Monday, January 17, 2022

Tumenye Isakapulari ya Mutagatifu Dominiko

Isakapulari ya Mutagatifu Dominiko ni imwe mu masakapulari menshi, ikaba kandi kimwe mu bimenyetso byinyuranye by’ubuyoboke dusanga muri Kiliziya. Ibyo bimenyetso bigamije gufasha abakristu babikoresha kurushaho kunga ubumwe n’Imana, yo ibyifashisha kugira ngo ibakize ; ibarinde, ibakomeze, ibatagatifuze kandi ibiyegereze, bityo na bo bakayifasha gukiza isi.

Isakapulari ya Mutagatifu Dominiko yambarwa n’abihyimana b’abadominikani n’abandi baba mu miryango y’abalayiki y’abadominikani (fraternités laïques dominicaines). Ni isakapulari y’umweru, akenshi iba iriho umusaraba w’abadominikani cyangwa ku ruhande rumwe ifite ishusho ya mutagatifu Dominiko apfukamye imbere y’umusaraba naho kurundi hari umuhire Rejinalidi wa Oreya (le bienheureux Réginald d'Orléans) ahabwa na Bikira Mariya umwambaro wera w’abadominikani. Mutagatifu Dominiko (Dominique de Guzmán), intumwa ya Rozari, niwe washinze umuryango w’Abadominikani, abyemerewe na Papa Honorius wa III mu1215. Yitabye Imana kuwa 6 Nzeri 1221, yandikwa mu gitabo cy’abatagatifu na Papa Girigori wa IX kuwa 3 Nyakanga 1234

Uyu Rejinalidi, wigishije imyaka myinshi amategeko ya Kiliziya i Saribone (Sarbonne- paris) yaje guhurir i Roma na Karidinali Hugolini (Hugolin d’Agnan) waje kuba Papa Girigori wa IX na we amuhuza na Mutagatifu Dominiko. Rejinalidi akiri i Roma yarwaye, aza gusurwa na Dominiko, amusezeranyako nakira aziyegurira Imana, nawe akinjira mu bagize umuryango w’Abadominikani kuko yari yaratwawe n’inyigisho za mutagatifu Dominiko. Akirwaye nibwo Bikira Mariya yamubonekeye akamugaragariza umwambaro wera w’abadominikani kandi akamusaba kuwambara. Yaje gukira nuko amasezerano ye yo kwiyegurira Imana ayakorera imbere ya Mutagatifu Dominiko, yitabye Imana muri Gashyantare 1220, yatangajwe nk’Umuhire na Papa Piyo wa IX mu 1875. Isakapulari yemejwe na Papa Piyo wa X kuwa 23 Ugushyingo 1903 hamwe na Indulujensiya y’iminsi 300

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...