Isakapulari ya
mutagatifu Benedigito, ni ikimenyetso-ndanga cy’abagize umuryango wa mutagatifu
Benedigito-confrérie de saint Benoît- washinzwe n’ababenedigitini b’abongereza
kugira ngo abalayiki bagire uruhare ku byiza bya roho bigenewe abihayimana ba
mutgatifu Benedigito -ordre bénédictin. Igizwe n’udupande tubiri twirabura
duhujwe n’umushumi. Ni isakapulari ifite ishusho ya mutagatifu Benedigito ku
ruhande rumwe naho ku rundi hari ishusho y’umudali wa mutagatifu Benedigito.Isakapulari ya mutagatifu Benedigito
Ku ikubitiro,
umuryango wa mutagatifu Benedigito - confrérie de saint Benoît wemejwe mu
bwongereza no muri Amerika kuwa 06/08/1865 n’urwego rushinzwe iyogezabutumwa -Congrégation
pour l'évangélisation des peuples, hanyuma monasiteri zose za Subiaco ziwemezwa
kuwa 16/12/11882 n’urwego rushinzwe indulujensiya -congrégation des
indulgences, bwanyuma umuryango wemejwe n’urwego rushinzwe
iyogezabutumwa-congrégation pour l’évangélisation des peuples-kuwa 04/02/1883.
Nta indulujensiya yigeze igenerwa uzambara isakapulari ya mutagatifu Benedigito
ahubwo yagenewe umuryango - confrérie de saint Benoît.
No comments:
Post a Comment