Thursday, January 13, 2022

Tumenye Tumenye Isakapulari y’ubutatu Butagatifu

Isakapulari y’Ubutatu Butagatifu ikunda kwambarwa n’abo mu muryango witiriwe Ubutatu Butagatifu- ordre de la Très Sainte Trinité et des captifs. Washinzwe na mutagatifu Yohani wa Matha hamwe na mutagatifu Feligisi wa Valois mu 1194 ugamije gucungura abakristu batwawe bunyago cyangwa imbohe. Uyu muryango niwo mfura mu miryango yitangiye gucungura abantu hadakoreshejwe intwaro, ukaba waremejwe na Papa Inosenti wa II kuwa 17 Ukuboza 1198.

Ni imwe mu masakapulari ya kiliziya yabayeho kera cyane. Iyi sakapulari yamenyekanye ku mazina atandukanye; nk’isakapulari yera, cyangwa se isakapulari y’umucakara mutagatifu nk’uko imiryango imwe y’abihayimana yitwaga mu gihugu cya Espagne.

Isakapulari y’Ubutatu Butagatifu igizwe n’udupande, duhujwe n’umushumi, tubiri tw’ibara ryera turiho umusaraba uri mu mabara y’umutuku n’ubururu, umusaraba wambarwa n’abo mu muryango witiriwe Ubutatu Butagtifu.  Aya mabara akaba ashushanije Imana mu butatu butagatiufu: Umweru usobanuye Data, umutuku ugashushanya Roho Mutagatifu n’aho ubururu bugashushanya Kristu. Bivugwa ko Bikiramariya (Notre Dame du Bon Remède) umuryango w’Ubutatu Butagtifu wisunze yabonekeye Mutagatifu Yohani wa Matha amumenyesha iby’iyi sakapulari.

Abayobozi ba Kiliziya banyuranye bemeje iyi sakapulari kandi batanga indulujensiya zijyanye no kuyambara ku matariki atandukanye: habanje Papa Pawulo wa V, kuwa 6 Kanama 1608 no kuwa 11 Ugushyingo 1620; Papa Kelementi wa X, kuwa 11 Gashyantare  no kuwa 3 Kamena 1673 na Papa Piyo wa IX kuwa 22 Werurwe 1847.

 

 

 

 

 

 

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...