I.
Urukundo rwa kivandimwe
ni ururmuri rwakirana, rugakura umwijima
Ni
urumuri koko, kuko rukomoka ku Rumuri (Soma Yh.1,9): urukundo rudashingiye kuri
Yezu Kristu, we Rumuri rw’amahanga, si urwo tuvuga kandi si narwo
duhamagarirwa. Waba utiyumvisha neza akamaro ko gukunda umuvandimwe wawe?
Ijambo ry’Imana ni ryo ritumenyesha neza akamaro ko gukundana nk’abavandimwe
kandi ntirihweme kubidukangurira: ‘Naho ukunda umuvandimwe we, aba atuye mu
rumuri, kandi nta n’ikimurimo gishobora kumugusha. Ariko uwanga umuvandimwe we
aba ari mu mwijima, akagenda mu mwijima ntanamenye aho agana, kuko umwijima uba
wamuhumye amaso’ (1Yh.2,10-11). Ngaho uhisemo kugendera mu mwijima ngo umuhume
amaso bityo yegukire kugushwa n’ibimutuyemo nahitemo ku mugaragaro kwanga
umuvandimwe we. Ntibikabe mu bemeramana! Urwo rukundo nta handi rukomoka hatiri
kuri Data waremye no kuri Yezu wacunguye no kuri Roho urukongeza ku isi; ubwo
kurwihunza ni uguherera he? Yezu ati
‘iyo roho inkunda, ikunda mugenzi wayo, uwo ni Mtg.Gatarina w’i Siyena ubwirwa
na Yezu; bitabaye ibyo urukundo rwayo ntirwaba ari urunyakuri kuko kunkunda no
gukunda mugenzi wawe ari kimwe. Uko roho irushaho kunkunda niko irushushaho
gukunda mugenzi wayo kuberako urukundo imukunda rukomoka mu rwo inkunda (Dialog. ch. VII). Kuri iyi si nta muntu
n’umwe udahamagarirwa gukunda kuko bose mufitanye isano. Uwo mudahujwe
n’ababyeyi, muhuzwa no guturana, gukorana cyangwa gusengana, cyangwa ko
mwaremwe n’Umuremyi umwe. Nuko rero ntihakagire uwo uvutsa iyo mpano y’Imana;
urukundo ruduhuriza muri Kristu Nyagsani! Uzakunde bose na byose, kireka
ibigukonozamo urukundo rw’Imana: ‘Ntimugakunde isi n’ibyo ku isi. Niba umuntu
akunze isi, urukundo rw’Imana Data ntirumubamo, kuko ibiri ku isi byose,
nk’irari ry’umubiri, n’irari ry’amaso, n’umwirato w’ubukungu, bidakomoka ku
Mana, ahubwo bikomoka ku si’ (1Yh.2,15-16).
II.
Gukunda umuvandimwe
wawe ni ugukunda Yezu
Ntuzabikorane umutima
uryarya cyangwa ubwibone, ntuzabikore wijujuta cyangwa ubiha gaciro gake.
Gukunda umuvandimwe ni ugukunda Nyagasani kandi birimo inyungu nyinshi. Tuzi ko
Nyagasani tumusanga mu Ijambo ry’Imana no mu masakaramentu, ni byo rwose. Si
aho honyine gusa kuko anagaragarira mu bantu, byumwihariko abo utabikekera
ukoresheje amaso y’umubiri. Ibyo byose uzakorera umuvandimwe bimugaragariza
urukundo, naho yaba atabyumva cyangwa atabibona kubera intege nke z’ubuzima
bwe, ni Yezu uzaba ubikoreye. Ni impamo rwose ugurije umuvandimwe aba agurije
Imana kandi nta gihombo kirimo. Mugaraze urukundo rwanyu igihe cyose, ahantu
hose no muri byose kandi ntacyo mwirengagije; mwirinde kugushwa n’amakuba
muzirikana ko uzafasha, abigiranye impuhwe, ugeze mu marembera azaba kimwe n’uwasangiye
na Nyagasani ububabare kandi ko n’uzitabira imihango yo gushyingura, abigiranye
ubuyoboke burimo urukundo azahwana nk’uwubashye imva ya Yezu (byabwiwe Mtg.
Mechtilde). Nukunda by’ukuri ntuzabura kwiturwa ishimwe rihwanye n’ibyo wakoze.
Ukumvisha amatwi yawe amagambo y’ihirwe nkayo Yezu yabwiye Mtg. Yohani w’Imana (Jean
de Dieu) ashimirwa urukundo akunda indembe, ati‘Yohani nijye ukorera ibyiza
abakene baronka mu izina ryanjye; ni njye utegera ikiganza ituro ubaha, njye
wambaye imyembaro yabo, njye woza ibirenge igihe cyose ubikoreye umukene
cyangwa umurwayi.’
III. Gukunda umuvandimwe wawe ni ugukunda bose utarobanuye
Wasanga utekereza ko hari abo ugomba
gufasha n’abo ugomba gusubiza inyuma; si uko bimeze kuko abantu bose ari
abavandimwe bawe; cyane cyane abo b’intamenyekana, indembe, abatereranwe, ba
bandi wita intabwa, insuzugurwa, ruvumwa...n’abndi batagikira ubitaho kireka
Imana yonyine ibitaho yifashishe abandi bantu nkawe. Muvandimwe, uritonde utavaho wirukana Imana ije igusanga mu
ishusho y’abo. Wibuke ko Mtg.Papa Girigori mukuru wasangiraga
n’abasabirizi-abashonji, ubwo yari agiye gukarabya umukene, nuko uwo mukene
agahita azimira Papa ubwo yafataga ibase, mu ijoro rikurikiraho Nyagasani
yamubonekeye amubwira ati ‘Munyakira bisanzwe mu bikoresho byanjye ariko
mwanyakiriye ejo uko ndi- en ma personne.’ Kwirukana umuvandimwe uje agusanga
ngo umufashe ni ukwirukana Imana imwigaragarizamo kugira ngo igukize wowe aje
asanga. Imana iragukunda kandi ni yo ikubeshejeho n’ubwo udatunganye, ntukayirukane
rero igihe igusanze muri ubwo buryo. Wowe ushaka kunyura Imana, umenye kwakira
nabi abo bagushakaho ubufasha ari ukwakira nabi Imana. Kandi gusuzugura ingorwa ni ugusuzugura Imana. Nyagasani yiyeretse
Marigarita w’Isakaramentu ritagatifu (La vénérable Marguerite du Saint-Sacrement), amwiyereka akomeretse umubiri wose kandi ashengurwa
n’ububabare kubera uko abatunzi bagenzereza nabi abakene. amwibutsa ko abakire
bamuhemukira cyane iyo bamukwena baseka abakene- moquent de moi en la personne de ces
pauvres, bakanga kumuvugisha no kumureba-We
wigaragariza muri abo baciye bugufi- (Vie, par
Amelotte, liv. 5, ch. VI.). Abavandimwe bacu badukeneyeho urukundo bafite
agaciro gakomeye mu maso y’Imana; nta cyiza nko kubitaho tubahereza kuko ari
ukwita ku Mna no kuyihereza.
No comments:
Post a Comment