Wednesday, January 19, 2022

Numva nagendera kuri gahunda

Umumararungu Yvonne aba muri iri tsinda
Urwibutso rw'Intama za Yezu i Bungwe 

Itsinda ry’intama za Yezu rikorera muri paruwasi ya Bungwe ni rimwe mu matsinda usangamo urubyiruko rwinshi, by’umwihariko abana. Ni itsinda ry’isuku n’ibyishimo bituruka ku burere batozwa n’ababikira ba Mtg. Chrétienne ndetse n’ubusabane bubahuza nabo bashumba. Bimaze kwigaragaza ko iri tsinda ryari rikenewe uhereye ku kamaro karyo n’ibyo abarimo bivugira. UMUMARARUNGU Yvonne, ni umwe mu basezeranye mu itsinda rya mbere, aradusangiza ku byiza byo kurererwa mu ntama za Yezu; aradusangiza icyo kuba ari intama ya Yezu bimufasha mu buzima bwa kinyeshuri.

Ati: “kuba ndi intama, mu buzima bw’ishuri ni ukumenya mbere na mbere uwo ndiwe n’icyo ndicyo,” bikamufasha kumenya igikwiriye n’ikidakwiriye gukorwa na we mu gihe runaka. Iyo utiyizi wangiza byinshi cyane, ukohokera mu bitaguhesha ishema, ugatakaza igihe cyawe mu bidashinga. Icyo Yvonne aharanira, ari nacyo izindi ntama zagakwiriye guharanira ni ukuba uwo uriwe. “Numva muri jyewe, ubwo ndi intama ya Yezu naba koko intama nyayo, numva nahora nishimye” n’ubwo umuntu ari umunyantegenke, uhura na byisnshi bimutera kubabara. Yvonne, kuba mu ntama bimutera kunyoterwa n’umuco mwiza wo kubaha no kubahiriza gahunda. Ni byo avuga muri aya magambo; “Numva nagendera kuri gahunda y’ikigo; sinkererwe cyangwa ngo nirwe mpangana n’abarimu cyangwa abanyeshuri.”

Twumva, mu buzima bwo ku ishuri, amakosa menshi akorerwa mu cyitwa ikigare, mu ntama batozwa kutagendera mu bigare. Ni byo Yvonne avuga; ‘ngomba kwitondera kugendera mu kigare kuko nta sura nziza mba nerekanye.’ Ni byo koko buri wese aba agomba kubahisha itsinda arimo kugira ngo rigaragare neza kandi rinamufashe koko kwitagatifuza no gutagatifuza abandi. Akomeza agira ati: “kuba ndi intama, ngomba kwiga ntabyukira mu magambo ngo nyirirwemo. Nkirinda kwiba no kwangiza,” akabyirinda cyane ku buryo atashimishwa no gutwara ikaramu ya mugenzi we cyangwa igikoresho cy’ishuri. Ku bwe yirinda ikibi azirikana rya jambo ngo ‘iriya na yo ni intama’ ryavugwa igihe cyose afatiwe mu makosa.  Umwana wo mu itsinda ry’intama naharanira kugendera kuri gahunda y’aho ari, akirinda kwiba no kwangiza, gusuzugura n’andi makosa, nta kabuza azaba arushaho kwegurira Imana umutima we, azirikana amagambo ya Mtg. Mariya Madalina wa Pazzi mu marembera y’ubuzima bwe bwo ku isi: “Ndasaba nkomeje kutazagira undi mwegurira umutima wanyu utari Nyagasani.”

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...