Urwibutso rw'Intama za Yezu i BungweUbanza ibumoso ni we MUKUNDIMANA Séraphine
Mu ntama za Yezu,
abana bigiramo ibintu byinshi bibafasha gukomera mu kwemera no kwagura ubumenyi
hagamijwe kongera ikigero cy’ubutungane. Ni byo koko intama za Yezu zihugukiye
kwamamaza ijambo ry’Imana atari mu magambo gusa ahubwo mu buhamya bw’imibereho
yabo ya buri munsi. Waruzi icyo abana bungukiye muri iri tsinda? MUKUNDIMANA Séraphine
ni umwe mu basezeranye kuri uyu wa 19/05/2019. Aradusangiza kubyo yungutse
n’imigambi ye mu kwitagatifuriza muri iri tsinda.
“Mu ntama za Yezu,
nigiramo ijambo ry’Imana, kubaha abato n’abakuru, kwirinda icyaha cyose. Namenye
gukurikira Yezu binyuze mu isengesho. Namenye ko iyo ugiye gusenga ubanza
ugatuza. Mu ntama nigiyemo uko umwana warezwe neza asubiza; uhanika urutoki,
ugasubiza ari uko baguhaye umwanya.” Intama za Yezu zitozwa ibintu byinshi
binyuranye umuntu akenera mu buzima kugira ngo abe umuntu mwiza, utunganiye
Imana n’abantu. Twavuga nk’uburyo umuntu akomanga iyo asanze urugi rufunze
n’umuco wo gusuhuza no kwikiriza abandi.
“Amasezerano
nakoze avuze ko ntagomba gusezerana mu rindi tsinda cyangwa ngo mvemo nta
mpamvu kubera ko iyo uzimiye uba ubabaje uwagukoresheje ayo masezerano. Icyo
amasezerano amariye ni uko nzakurikira Yezu igihe cyose kandi nkamukurikira mu
budahemuka. Amasezerano nakoze avuzeko
ngomba kuba intama yujuje ibyangombwa, ntagomba gusiba nta mpamvu kandi niyo
naba nagize impamvu ngomba kubimenyesha uhagarariye itsinda nasezeranyemo.” Twibuke
ko mubyo umwana uri mu ntama za Yezu agomba kumenya harimo no gusobanukirwa
neza icyo intama ari cyo n’icyo iryo tsinda rigamije muri kiliziya ndetse no
kudahisha icyiza (mu kwemera) afite ku mutima we, bityo akaba nka Mtg. Karoli
Lwanga wahamije ukwemera kwe avuga ati “Ntidushobora guhisha icyo dufite ku
mutima.”
No comments:
Post a Comment