Ni imwe mu masakapulari ya kiliziya yabayeho kera cyane. Iyi sakapulari
yamenyekanye ku mazina atandukanye; nk’isakapulari yera, cyangwa se isakapulari
y’umucakara mutagatifu nk’uko imiryango imwe y’abihayimana yitwaga mu gihugu
cya Espagne.
Isakapulari y’Ubutatu Butagatifu igizwe n’udupande, duhujwe n’umushumi,
tubiri tw’ibara ryera turiho umusaraba uri mu mabara y’umutuku n’ubururu,
umusaraba wambarwa n’abo mu muryango witiriwe Ubutatu Butagtifu. Aya mabara akaba ashushanije Imana mu butatu
butagatiufu: Umweru usobanuye Data, umutuku ugashushanya Roho Mutagatifu n’aho
ubururu bugashushanya Kristu. Bivugwa ko Bikiramariya (Notre Dame du Bon
Remède) umuryango w’Ubutatu Butagtifu wisunze yabonekeye Mutagatifu Yohani wa
Matha amumenyesha iby’iyi sakapulari.
Abayobozi ba Kiliziya banyuranye bemeje iyi sakapulari kandi batanga
indulujensiya zijyanye no kuyambara ku matariki atandukanye: habanje Papa
Pawulo wa V, kuwa 6 Kanama 1608 no kuwa 11 Ugushyingo 1620; Papa Kelementi wa
X, kuwa 11 Gashyantare no kuwa 3 Kamena
1673 na Papa Piyo wa IX kuwa 22 Werurwe 1847.
No comments:
Post a Comment