Monday, January 17, 2022

Ukunda Imana, akunde n’umuvandimwe we. (1Yh.4,21) II

 

 Gukunda umuvandimwe wawe ni ukumusabira, ukanishimira impano afite

 (Hifashishijwe inyandiko : « Recueil d'Apparitions de Jésus aux Saints et aux Mystiques » ya Padiri Auguste Saudreau, o.p. yasubiwemo mu 1882, ku izina: ‘Les Divines Paroles ou ce que le Seigneur a dit à ses disciples dans le cours des siècles chrétiens)

Isengesho ritubuganizamo ububasha buduhumura, budukiza kandi bukadushoboza icyiza. Gusabira mugenzi wawe ni igikorwa cy’urukundo gikiza Kandi gikwiriye kuko gifite akamaro gahebuje. Ngibyo ibishimisha Yezu, we wabwiye Anyesi wa Langeac ati; ‘…nshimishwa n’ubushake bwawe bwiza bwo kwitangira abakene banjye mu buryo bw’inyuma. Bitangire mu buryo bwo ku mutima, ubasabira cyane, ibyo bizabagirira akamaro kurusha. Sabira kandi abanyabyaha bahari ku bwinshi na roho zo muri purigatori, cyane cyane abo ubwirizwa gusabira.’ Ukunda mugenzi we kamdi ntarangwa n’ishyari kuko yishimira impano zahunzwe abandi. Koko rero, ‘bose, uwo ni Mama Mechtilde ubwirwa na Yezu, abakunda impano nahunze abandi bazakira imigenzo n’ikuzo rimwe nk’abo nahaye impano. Mubyumve, ko urukundo duhamagarirwa kugira ari uruhorana ibyishimo n’isengesho bitihugiraho. Ni urudufasha kubana n’abandi neza, tububaha,twubaha Imana kandi natwe tukiyubaha. Ukunda Imana aba ayubaha. Nuko rero ‘Ntuzibe mugenzi wawe, ntuzamubeshye cyangwa ngo umuhende ubwenge.  Ntuzariganye mugenzi wawe cyangwa ngo umwibe; igihembo azaba yakoreye ntuzakirarane utakimuhaye. Ntuzatuke igipfamatwi cyangwa ngo ushyire umutego imbere y’impumyi. Nugenza utyo, uzaba wubashye Imana yawe. Ndi Uhoraho (Lev.19,11.13-14).’

 

II.         Gukunda umuvandimwe wawe ni ukunga ubumwe na we; mu mvugo no mu ngiro

Urukundo nirwo rudukoraniriza, nk’abana b’Imana, muri Kiliziya imwe. Duhujwe n’ukwemera kumwe na Batisimu imwe kandi rukadihihibikanya kubera Kristu na Kiliziya ye. Nirwo dukesha gusabagizwa n’ibyishimo; tukaririmba ‘ALLELLUYA, Zabuli n’ibisingizo.’ Nirwo kandi rutugira abana bishingiwe kibyeyi bityo rukadukura mu banyamahanga kuko ho nta byishimo twahabonera. None se ‘twaririmba dute indirimbo y’Uhoraho mu guhugu cy’amahanga (Zab.137,4)?’ Biragatsindwa kuko dufite iwacu n’umubyeyi udukunda. Nta cyiza rero nko gukomeza kwitwa abavandimwe kandi turibo koko, tunabigaragaza mu ngiro. Icyo gihe nibwo tuzataraka turirimba tuti ‘Mbega ngo biraba byiza, bikananyura umutima, kwibumbira hamwe, turi abavandimwe (Zab.133,1).’ Muvandimwe aho uzaba uri hose uzazirikane ko urukundo n’ubuvandimwe budakwiye kuba imvugo gusa ahubwo ingiro. Nk’uko Mtg. Gatarina wa Gênes yabibwiwe, nawe Yezu arakubwira ati ‘Mwana wanjye, nifuza ko igihe cyose muzasabwa gukora igikorwa cy’urukundo- nko kwitangira abakene n’abarwayi- ntimuzigere mubyanga, buri gihe mujye mukora ugushaka kw’abandi (Bolland, p. 157; Vie, ch. VII.). Erega nawe uri nka Mtg. Véronique Juliani Yezu yabwiye ati ‘nkusabye urukundo rudahemuka, rusukuye, rugurumana kandi ruramba; kandi ningombwa ko urwo rukundo rwigaragariza mu bikorwa by’urukundo uzakorera abavandimwe[ababikira] bawe bose. ubuzima bwawe nibube igikorwa gihoraho cy’urukundo ; nkukeneye mu rukundo’ (Diario, 12 agosto 1696.)

