Monday, January 17, 2022

Ukunda Imana, akunde n’umuvandimwe we. (1Yh.4,21) I

(Hifashishijwe inyandiko: « Recueil d'Apparitions de Jésus aux Saints et aux Mystiques » ya Padiri Auguste Saudreau, o.p. yasubiwemo mu 1882, ku izina: ‘Les Divines Paroles ou ce que le Seigneur a dit à ses disciples dans le cours des siècles chrétiens) Bavandimwe, itegeko twahawe ni rimwe rukumbi; urukundo: ‘Tugomba gukundana’ (1Yh.2,11) kuko dufitanye isano: turi abavandimwe. Isano dukomora ku kiduhuza ni ubuvandimwe. ngaho nimusubize amaso inyuma, murebe ibibahuza: akazi, itsinda, umuryango, igihugu, kiliziya… Aha, hose tuhavoma ubuvandimwe, bityo tukaba umwe kubera iyo sano dusangiye. Imana, yo Muremyi wa byose yaramye ibiriho, ibirema mu rukundo. Ibibeshaho muri rwo, ari ukugira ngo urwo rukundo rubirange kandi rubigenge ubuziraherezo. Yabiremye ari byiza nkuko ibyishakiye; nuko ‘Imana ireba ibyo yari imaze gukora byose isanga ari byiza rwose (Intg.1,31).’ Maze kubw’urwo rukundo rwayo, buri kiremwa gihabwa ububasha bwacyo n’ibigitunga (Soma Intg.1,27-30) kugira ngo gikomeze kubaho kinogeye Umuremyi wagihanganye ubwiza nta makemwa! Ni ukuri ‘ibiremwa byose abiha ikibitunga, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka (Zab.136,25). Urwo rukundo twaruhaweho umurage na cya gihe Imana itugaragarije amategeko yayo, ibinyujije kuri Musa. Ayo mategeko adusaba kuyikunda no gukunda bagenzi bacu; nuko rero, ‘ukunda Imana, akunde n’umuvandimwe we (1Yh.4,21).’ Ni impamo, gukunda mugenzi wawe ni ikimenyetso kidashidikanywaho cy’urukundo ikiremwa gikunda Imana, kuko Imana ari umuremyi,umubyeyi n’umurinzi w’abantu bose (Yezu yabibwiye Mtg. Gatarina wa Gênes). By’agahebuzo, Imana yatugaragarije urukundo idukunda igihe iduhaye Yezu Kristu ho incungu; koko ‘Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege ku isi kugira ngo tubeshweho na We (1Yh.4,9)’; mu rukundo rugaba ibyiza by’ijuru.

I.            Urukundo rwa kivandimwe ni ururmuri rwakirana, rugakura umwijima

Ni urumuri koko, kuko rukomoka ku Rumuri (Soma Yh.1,9): urukundo rudashingiye kuri Yezu Kristu, we Rumuri rw’amahanga, si urwo tuvuga kandi si narwo duhamagarirwa. Waba utiyumvisha neza akamaro ko gukunda umuvandimwe wawe? Ijambo ry’Imana ni ryo ritumenyesha neza akamaro ko gukundana nk’abavandimwe kandi ntirihweme kubidukangurira: ‘Naho ukunda umuvandimwe we, aba atuye mu rumuri, kandi nta n’ikimurimo gishobora kumugusha. Ariko uwanga umuvandimwe we aba ari mu mwijima, akagenda mu mwijima ntanamenye aho agana, kuko umwijima uba wamuhumye amaso’ (1Yh.2,10-11). Ngaho uhisemo kugendera mu mwijima ngo umuhume amaso bityo yegukire kugushwa n’ibimutuyemo nahitemo ku mugaragaro kwanga umuvandimwe we. Ntibikabe mu bemeramana! Urwo rukundo nta handi rukomoka hatiri kuri Data waremye no kuri Yezu wacunguye no kuri Roho urukongeza ku isi; ubwo kurwihunza ni uguherera he?   Yezu ati ‘iyo roho inkunda, ikunda mugenzi wayo, uwo ni Mtg.Gatarina w’i Siyena ubwirwa na Yezu; bitabaye ibyo urukundo rwayo ntirwaba ari urunyakuri kuko kunkunda no gukunda mugenzi wawe ari kimwe. Uko roho irushaho kunkunda niko irushushaho gukunda mugenzi wayo kuberako urukundo imukunda rukomoka mu rwo inkunda (Dialog. ch. VII). Kuri iyi si nta muntu n’umwe udahamagarirwa gukunda kuko bose mufitanye isano. Uwo mudahujwe n’ababyeyi, muhuzwa no guturana, gukorana cyangwa gusengana, cyangwa ko mwaremwe n’Umuremyi umwe. Nuko rero ntihakagire uwo uvutsa iyo mpano y’Imana; urukundo ruduhuriza muri Kristu Nyagsani! Uzakunde bose na byose, kireka ibigukonozamo urukundo rw’Imana: ‘Ntimugakunde isi n’ibyo ku isi. Niba umuntu akunze isi, urukundo rw’Imana Data ntirumubamo, kuko ibiri ku isi byose, nk’irari ry’umubiri, n’irari ry’amaso, n’umwirato w’ubukungu, bidakomoka ku Mana, ahubwo bikomoka ku si’ (1Yh.2,15-16).

