Itsinda ry’intama za Yezu zir imuri Salle
Nibyo padiri Antoine yabwiye imbaga y’abakristu, ati “Kiliziya ni iya
Kristu, niyo mpamvu ububasha bwayo ibukomora kuri Kristu kandi ikabuhorana.”
Uwo Kristu uduhamagara ntagira iherezo. Kumukurikira ni ukugira uruhare kuri
kamere y’urukundo n’ukutagira iherezo bye. Padiri yamenyeshe abakristu ko
‘nidukurikira urukundo rwa Kristu, tugakundana nk’uko yadukunze, tuzahoraho
iteka.’
Padiri Antoine akomeza yibutsa
intama za Yezu ibikwiriye kuziranga. ‘Mugomba kuba mukundana, abo mwigana, abo
muturanye, mugomba kubagaragariza urukundo’ kuko nta kindi bahamagarirwa kitari
urukundo nkuko padiri akomeza abishimangira; ‘ikigomba kubaranga ni urukundo;
kurangwa n’urukundo ni cyo Yezu abahamagarira.’ Ni byo koko Yezu niwe mutwe wa
kiliziya kandi asangiye kamere na se; tuzi neza ko Imana ari urukundo niyo mpamvu
Padiri Antoine agira ati “urukundo ni ishingiro rya Kiliziya!”
Padiri mukuru Antoine yakomeje inyigisho ye, yibanze ahanini ku bana
bari mu rwuri, abagiye kurwinjiramo n’ababyeyi ahamya ko abana bagomba kubaha
ababyeyi n’ababyeyi bakubaha abana babo, bakabakosora ariko birinda
kubahahamura kandi bagafata iyambere mu kubereka icyiza no kucyibatoza
ubudahuga. Yanibukije isano iri hagati y’umwana n’umubyeyi we wa Batisimu agira
ati ‘umubyeyi wa batisimu afite ubuzima
bwa roho kando roho yawe irabukeneye.’ Birakwiye rero kububaha no kubegera
igihe twitegura amasezerano kugira ngo badusabire ku Mana. Erega nta masezerano
yoroha, kireka iyo utayahaye agaciro cyangwa utazi icyo avuze mu buzima bwawe
n’ubwa Kiliziya ya Kristu.
Bana, ntama za Yezu nimukunde Yezu, we Ntama w’Imana ukiza ibyaha
by’abantu. Nimuzirikane ko amasezerano yose, harimo n’iryanyu, ashingiye ku
rukundo bityo mukunde Yezu kuko abikwiye, ntawe uhwanije ubwiza na we kandi
agomba guhebuza byose gukundwa nk’uko tubizirikana mu isengesho ryo gukunda.
Gukunda Yezu ni ukwifuza gusa na we, ni ukurarikira ibyiza agabira
abemeye kumugira ibanze mu mitima yabo, ni uguharanira kuba nka we no gukomezwa
na we igihe wamutengushye ukagwa bityo akaguhunda imbaraga-nyabuzima. Bana Mtg.
Efuremu ati “Aragowe kandi ateje impuhwe uri kure y’urukundo rw’Imana. Iminsi ye ayimara asinziriye mu byago, kure
y’Imana, ahataba urumuri nuko agatura mu mwijima (S.
Ephrem le Syrien. Discours sur les
vertus et les vices.)
No comments:
Post a Comment