Sunday, January 23, 2022

Yitangiye ubuhinduzi bw’inyandiko za Liturujiya

Myr Augustin Misaga (ifoto: internet)

Yitangiye umurimo wo guhindura mu Kinyarwanda inyandiko zikoreshwa muri kiliziya y’u Rwanda; inyandiko za Liturujiya, tutibagiwe by’umwihariko umurimo wo guhindura bibiliya mu Kinyarwanda, bityo tukaba dufite Bibiliya Ntagatifu. Uwo ni nde? Ni Nyiricyubahiro Myr Agusitini MISAGO wavutse mu 1943, mu cyahoze ari Komine ya Kinyami, Perefigitura ya Byumba, ubu ni mu Karere ka Gicumbi. Yabatijwe ku italiki ya 17 Gicurasi 1956 muri Paruwasi avukamo ya Nyagahanga, akomezwa ku ya 1 Ukuboza 1956. Yize mu Iseminari Nto ya Rwesero kuva mu w’1958 kugeza mu w’1963, ayakomereza mu Iseminari nto ya Kabgayi kuva mu w’1963 kugeza mu w’1965. Yize kandi mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda kuva 1965 kugeza mu w’1971 aho yize imyaka ibiri ya Filozofiya n’imyaka ine ya Tewolojiya. Yahawe ubupadiri kuwa 25 Nyakanga 1971. Ni Papa Yohani Pawulo wa II wamutoreye kuba umwepiskopi wa Gikongoro kuwa 30 Werurwe 1992, yimikwa na Karidinali Josef Tomko kuwa 28 Kamena 1992. Intego yari “Omnia propter Evangelium” (Byose bigiriwe Inkuru Nziza).

Yari afite impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya n’impamyabumenyi y’ikirenga mu byerekeranye n’abakurambere ba Kiliziya, yakuye i Roma, “Doctorat en Sciences patristiques, Institut patristique Augustinianum, 1974-1979”. Nyuma y’ikinyarwanda, yari azi indimi ndwi arizo: Igifaransa, Icyongereza, Igitaliyani, Ikilatini, Ikidage, ndetse n’Ikigereki gikoreshwa muri Bibiliya. Ku myaka 69 y’amavuko na 30 ayobora Gikongoro, yitabye Imana kuwa 12 Werurwe 2012 aguye mu biro bye.

Bumwe mu butumwa yakoze ataraba umushumba wa diyosezi

Ø Nzeli 1971- Nyakanga 1974: Yabaye umurezi mu Iseminari Nto ya Rwesero.

Ø 1980- Nyakanga 1992: Yabaye umwarimu w’iby’abakurambere ba Kiliziya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

Ø Nzeli 1980 - Kuboza 1983: Yabaye ushinzwe iby’amasomo mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda

Ø Gashyantare 1984 - Nyakanga 1992: Yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Ø 1981-1992: Yabaye muri komisiyo ishinzwe guhindura mu Kinyarwanda inyandiko za Liturujiya

Ø 1982-1992: Yabaye umwe mu bagize komisiyo y’Inama y’Abepisikopi ishinzwe iby’Abasaseridoti

Ø 1984-1990: Yabaye muri komisiyo ishinzwe guhindura Bibiliya mu Kinyarwanda ariyo yavuyemo Bibiliya Ntagatifu

Nakomeze kuruhukira mu mahoro! 

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...