Isakapulari ya Bikira Mariya, Umubyeyi ugira inama nziza (Notre-Dame du Bon
Conseil) ni isakapulari ifite ibara ry’umweru y’abo mu muryango wa mutagatifu
Agusitini (Augustins) n’abandi bose bifuza kuyambara. Igira umushumi utagombera
kuba umweru, ikagira ku ruhande rumwe ishusho ya Bikira Mariya, Umubyeyi ugira
inama nziza n’ikirangantego cya Papa (ikamba rya Papa n’imfunguzo) ku rundi
ruhande, handitseho aya magambo : "Mwana wanjye, kurikiza inama ze, Lewo
wa XIII" (Mon enfant, suivez ses conseils, Léon XIII).
Abo mu muryango wa mutagatifu Agusitini (Augustins) nibo bakoze iyi sakapulari
nk’ikimenyetso (insigne) cy’itsinda bashinze ry’abakristu ryitwa ‘pieuse union
de Notre- Dame du Bon Conseil’. Iryo tsinda cyangwa umuryango (confrérie) ryemejwe
na Papa Benedigito wa XIV kuwa 2 Nyakanga 1753.
Ni Papa Lewo wa XIII wemeje iyi sakapulari kuwa 21 Ukuboza 1893 na
indulujensiya ku bakristu bose bazayambara bitagombye ko bari mu muryango w’
Umubyeyi ugira inama nziza (confrérie du Bon Conseil). Amategeko ya Kiliziya
yemerera umusaseridoti wese ububasha bwo guha umugisha no kwambika iyi
sakapulari. Ubu bubasha bwari umwihariko w’Abagusitini, cyane cyane umuyobozi wabo
n’uwo abigeneye.
No comments:
Post a Comment