Wednesday, January 19, 2022

“Nzakurikira Yezu mu budahemuka”

Ubanza ibumoso ni we MUKUNDIMANA Séraphine 
Urwibutso rw'Intama za Yezu i Bungwe

Mu ntama za Yezu, abana bigiramo ibintu byinshi bibafasha gukomera mu kwemera no kwagura ubumenyi hagamijwe kongera ikigero cy’ubutungane. Ni byo koko intama za Yezu zihugukiye kwamamaza ijambo ry’Imana atari mu magambo gusa ahubwo mu buhamya bw’imibereho yabo ya buri munsi. Waruzi icyo abana bungukiye muri iri tsinda? MUKUNDIMANA Séraphine ni umwe mu basezeranye kuri uyu wa 19/05/2019. Aradusangiza kubyo yungutse n’imigambi ye mu kwitagatifuriza muri iri tsinda.

“Mu ntama za Yezu, nigiramo ijambo ry’Imana, kubaha abato n’abakuru, kwirinda icyaha cyose. Namenye gukurikira Yezu binyuze mu isengesho. Namenye ko iyo ugiye gusenga ubanza ugatuza. Mu ntama nigiyemo uko umwana warezwe neza asubiza; uhanika urutoki, ugasubiza ari uko baguhaye umwanya.” Intama za Yezu zitozwa ibintu byinshi binyuranye umuntu akenera mu buzima kugira ngo abe umuntu mwiza, utunganiye Imana n’abantu. Twavuga nk’uburyo umuntu akomanga iyo asanze urugi rufunze n’umuco wo gusuhuza no kwikiriza abandi.

“Amasezerano nakoze avuze ko ntagomba gusezerana mu rindi tsinda cyangwa ngo mvemo nta mpamvu kubera ko iyo uzimiye uba ubabaje uwagukoresheje ayo masezerano. Icyo amasezerano amariye ni uko nzakurikira Yezu igihe cyose kandi nkamukurikira mu budahemuka.  Amasezerano nakoze avuzeko ngomba kuba intama yujuje ibyangombwa, ntagomba gusiba nta mpamvu kandi niyo naba nagize impamvu ngomba kubimenyesha uhagarariye itsinda nasezeranyemo.” Twibuke ko mubyo umwana uri mu ntama za Yezu agomba kumenya harimo no gusobanukirwa neza icyo intama ari cyo n’icyo iryo tsinda rigamije muri kiliziya ndetse no kudahisha icyiza (mu kwemera) afite ku mutima we, bityo akaba nka Mtg. Karoli Lwanga wahamije ukwemera kwe avuga ati “Ntidushobora guhisha icyo dufite ku mutima.”

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...