Uyu mutagatifu tubabwira ni Visenti Feriye (Vincent Ferrier), umusaseridoti w’umudominikani,
akaba umurinzi w’abubatsi. Yabaye umwana w’ibitangaza byinshi, aba koko inzira y’impuhwe z’Imana. Mutagatifu Visenti
Feriye ni umwana wa kane mu bana
umunani ba Wiliyamu na Konsitansi (William
et Constance Ferrer), umuryango wakundaga gusenga wari utuye i Valensiya mu
gihugu cya Espagne. Yavutse kuwa 23 Mutarama 1350, yitaba Imana kuwa 5 Mata
1419. Visenti Feriye, Imana yamwigombye ataravuka, imukoresha
ibitangaza bitabarika kugira ngo ikize imbaga nyamwinshi iyitakambira.
Imibereho ye idufasha kurushaho kumva neza ibyabwiwe umuhanuzi Yeremiya: «
Ntarakuremera mu nda ya nyoko nari nkuzi; nakwitoreye utaravuka, nkugira
umuhanuzi w’amahanga » (Yer.1,5). Visenti Feriye ataravuka, Imana yagaragaje ibimenyesto bihamya ko
yamwitoreye ngo ayibere igikoresho cy’ubuntu bwayo, ubwo yamukoreshaga
ibitangaza akibereye mu nda ya Nyina. Visenti Feriye ni umuntu w’Imana. Imana yamwigombye ku buryo bwihariye kandi
ibigaragaza kare, ko azayibera igikoresho
cy’impuhwe zayo n’umuhamya wazo.
Yabaye koko umuhamya nyawe w’ukwemera n’inzira nziza y’impuhwe Imana igirira abantu.Mutagatifu Visenti
Feriye
Kanda AHA usome indi nkuru twabagejejejo kuri uyu munyabitangaza: Mutagatifu Visenti Feriye, umudominikani w’ibitangaza
Bimwe mu bitangaza byakozwe
ataravuka
Nk’uko ababyeyi bumva ububare buturuka ku
kuba batwite, nyina wa Visenti Feriye we siko byamugendekeye. Nta bubabare
yumvise mu gihe yamaze atwite. Uwo mubyeyi, agitwite, yigeze kujya gufasha
umugore wari impumyi nk’uko yari asanzwe abigenza buri kwezi. Ageze kuri iyo
mpumyi ayisaba kumusabira ngo azabyare neza. Uwo mugore utarabonaga yunama
yerekeje umutwe we mu gituza cya nyina wa Visenti Feriye, ati: “Imana
iragusesekazeho iyo ngabire”. Akimara kuvuga atyo, ahita ahumuka, n’agahinja kaje
kwitwa Visenti gatangira kwisimbiza mu nda, nk’uko byagenze kuri Yohani
Mubatiza igihe nyina Elizabeti asuwe na Mariya nyina wa Yezu (Lk.1,39-41).
Ari hafi kuvuka, Imana yagaragarije
ababyeyi be umuhamagaro w’umwana batwite. Ise wa Visenti Feriye yarose inzozi
yinjira muri kiliziya y’Abadominikani i Valensiya. Uwigishaga ahindukirira aho
yari, aramubwira, ati: “ndagushimiye, Wiliymu; vuba aha uzabyara umuhungu uzaba
urugero rw’agatangaza mu kwiga no mu butagatifu; …isi izirangira ubwamamare
bw’ibikorwa bye by’agatangaza; …azambara umwambaro nambaye, kandi azakiranwa
ibyishimo bisesuye muri kiliziya, nk’umwe mu ntumwa zayo zambere. (I felicitate you, William; in a few
days you will have a son who will become a prodigy of learning and sanctity; ...
the world will resound with the fame of his wondrous deeds; … he will put on
the habit which I wear, and will be received in the Church with universal joy,
as one of its first Apostles.”). Nguko uko ababyeyi ba mutagatifu Visenti
Feriye bahishuriwe iby’umwana batwite. Ataravuka kandi, Nyina wa Visenti
Feriye, ari we Konsitansi yigeze kumva akana kavugira mu nda, amajwi asa
n’ay’akabwana k’imbwa kamoka. Ibi bisa nibyabaye ku mubyeyi wa Mutagatifu
Dominiko, umukurambere w’Abadominikani, wigeze kurota, mu gihe yari atwite inda
yavutsemo Dominiko,imbwa ifite itoroshi yakira kumurikira isi. Inkuru
zidasanzwe nk’izi, zinavugwa ku mivukire y’abatagatifu nka Isidori na
mutagatifu Yohani Kirizositome, umwe mu bahanga 36 ba Kiliziya.
