bamwe mu ntama za Yezu |
Aha niho Mama
Valence yahereye asaba ababyeyi ubufatanye buhoraho mu kurera intama za Yezu.
Ati “ababyeyi bagomba kwibutsa abana ko igihe cyo kujya mu rwuri cyageze”
kugira ngo babarinde gusiba nta mpamvu. Ababyeyi nibo bambere badutura Imana,
nitubumvire badufashe gukomeza gutera imbere kuri roho no ku mubiri, bagaragaza
itandukaniro nk’uko byagarutsweho n’intama zaturutse muri paruwasi ya Mbazi, i
Butare. Aha niho iri tsinda ryatangiriye, ritangijwe n’ababikira
ba Mutagatifu Chrétienne.
Ubufatanye
bw’ababyeyi, abasaseridoti n’ababikira mu kubungabunga urwuri -itsinda
ry’intama za Yezu- ni ingingo yagarutsweho n’abafashe amagambo banyuranye.
Bakomeje gusaba ubufatanye burambye kugira ngo hatazaba gucika intege no
gutakaza intama zinjiye mu rwuri. Imbaga y’abana n’abaje kubashyigikira basabwe
gushakisha abandi bana, bakazanwa mu rwuri kugira ngo batozwe uburerere bwiza
kandi bafashwe kumva neza icyo Imana ibahamagarira mu buzima bwabo bwa buri
munsi n’ubutumwa ibaha muri Kiliziya. Bakabikora bazirikana ko Mutagatifu
Maxime yavuze ati “ntukirengize itegeko ry’urukundo kuko ni ku bwiryo tegeko
uzahinduka umwana w’Imana. Ariko
nuryica uzaba umwana w’ikuzimu.” (S. Maxime le Confesseur. Centuries sur
l'amour, 4.20).
No comments:
Post a Comment