Wednesday, January 19, 2022

Inkomoko y’Abahire ba Nyina wa Jambo

Paruwasi ya Muhororo (Ifoto: Diyosezi ya Nyundo) 

… Abakobwa barindwi bakoraga mu ishyirahamwe Abadacogora ryo ku Mubuga, buri wese ku giti cye yagize igitekerezo cyo kwiyegurira Imana ariko bose bakazitirwa n’uko batari barize amashuri kandi muri icyo gihe imiryango y’Abiyeguriye Imana yaremereraga gusa abafite amashuri yisumbuye.

Abo bakobwa bagishaga Musenyeri Gasore Ludoviko inama ku buryo bakwiyegurira Imana, nawe akabona bitoroshye kubera bo batari barize amashuri. Mu mwaka wa 1982 abo bakobwa bari abaririmbyi bakaba no mu ikoraniro ry’Abakarisimaki, baje kujya i Kibeho maze bumva icyifuzo cya Bikira Mariya ko ashaka ko urubyiruko rumubera indabo nziza. Abo bakobwa bahise bumva ko nabo baba muri izo ndabo, nuko bagarutse bashyikiriza icyifuzo cyabo Musenyeri Gasore Ludoviko wari Padiri mukuru wa Paruwasi yabo. Musenyeri Gasore Ludoviko yakomeje gusengera icyo cyifuzo, akajya agisha inama kenshi n’abandi bantu b’inararibonye mu byo kwiyegurira Imana. Uko iminsi yahitaga niko abo bakobwa barushagaho kugira inyota yo kwiyegurira Imana, ibyo bigatera Musenyeri Gasore kurushaho kwibaza icyo yabakorera.

(iyi nkuri yakuwe mu nkuru yitwa “Ku nshuro ya mbere abahire ba Nyina wa Jambo basezeranye” y’akanyamakuru ka diyosezi ya Nyundo, UMUSEMBURO W’UBUSABANE, N° 34, P 27-31)

Roho w’Imana yaje kumumurikira, asanga amashuri atakomeza kuba imbogamizi yo kwiyegurira Imana, ahubwo asanga nibiba koko iby’Imana bizakomeza. Ibyo byatumye mu kwezi kwa 3/87 yemera ko abo bakobwa batangiza urugo rwabo rwa mbere, ku Mubuga, mu isoko ryo mu Ryaruhanga.

Byari ikintu gishya kubona abantu bashaka kwiyegurira Imana biyemeza gutura mu isoko rwagati. Hagati aho bakomeje gukorana na Musenyeri Gasore, nawe ariko yibaza amaherezo y’abo bantu, ari nako abandi bamuca intege bashaka ko abasezerera bagasubira iwabo.

Mu bushishozi bwe, Musenyeri Gasore yashatse kumenya uko abo bakobwa (bari batarabona izina ry’Abahire) batekereza imibereho yabo, nuko umunsi umwe, abaza buri wese ku giti cye uko abyumva, kandi umaze kubazwa ntagire aho ahurira n’abatarabazwa. Ngo icyatangaje ni uko ibisubizo byabo byose byagushaga ku ngingo nterahirwe nk’uko tuzisanga mu Ivanjiri ya Mutagatifu Matayo (Mt 5, 2-12). Aha ni naho hakomotse izina “Abahire ba Nyina wa Jambo”. Ni abahire kubera ko bahisemo kubaho bamurikiwe n’ingingo nterahirwe. Ni aba Nyina wa Jambo kubera ko Bikira Mariya Nyina wa Jambo I Kibeho yifuje ko bamubera indabo nziza.

Padiri Fabiyani yavuze ko abahire bakomeje kwiyongera ku buryo mu 1994 hari haratangiye ingo 11. Twakwibutsa ko abatangiye ndetse na Musenyeri Gasore wabagiraga inama bose bahitanywe na Génocide yo mu 1994. Abasigaye bari baraje babasanga mu muryango bakomeje uwo muhamagaro, ndetse hiyongeraho n’abandi ariko aho Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis Habiyambere aherewe inkoni y’Ubushumba, abasaba kuba baretse kwakira abandi kugira ngo habanze hagaragazwe uburyo abagana uwo muryango bazarerwa ku bijyanye no kwiyegurira Imana, n’uburyo bazibeshaho.

Kugira ngo ibyo bizagerweho, Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis yashyizeho ikipe izategura kandi igakurikirana ishyirwaho ry’iyo gahunda. Iyo kipe yari igizwe na Padiri Augustin Karekezi, Padiri Raymond Delporte, Padiri Fabiyani Rwakareke na Mama Marie Paul Emmanuel Aziya. Bakoze uko bashoboye bafatanyije na none n’abayobozi b’Abahire, amategeko agenga Umuryango w’abahire araboneka ndetse n’uburezi bw’Abahire buratangira. Umuryango w’Abenebikira wemeye ko Mama Marie Paul Emmanuel akurikirana by’umwihariko uburezi bw’Abahire ndetse akabana nabo. Abari baratangiye hagati ya 87 na 97 bagiye baza ku Nyundo mu byiciro bitandukanye bakamara umwaka batozwa ibyo kwiyegurira Imana. Postulat na Noviciat byari bitaratangira. Mu mwaka wa 2004, Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis Habiyambere yemeye ko Postulat na Noviciat bitangira. Ku Muhororo hari Postulat naho ku Nyundo hakaba Noviciat.

Mu mwaka wa 2005 Umuryango w’Abahire wateye intambwe ikomeye: Tariki ya 1/1/2005 Musenyeri Alexis Habiyambere, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yemeye Abahire ba Nyina wa Jambo nk’Umuryango w’Abakristu bishyize hamwe. Tariki ya 11/2/2005 nibwo abahire ba mbere bagize amasezerano ya mbere mu muryango w’Abahire ba Nyina wa Jambo. Abo basezeranye bwa mbere, ubu bageze igihe cyo gusezerana burundu. Kuri iyi tariki ya 11/2/2011 basezeranye ari 39.

Padiri Fabiyani yakomeje avuga ko Umuryango w’Abahire ba Nyina wa Jambo atari nk’iyindi miryango y’Abiyeguriye Imana twari tumenyereye ifite imbaraga, aho abayirimo usanga baba mu ngo zifunze. Abahire ba Nyina wa Jambo bo bahisemo kuba rwagati muri rubanda, bakabaho mu bwicishe bugufi, bigana ubuzima bwa Bikira Mariya i Nazareti, bakabeshwaho n’imirimo bakora nk’abandi bantu bose ariko kandi bakagira n’igihe cyo gusenga. (…)  

Muri Paruwasi ya Muhororo Muhororo hari Postulat naho ku Nyundo hakaba Noviciat                                                                                                 

1 comment:

  1. IMANA IKOMEZE IBAFASHE BATERE IMBERE MU IYOBOKAMANA

    ReplyDelete

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...