Sunday, January 30, 2022

Imivukire y’Isakapulari ya mutagatifu Yozefu

Ni isakapulari yatuwe ya mutagatifu Yozefu, umurinzi wa Kiliziya, ikunze kwambarwa n’abuhayimana bo mu muryango w’Abafureri Bato (Les frères mineurs capucins). Ku ruhande rumwe uhasanga ishusho ya mutagatifu Yozefu ateruye / akikiye umwana Yezu handitse n’aya magambo : “mutagatifu Yozefu, umurinzi wa kiliziya, udusabire” (sancte Ioseph, protector ecclesiæ, ora pro nobis). Ikindi gice kiriho ikamba rya Papa (tiare Papale) hamwe n’umusaraba, imfunguzo ebyiri n’inuma hejuru hamwe n’aya magambo : “Roho wa Nyagasani ni umuyobozi we” (Spiritus Domini ductor ejus). Igizwe n’amabara y‘umweru, umuhondo n’iry’isine. Umweru n’isine ni amabara yeguriwe mutagatifu Yozefu naho umweru n’umuhondo akaba aya Papa. Intego yo kwambara isakapulari ya mutagatifu Yozefu ni ukubaha mutagatifu Yozefu, kumwiyambaza ngo akurinde, ugire ubuzima bwa roho buhamye kandi arinde na Kiliziya. 

Amavuko y’isakapulari ya mutagatifu Yozefu

Mu 1861 i Vérone muri kiliziya ya mutagatifu Nikola hashinzwe umuryango w’umushumi wa mutagatifu Yozefu (confrérie du cordon de saint Joseph) aha ni ho isakapulari igizwe n’ibara ry’umuhondo n’iry’isine yakorewe nk’ikimenyetso cy’umuryango (insigne de la confrérie) kugira ngo basenge basabira Papa.  Mu kinyejana cya XIX kandi, habayeho igitekerezo cyo gukora isakapulari y’umweru ituwe mutagatifu Yozefu cyizanwe n’umubikira Mariya w’Umusaraba, washinze akaba n’umuyobozi w’abafaransisikani b’Utarasamanywe icyaha (Marie de la Croix, fondatrice et supérieure générale des franciscaines de l'Immaculée Conception de Lons-le-Saunier). Padiri Petero-Batisita (capucin) ni we wayishushanije ifite ibara ryera, iriho ishusho ya mutagatifu Yozefu ateruye/akikiye umwana Yezu mu kuboko kw’iburyo hamwe n’ishami ry’imirasire (lys) ibumoso handitseho “Ite ad Ioseph” (Musange Yozefu) n’ishusho ya Mutagatifu Yozefu ku rundi ruhande akikijwe n’imirasire (lys).  

Ukjo Isakapulari yemewe na Kiliziya 

Isakapulari ya Vérone (Italy) yemejwe n’ishami rishinzwe imigenzo (congrégation des rites) ku rwego rwa diosezi ya Vérone kuwa 8 Nyakanga 1880. Isakapulari ya diyosezi ya mutagatifu Kolode (Saint-Claude, France) yemejwe na Papa Lewo wa XIII, ayishikirijwe na Kayisari-Yozefu (César-Joseph Marpot), umushumba wa diyosezi ya mutagatifu-Kolode kuwa 13 Gashyantare 1884. Karidinali Aluferedi Fulo Arikiyepiskopi wa Liyo (Alfred Foulon; Lyon, France) yasabye Papa ko Abafureri Bato (Les frères mineurs capucins) bajya bamamaza isakapulari kandi bakayambika abantu nyuma yo kuyiha umugisha. Byabaye ngombwako iyo sakapulari ya Liyo ihindurwa kugira ngo hatazabaho amasakapulari abiri ya mutagatifu Yozefu. Isakapulari yera y’Abafureri Bato yagombye gusa mu mabara no mu buryo iya diyosezi ya verone ikozwemo mbere yo kwemerwa kuwa 18 Mata 1893 n’ishami rishinzwe imigenzo (congrégation des rites). Indulujensiya ku bakristu bose bazayambarana ukwemera yagenwe n’urwego rubishinzwe (congrégation des indulgences) kuwa 8 Kamena 1893, kandi Papa Lewo wa XIII yemerera umukuru w’ Abafureri Bato ububasha bwo guha umugisha isakapulari no kuyambika abakristu no guha abapadiri ubwo bubasha igihe babimusabye.

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...