ya mutagatifu Mikayile, ikimenyetso cy’ubuyoboke buzatugeza mu ijuru
  4. Isakapulari y’icyatsi, ikimenyesto cyo guhinduka
  5. Isakapulari y’Uruhanga rutagatifu, idufashe guhongerera ibyaha
  6. Isakapulariy’Abakarumeli
  7. Isakapulariy’Ubutatu Butagatifu
  8. Isakapulariya Mutagatifu Benedigito
  9. Isakapulari ya Mutagatifu Yozefu
  10. Isakapulari ya Mutagatifu Dominiko
  11. Isakapulari ya Bikira Mariya, Umubyeyi ugira inamanziza
  12. Isakapulari ya Bikira Mariya Umubyeyi utabaraimbohe
  13. Isakapulari y’Umubyeyi ukiza abarwayi
  14. Amasakapulari y’ububabare bwa Yezu:   Isakapulariy’umukara y’ububabare bwa Yezu n’ Isakapulari y’umutuku y’ububabare bwa Yezu
  15. Andi masakapulari ya Bikira Mariya (Isakapulariy’Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya, Isakapulari y’ubururu ya BikiraMariya Utasamanywe icyaha)
  16. Amasakapulari y’ Umutima Mutagatifu wa Yezu n’uwaMariya: Isakapulari y’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya n’Isakapulariy’Umutima Mutagatifu

 

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...