Monday, January 17, 2022

Sobanukirwa n’Isakapulari ya Bikira Mariya, Umubyeyi ugira inama nziza

Muri Kiliziya, tuhasanga ibimenyetso byinshi by’ubuyoboke, bifasha abakristu gusenga no kurushaho gusabana n’Imana rwagati mu bantu, bazirikana ko Imana iba mu bantu kuko ari abayo na Yo ikaba Iyabo. Kimwe muri ibyo bimenyesto ni n’Isakapulari ya Bikira Mariya, Umubyeyi ugira inama nziza.

Isakapulari ya Bikira Mariya, Umubyeyi ugira inama nziza (Notre-Dame du Bon Conseil) ni isakapulari ifite ibara ry’umweru y’abo mu muryango wa mutagatifu Agusitini (Augustins) n’abandi bose bifuza kuyambara. Igira umushumi utagombera kuba umweru, ikagira ku ruhande rumwe ishusho ya Bikira Mariya, Umubyeyi ugira inama nziza n’ikirangantego cya Papa (ikamba rya Papa n’imfunguzo) ku rundi ruhande, handitseho aya magambo : "Mwana wanjye, kurikiza inama ze, Lewo wa XIII" (Mon enfant, suivez ses conseils, Léon XIII).

Abo mu muryango wa mutagatifu Agusitini (Augustins) nibo bakoze iyi sakapulari nk’ikimenyetso (insigne) cy’itsinda bashinze ry’abakristu ryitwa ‘pieuse union de Notre- Dame du Bon Conseil’. Iryo tsinda cyangwa umuryango (confrérie) ryemejwe na Papa Benedigito wa XIV kuwa 2 Nyakanga 1753.

Ni Papa Lewo wa XIII wemeje iyi sakapulari kuwa 21 Ukuboza 1893 na indulujensiya ku bakristu bose bazayambara bitagombye ko bari mu muryango w’ Umubyeyi ugira inama nziza (confrérie du Bon Conseil). Amategeko ya Kiliziya yemerera umusaseridoti wese ububasha bwo guha umugisha no kwambika iyi sakapulari. Ubu bubasha bwari umwihariko w’Abagusitini, cyane cyane umuyobozi wabo n’uwo abigeneye.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...