Sunday, January 30, 2022

Menya Amalisi tubwirwa mu byanditswe bitagatifu

Amalisi yera
Ni yo turatirwa, tugasabwa kurabya no guhumura nka yo! Umuhanuzi Hozeya ati: “Israheli nzayimerera nk’ikime, irabye indabyo nk’iza lisi, kandi ishore imizi nk’ibiti byo muri Libani (Hozeya 14,6).” Mwene Siraki na we akungamo ati: “Nimukwize impumuro nziza nk’ububani, maze mugwize ururabo nk’amalisi; nimuhanike amajwi muririmbire icyarimwe, mushimire Uhoraho ibikorwa bye byose (Sir.39,14).” Ese amalisi cyangwa lisi ivugwa aha ni bwoko ki ?

Amalisi (Lisi) ni igihingwa cyangwa ikimera kigira indabo nziza cyane kandi gihumura neza, kigakunda kuboneka mu majyaruguru y’isi, mu migabane itandukanye:  Amerika, Uburayi, na Aziya.  Uyisanga henshi mu bihugu nk’ubuhinde, ubuyapani na filipine, Canada na leta zunze ubumwe z’Amerika. Icyo kimera nicyo mu bwoko bwa ‘Lilium’ bukunda kwiganza mu bice by’imisozi n’amashyamba kurusha mu bindi bice, kigira amabara n’impuro bikundwa na benshi, bigatuma gihingwa ngo gikoreshwe nk’umutako haba mu rugo cyangwa mu busitani. Ni ubwoko bw’igihingwa bigoye kubona nta rurabo gifite kuko cyo, no mu gihe ibindi biba bibayeho nabi (été et hiver périodes d'inactivité) usanga gifite indabyo, mbese mu gihe cyose cy’umwaka.

Ubusobanuro n’akamaro by’amalisi

Muri bibiliya, amalisi ikomoza ku muryango wa Israheli; ikibutsa umuryango Imana yihiteyemo ariwo muryango wa Israheli ikunda byimazeyo, mbese nk’uko mu gitabo cy’indirimbo ihebuje batubwira urukundo rw’umukwe n’umugeni. “Ndi akarabo k’amarebe y’i Saroni ndi umwangange wariboye wo mu mibande. Mu bandi bakobwa, uwo nkunda ameze nka lisi mu mahwa. Uwo nkunda ni uwanjye, nanjye ndi uwe. Aragira mu ndabo z’amalisi (Ind.2,1-2.16).” Amalisi ni ikimenyetso cya Bikiramariya, ikaba n’ikimenyesto cy’ubusugi, ubumanzi, ubunyangamugayo n’ubupfura. Mu gihe cy’ubwami bw’Abaromani, uru rurabo rwashyirwaga ku mva z’abayahudi nk’ikimangu (ikashi) zabaga mu nsi y’ubutaka (catacombe). Mu gihugu cya Bosiniya, Amalisi (Lilium bosniacum) ni akarango k’abaturage, igaragara ku ibendera ry’igihugu (Bosnie- Herzégovine) naho mu ntara ya Saskatchewan ikaba akarango k’ururabo (Lilium philadelphicum, emblème floral).

ubundi bwoko bwa Lisi
Amalisi kandi ikoreshwa nk’ikiribwa ; hari ubwoko bukoreshwa muri ubwo buryo bwo kuribwa cyangwa kongerera umuhumuro ibinyobwa mu bihugi byinshi by’iburayi Aziya n’Amerika y’amajyaruguru. Ibibabi bya Amalisi y’umweru (pétales) byakoreshwaga mu kuvura ibisebe no kuvura ubushye igihe byavanzwe n’amavuta y’igiti bita ‘Olive’

Ahandi amalisi ivugwa muri Bibiliya Ntagatifu

Ijambo amalisi rigaragara mu Isezerano rya Kera, cyane mu gitabo cy’Indirimbo Ihebuje. Mu isezerano rishya ntaho rigaragara usibye kuvuga indabyo muri rusange. Aha ni hamwe mu ho amalisi ivugwa ndetse n’aho bakomoza ku ndabyo muri Bibiliya Ntagatifu:

·        Ind. 4, 5: “Amabere yawe yombi ni nk’inyagazi ebyiri zavutse ku isha ari impanga, zikarisha mu ndabo z’amalisi.”

·        Ind.5,13: “Imisaya ye ni nk’akarima kera imibavu, kakera ibihumura. Iminwa ye ni indabo z’amalisi, ivubura imibavu ishashagira.”

·        Ind.6,2: “Uwo nkunda yamanutse agana mu busitani bwe, mu mirima y’ibiti bivamo imibavu, kuragira mu mirima no guca indabo z’amalisi.”

·        1Abam. 7,19: “Naho imitwe y’inkingi z’urwinjiriro, yari ifite imikono ine kandi imeze nk’indabyo z’amalisi.”

·        2Matek.4,5: “Umubyimba wacyo wanganaga n’intambwe imwe y’intoki, kandi urugara rwacyo rwari rubumbwe nk’urugara rw’ururabyo rwa lisi. Icyo kizenga cyashoboraga gusukwamo intango ibihumbi bitatu.”

·        Mt.6,28-29: “Imyambaro yo yabahagarikira iki umutima? Nimwitegereze indabo zo mu gasozi uko zikura: ntiziruha, ntiziboha. Nyamara rero ndababwira ko na Salomoni mu bukire bwe bwose atigeze yambara nka rumwe muri zo.”

·        Lk.12,27: “Nimwitegereze indabo: ntiziboha, ntizinadoda. Nyamara ndababwira ko na Salomoni mu bukire bwe bwose atigeze yambara nka rumwe muri zo.”                                                                             

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...