II.         Gukunda umuvandimwe wawe ni ugukunda Yezu

Ntuzabikorane umutima uryarya cyangwa ubwibone, ntuzabikore wijujuta cyangwa ubiha gaciro gake. Gukunda umuvandimwe ni ugukunda Nyagasani kandi birimo inyungu nyinshi. Tuzi ko Nyagasani tumusanga mu Ijambo ry’Imana no mu masakaramentu, ni byo rwose. Si aho honyine gusa kuko anagaragarira mu bantu, byumwihariko abo utabikekera ukoresheje amaso y’umubiri. Ibyo byose uzakorera umuvandimwe bimugaragariza urukundo, naho yaba atabyumva cyangwa atabibona kubera intege nke z’ubuzima bwe, ni Yezu uzaba ubikoreye. Ni impamo rwose ugurije umuvandimwe aba agurije Imana kandi nta gihombo kirimo. Mugaraze urukundo rwanyu igihe cyose, ahantu hose no muri byose kandi ntacyo mwirengagije; mwirinde kugushwa n’amakuba muzirikana ko uzafasha, abigiranye impuhwe, ugeze mu marembera azaba kimwe n’uwasangiye na Nyagasani ububabare kandi ko n’uzitabira imihango yo gushyingura, abigiranye ubuyoboke burimo urukundo azahwana nk’uwubashye imva ya Yezu (byabwiwe Mtg. Mechtilde). Nukunda by’ukuri ntuzabura kwiturwa ishimwe rihwanye n’ibyo wakoze. Ukumvisha amatwi yawe amagambo y’ihirwe nkayo Yezu yabwiye Mtg. Yohani w’Imana (Jean de Dieu) ashimirwa urukundo akunda indembe, ati‘Yohani nijye ukorera ibyiza abakene baronka mu izina ryanjye; ni njye utegera ikiganza ituro ubaha, njye wambaye imyembaro yabo, njye woza ibirenge igihe cyose ubikoreye umukene cyangwa umurwayi.’

III.       Gukunda umuvandimwe wawe ni ugukunda bose utarobanuye      

Wasanga utekereza ko hari abo ugomba gufasha n’abo ugomba gusubiza inyuma; si uko bimeze kuko abantu bose ari abavandimwe bawe; cyane cyane abo b’intamenyekana, indembe, abatereranwe, ba bandi wita intabwa, insuzugurwa, ruvumwa...n’abndi batagikira ubitaho kireka Imana yonyine ibitaho yifashishe abandi bantu nkawe. Muvandimwe, uritonde utavaho wirukana Imana ije igusanga mu ishusho y’abo. Wibuke ko Mtg.Papa Girigori mukuru wasangiraga n’abasabirizi-abashonji, ubwo yari agiye gukarabya umukene, nuko uwo mukene agahita azimira Papa ubwo yafataga ibase, mu ijoro rikurikiraho Nyagasani yamubonekeye amubwira ati ‘Munyakira bisanzwe mu bikoresho byanjye ariko mwanyakiriye ejo uko ndi- en ma personne.’ Kwirukana umuvandimwe uje agusanga ngo umufashe ni ukwirukana Imana imwigaragarizamo kugira ngo igukize wowe aje asanga. Imana iragukunda kandi ni yo ikubeshejeho n’ubwo udatunganye, ntukayirukane rero igihe igusanze muri ubwo buryo. Wowe ushaka kunyura Imana, umenye kwakira nabi abo bagushakaho ubufasha ari ukwakira nabi Imana. Kandi gusuzugura ingorwa ni ugusuzugura Imana. Nyagasani yiyeretse Marigarita w’Isakaramentu ritagatifu (La vénérable Marguerite du Saint-Sacrement), amwiyereka akomeretse umubiri wose kandi ashengurwa n’ububabare kubera uko abatunzi bagenzereza nabi abakene. amwibutsa ko abakire bamuhemukira cyane iyo bamukwena baseka abakene- moquent de moi en la personne de ces pauvres, bakanga kumuvugisha no kumureba-We wigaragariza muri abo baciye bugufi- (Vie, par Amelotte, liv. 5, ch. VI.). Abavandimwe bacu badukeneyeho urukundo bafite agaciro gakomeye mu maso y’Imana; nta cyiza nko kubitaho tubahereza kuko ari ukwita ku Mna no kuyihereza.

 

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...