|
Umuhire Basile-Antoine Marie Moreau |
Basile-Antoine Marie Moreau yavutse kuwa 11
Gashyantare1799 mu bufaransa (Laigné-en-Belin, France), yitaba Imana kuwa 20
Mutarama 1873, aguye i Mans mu bufaransa. Iyi tariki niyo tumwizihizaho
nk’Umuhire. Ni umupadiri washinze, mu
1837, umuryango w’Umusaraba Mutagatifu (congrégation de Sainte-Croix) ugizwe
n’abafureri (Joséphistes) n’abapadiri (Salvatoristes), babereyeho gufasha
abantu kumenya Imana, kuyikunda no kuyikorera ; wemerwa kuwa 13 Gicurasi
1857 na Papa Piyo wa IX. Yashinze kandi abamariyani b’Umusaraba Mutagatifu
(Marianites de Sainte-Croix), ababikira bita ku burezi, ubuvuzi n’abantu
batagira ubitaho, wemewe kuwa 19 Gashyantare 1867 na Papa Piyo wa IX.
Ni umwana wa cyenda mu bana ba Louis na Louise Pioger Moreau,
abakristu basengeraga muri Kiliziya bihishe (l'Église clandestine). Yababajwe
cyane n’impinduramatwara yo mu gihugu cye yabangamiye bikomeye Kiliziya.
Amashuri yayize afashijwe na Julian Le Provost wari Padiri mukuru wabo, mu 1814
amufasha kwinjira mu iseminari ya Château-Gontier ubu ni Lycée Victor-Hugo. Ubwo
kiliziya yari ibonye agahenge mu 1816, Moreau yinjiye mu iseminari ya diyosezi,
ahabwa ubusaseridoti mu 1821 afite imyaka 22. Yashinze umuryango w’Umusaraba
Mutagatifu kugira ngo azibe icyuho cyari mubuke bw’abapadiri n’uburezi bwa
gikristu cyari i sarthois nyuma y’impinduramatwara. N’ubwo atari ashyigikiwe
n’umwepiskopi we, mu 1841 yatangije tsinda ry’ababikira.
|
soeurs de sainte croix (foto: Animation Missionnaire) |
Umunyakanada w’ i Montréal witwa Laurette Comtois, mu
ijoro ryo kuwa 17 rishyira kuwa 18 Kamena mu 1948, yakize indwara y’ibihaha (pleurésie)
mu buryo budasanwe kubera ko ababikira n’abanovisi b’Umusaraba Mutagatifu mu
bihe bitandukanye batabaje Imana bisunze umugaragu wayo, bakanamukoza igice
cy’umubiri we mu mugongo (relique du Serviteur de Dieu Basile Moreau). Ni Papa
Yohani Pawulo wa II, kuwa 12 Mata 2003 wamutangaje nk’Umwubahwa (vénérable),
kuwa 15 Nzeri 2007 Papa Benedigito wa XVI amutangaza nk’Umuhire (bienheureux),
nyuma y’uko kuwa 28 Mata 2006 hemejwe igitangaza cyabaye bamwiyambaje.
No comments:
Post a Comment