Visenti
Feriye umwana ukora ibitangaza
Igihe cy’ubwana cya mutagatifu Visenti
Feriye na cyo cyaranzwe n’ibitangaza byinshi Imana yamukoresheje mu gukiza abo
yihitiyemo. Visenti yabaye umwana w’icyamamare ndetse Batisimu ye yahuje abakomeye bo muri Valensiya kugira ngo
basingize Imana. Byabanje kugora ababyeyi be guhitamo izina umwana wabo agomba
kubatizwa. Izina Visenti, Feriye yarihawe n’umupadiri, warimuhitiyemo, azirikana mutagatifu Visenti wahowe Imana
wari, umurinzi w’umujyi (patron
saint of the city).
Igihe kimwe Valensiya yari yugarijwe
n’amapfa, hakozwe amasengesho (public
prayers) menshi ariko ntihagira agacu k’imvura kaboneka mu kirere. Umunsi umwe
nyina wa Visenti yavugaga ku by’ayo mapfa yumva umwana we Visenti avuga ati
“niba ushaka ko imvura igwa, unjyane mu mutambagiro, noneho uzumvwa”. (ni mu masengesho yakorwaga yo gusaba imvura). Akimara kumva aya magambo Konsitansi
yihutiye kubimenyesha umuyobozi w’umujyi (magistrate)
wahise anategeka ko hakorwa umutambagiro. Nyuma gato y’umutambagaro Visenti
yarimo nk’umunyamitsindo (carried
triumphantly), ikirere cyarahindutse, hagwa imvura nyinshi.
Ku myaka itandatu y’amavuko, umwana Visenti
yakijije umwana wo mu kigero cye indwara y’uruhu (pustule). Ubwo bamusabaga gukoraho gusa, we yahisemo gusoma
ibisebe byari byuzuye amashira maze iyo ndwara ikira ubwo iminwa yahakoraga
ndetse n’ibisebe bikira ako kanya. Afite imyaka icyenda, yazuye umwana biganaga
ubwo yari agiye kumureba ngo bajyane kwiga, agasanga nyina arira, avuga ko
umwna we yapfuye. Icyo gihe Visenti yaramwenyuye, abwira uwo mubyeyi ati: “Reka
tujyende, inshuti yanjye ntiyapfuye, irasinziriye, reka tujye ku mureba.”
Visenti yegereye uburiri bwariho umurambo, awufata akaboko, ati: “byuka, ni igihe
cyo kujya ku ishuri!” Uwo mwana yahise akanguka nk’uwari usinziriye hanyuma
arambara, ajyana naVisenti ku ishuri.
Mutagatifu Visenti Feriye, udusabire kuri Nyagasani !
Inkuru twabagejejo zivuga ku masakapulari
- Isakapulari y’Amaraso ya Yezu
- Isakapulari ya Bikira Mariya w’ububabare burindwi
- Isakapulari ya mutagatifu Mikayile, ikimenyetso cy’ubuyoboke buzatugeza mu ijuru
- Isakapulari y’icyatsi, ikimenyesto cyo guhinduka
- Isakapulari y’Uruhanga rutagatifu, idufashe guhongerera ibyaha
- Isakapulariy’Abakarumeli
- Isakapulariy’Ubutatu Butagatifu
- Isakapulariya Mutagatifu Benedigito
- Isakapulari ya Mutagatifu Yozefu
- Isakapulari ya Mutagatifu Dominiko
- Isakapulari ya Bikira Mariya, Umubyeyi ugira inamanziza
- Isakapulari ya Bikira Mariya Umubyeyi utabaraimbohe
- Isakapulari y’Umubyeyi ukiza abarwayi
- Amasakapulari y’ububabare bwa Yezu: Isakapulariy’umukara y’ububabare bwa Yezu n’ Isakapulari y’umutuku y’ububabare bwa Yezu
- Andi masakapulari ya Bikira Mariya (Isakapulariy’Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya, Isakapulari y’ubururu ya BikiraMariya Utasamanywe icyaha)
- Amasakapulari y’ Umutima Mutagatifu wa Yezu n’uwaMariya: Isakapulari y’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya n’Isakapulariy’Umutima Mutagatifu
No comments:
Post a Comment