 

III.       Gukunda ni ukwifashisha intege nke z’abandi mu kwitagatifuza no gutagatifuza abandi

Urukundo dusabwa si urushingiye ku byiza dukorerwa, duhabwa, ahubwo niururenga ibyo, rukisanzura no mu bitubabaza bituruka ku ntege nke za muntu no kumvira umushukanyi kwe. Bavandimwe,urukundo rwa kivandimwe rwakira bose kuko no ‘mu batubabaza, tubonamo Imana idutagatifuza, ikaduhindura bashya kuko urukundo rwa kibyeyi nta n’akuka k’umuyaga, uwo ni Nyagasani ubibwira Gertrude, yakwemerera kuduhangara atari ukugira ngo abantu bakire umukiro w’iteka nk’igihembo (Liv. 3 ch. 30 n°13 ; éd. Lat., p.184)’. Koko rero, umusaraba ni ngombwa mu buzima bw’uwemera kuko Nyagasani yawifahishije kugira ngo akize mumtu. Abo bavandimwe baduhemukira batubera iibyambu by’akababaro tugomba kwambukana ibyishimo tugana Yeruzalemu nshya. Nuko rero, nk’uko Yezu yakunze ibyambu by’umubabaro natwe tugomba gukunda abatubabaza; ni bwo buryo bwo kubaha Umusaraba wa Kristu tuzirikana uko yawuhetse, akawubambwaho, akawupfiraho akifitemo urukundo rusabira abanzi be. Gukunda abanzi bacu nk’uko dukunda abatugirira neza ni byo Yezu asaba abifuza kumubera inkoramutima, bakabikorera kumwubaha n’umukiro wabo bwite bityo bakabironkamo imigisha y’igisagirane iturutse kandi ku gukosoza ibicumuro ibikorwa byiza [Yezu yabibwiye Gertrude (Liv. 4, ch. 52)]

IV.       Gukunda kivandimwe ni ugufasha abakene n’abashonji kubona ibyo bakeneye

‘nari nambaye ubusa muranyambika’: aya magambo si inyandiko yo muri bibiliya gusa, ahubwo ni ukuri kwabwiwe benshi nyuma yo kwitangira abakeneye kwambikwa. Yezu yababonekeye afite ibyo bari batanze nk’ikimenyetso cy’uko ariwe babihaye; rimwe akababaza niba babyibuka. Tuvuge nka Mtg. Gatarina w’i Siyeni wibukijwe umwenda n’agasaraba yari yatanze nk’imfashanyo (Vie, par le bienheureux Raymond, 2° part., ch 3.). Mtg. Maritini, umwepiskopi wa turuse- Tours-  wabwiwe, nyuma yo kwambika umukene ngo ‘Maritini…yanyambitse uyu mwambaro’, n’umuhire Gatarina wa Racconigi, ku myake ye 13, nyumba yo kwambika umuhungu wasabirizaga, yahishuriwe ko azakorera Imana atabitewe no gutinya ubucakara ahubwo abitewe n’urukundo rusukuye, nta kimuhangayikishije kitari Imana yonyine n’ibiremwa byayo. Bavandimwe, mumenye ko Yezu aba mu bakene be kandi nimwo ashako komumuhereza kugira ngo ku munsi w’urubanza azabiture ibyo mwamukoreye binyuze muri uwo mukene, kuko icyo mwakoreye umwe mu bandimwe banyu baciye bugufi, ari we mwagikoreye. Mtg. Mechtilde ubwo yararwaye yabwiwe na Yezu ati ‘ntutinye, nta kizaguhungabanya kuko ari njye wikorera by’ukuri ibikubabaje. Kubw’iyo mpamvu, uko bakwitaho niko banyitaho kandi nzagororera abo bantu nk’aho arinjye bakoreye.’ (IIe part., ch. IXL.) Ni impamo rwose ugurije umuvandimwe aba agurije Imana kandi nta gihombo kirimo. Mugaraze urukundo rwanyu igihe cyose, ahantu hose no muri byose kandi ntacyo mwirengagije; mwirinde kugushwa n’amakuba muzirikana ko uzafasha, abigiranye impuhwe, ugeze mu marembera azaba kimwe n’uwasangiye na Nyagasani ububabare kandi ko n’uzitabira imihango yo gushyingura, abigiranye ubuyoboke burimo urukundo azahwana nk’uwubashye imva ya Yezu [byabwiwe Mtg. Mechtilde (IIe part., ch. IXL.)]. Mbega ukuntu gukunda bihebuje! Koko nta cyaruta urukundo…. (1Kor.13,4-8a.13) 

Muvandimwe Imana yakuremye mu rukundo, ikubeshejeho kubw’urukundo kandi iragusaba kubaho muri rwo; nta kindi yakuraze kitari urukundo. Nimucyo turwimike mu buzima bwacu rutubere ikirango kitajorwa kandi ntigisibangane. Ni byo Imana idusaba kanditugomba kumvira Imana kuruta abantu (Intu.5,29)”. (Indirimbo zo kuzirikana: Amasoko y'ubugingo ya A. Fabien Hagenimana, urukundo ya Rugamba cyprien, Z 135, Urukundo unkunda ya A. JM Bonaventure, Urukundo rudukoranyije, nimugire urukundo, Kwiturira mu rukundo)

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...