Ø Yezu ni we rembo ry’intama
Yezu kristu
abihamya yeruye ko ariwe rembo intama zigomba kwinjiriramo kugira ngo zikizwe. Ati “Ndababwira
ukuri koko: ni jye rembo ry’intama. Ni jye rembo; uzanyuraho yinjira
azakizwa, azishyira yizane kandi abone urwuri.” Kuba uwa Yezu Kristu ni iby’agaciro
kuko biduhesha ubwisanzure, tukabona urwuri nyakuri, tukarubamo twishimiye
ibyiza birugize. Ese twanganya iki Kiliziya itureresha ijambo ry’Imana kandi
ikaduhembuza amasakaramentu? Kiliziya ni urwuri rw’intama za Kristu kandi
rusendereye ibyiza byinshi rukomora kuri uwo Kristu urubereye umutwe.
Ø Yezu, Umushumba mwiza wigurana intama ze
Ni ukuri;
umushumba mwiza yigurana intama ze; uko kuzigurana kukazihesha ubuzima
bw’iteka. Nimuzirikane aho turirimba ngo ‘Muze dushimire uwatwiguranye
tukaronka ubuzima.’ Iki ni kimwe mu bimenyetso by’ikirenga bigaragaza ubwiza
bwa Yezu Kristu, Umushumba mwiza. Twamugereranya na nde, Yezu wapfuye urupfu
ruhesha abantu bose umukiro? Ahora atugoboka mu makuba duhura na yo,
ntadutererana, araduhumuriza, aradutabara. Ese ibyo wagezeho byose wabishobojwe
na nde? Ibibi byaguhushije, ibyo wahonotse amahoro ni ku mbaraga zawe?
Nitwemere tumwumve ijwi rye; turyumvire twima amatwi iby’ahandi byose. Niwe
wenyine tugomba gukurikira we utubwira ati “ndetse
nemera guhara ubugingo bwanjye, nkabutangira intama zanjye.”
Ø Yezu, Umushumba mwiza, atanga ubugingo
Intama zikesha
ubuzima umushumba uziragira, uzimenyera ubwatsi bwiza n’amazi afutse,
akazimenyera isaso n’ibindi byose zikeneye. Natwe ibyo dukenye ngo tubeho neza
nk’abajya mu ijuru, Yezu arabifite kandi abitanga ku buntu; kwa Yezu hari
byose; nta nzara ibayo, nta nyota. Yezu Kristu arahari wese muri Kiliziya kandi
ni we rembo, inzira, ukuri n’ubugingo, akaba n’umugati utanga ubugingo
wamanutse mu ijuru. Ese ubwo buzima ufite wabuhawe na nde? Kwibaruka ni
ugutanga ubuzima, ese ibyo wabyishoboza, bitari mu bushake bwe? Byose ni kubwa
Yezu, umushumba mwiza!
Ø Umushumba mwiza ahorana impuhwe
Umworozi mwiza
ntatuza, ashimishwa no kubona amatungo ye ameze neza kandi yiyongera. Na Yezu Kristu
ntashimishwa no kubona intama zitari mu rwuri ahubwo anezezwa no kuzikoraniriza
mu gikumba kimwe ngo zisangire urwuri rutoshye n’amazi afutse. Yezu agira
urukundo nyampuhwe ruhoraho. Ni kenshi ducumura, tukirengangiza urwo rukundo
rwe, ruhora rutwibutsa ko tugomba guhorana umutima utunganye; ese We
aradutererana? Kutugira abe, akaduhaza ubuzima kandi ntaduheze ku mbabazi
twabiganya iki? Ni uko se tubikwiriye? Nimwongere mutekereze kuri aya
masakaramentu; Batisimu, Ukarisitiya, Penetensiya…
Bavandimwe natwe batisimu twahawe
yaduhaye ubutumwa bwo kuba abashumba b’ubushyo bwe. Tube abanyamwete mu butumwa
nyabutatu dukesha batisimu tuzirikana ko “icyaha gihindura umuntu umunebwe naho
ubutabera bwa Kristu bukamugira umunyamurava (S. Jean Chrysostome)”.
No comments:
Post a Comment