Friday, January 21, 2022

Numvise umutima wanjye wasazwe n'ibyishimo

Uvuye ibumoso, MUTUYIMANAGodelive ni uwambere mu bambaye furari

Urwibutso rw'intama za Yezu i Bungwe

Kuwa 19/05/2019 muri Paruwasi ya Bungwe habaye ibirori bidasanzwe, by’umwihariko mu misa ya mbere yahimbajwe n’itsinda ry’intama za Yezu zanagize amasezerano. Intama zari ziteguye gusezerana zahamagariwe kwegera Alitari, hanyuma zemerera imbere y’imbaga y’abakristu gukurikira Yezu Kristu mu budahemuka. 

MUTUYIMANA Godelive, umwe mu basezeranye aratubwira iby’uwo munsi w’amaserano mu itsinda ry’Intama za Yezu, rikorera muri Paruwasi ya Bungwe, n’uko yiyumvaga kuri uwo munsi wamubereye uw’amateka mu buzima bwe. Ubwo Padiri yatangiye kwambika furari ku babyiteguye; “Numvise umutima wanjye wasazwe n'ibyishimo; akingera imbere, numvise koko ndi mu rwuri rutoshye” doreko na furari iriho intama irangamiye umutima wa Yezu, wo ukwiza ku isi yose urukundo nyampuhwe n’ibindi byiza bitabarika.

Misa ihumuje, twagiye mu munsi mukuru w’intama za Yezu wari watumiwemo abasaseridoti, abihayimana, ababyeyi b’intama n’abakristu bahagarariye imiryango y’agisiyo gatolika n’amatsinda y’abasenga. Hari kandi n’abahagarariye intama za Yezu zo muri paruwasi ya Mbazi muri dioyosezi ya Butare. Mu by’ukuri, intama za Yezu zari zishimye, zasusurukije abazishagaye mu byishimo bidasanzwe kandi n’ababyeyi bazo bagize umwanya wo kugaragaza ibyishimo batewe n’umunsi mukuru w’abana babo.

Umunsi mukuru warangiye Padiri Antoine NGAMIJE MIHIGO, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Bungwe asaba abashumba bacu, Sr Egidie MUKANYANDWI na Sr BĂ©atha MUJAWINGOMA, ko itsinda ry’intama za Yezu ryaba umuryango mugari muri Paruwasi ya Bungwe hanyuma aduha umugisha.

Umunsi mukuru wabaye uw’ibyishimo koko, abasezeranye batahanye akanyamuneza, basingiza Imana muri Magnificat yabo bwite, bafatiye urugero kuri Mariya, dukesha Magnificat twifashisha dusingiza Imana muri ubu buryo:

“Umutima wanjye urasingiza Nyagasani, kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye. Kuko yibutse umuja we utavugwaga; rwose, kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire. Ushoborabyose yankoreye ibitangaza, Izina rye ni ritagatifu. Impuhwe ze zisesekarizwa abamutinya, bo mu bihe byose. Yagaragaje ububasha bw’amaboko ye, atatanya abantu birata; yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo, maze akuza ab’intamenyekana; abashonje yabagwirije ibintu, abakungu abasezerera amara masa; yagobotse Israheli umugaragu we, bityo yibuka impuhwe ze, nk’uko yari yarabibwiye abakurambere bacu, abigirira Abrahamu n’urubyaro rwe iteka.”  (Lk.1,47-55)

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...