Wednesday, January 19, 2022

Yezu niwe wabahamagaye, muramubenguka

Itsinda ry’intama za Yezu zir imuri Salle

 Urwibutso rwi Intama za Yezu i Bungwe

Ni ingingo yibukijwe abakristu bitabiriye igitambo cy’Ukarisitiya cyabereyemo amasezerano y’abana 54 babarizwa mu itsinda ry’intama za Yezu. Mu muhango witabiriwe n’imbaga y’abakristu harimo n’abihayimana bo muryango wa Mtg. Chrétienne bashinzwe gutegura no kwita ku ntama za Yezu, Padiri Antione NGAMIJE MIHIGO, padiri mukuru wa Paruwasi Regina Pacis Bungwe yibukije abagiye kwinjira mu rwuri, ko bahamagawe na Kristu, ati ‘Yezu niwe wabahamagaye, muramumenya, muramubenguka.’ Koko rero, Nyagasani Yezu niwe uduhamagara, akaduha ubutumwa butandukanye dusohoreza muri kiliziya ye, yuzuye ububasha bwe.

Nibyo padiri Antoine yabwiye imbaga y’abakristu, ati “Kiliziya ni iya Kristu, niyo mpamvu ububasha bwayo ibukomora kuri Kristu kandi ikabuhorana.” Uwo Kristu uduhamagara ntagira iherezo. Kumukurikira ni ukugira uruhare kuri kamere y’urukundo n’ukutagira iherezo bye. Padiri yamenyeshe abakristu ko ‘nidukurikira urukundo rwa Kristu, tugakundana nk’uko yadukunze, tuzahoraho iteka.’

Padiri Antoine akomeza yibutsa intama za Yezu ibikwiriye kuziranga. ‘Mugomba kuba mukundana, abo mwigana, abo muturanye, mugomba kubagaragariza urukundo’ kuko nta kindi bahamagarirwa kitari urukundo nkuko padiri akomeza abishimangira; ‘ikigomba kubaranga ni urukundo; kurangwa n’urukundo ni cyo Yezu abahamagarira.’ Ni byo koko Yezu niwe mutwe wa kiliziya kandi asangiye kamere na se; tuzi neza ko Imana ari urukundo niyo mpamvu Padiri Antoine agira ati “urukundo ni ishingiro rya Kiliziya!”

Padiri mukuru Antoine yakomeje inyigisho ye, yibanze ahanini ku bana bari mu rwuri, abagiye kurwinjiramo n’ababyeyi ahamya ko abana bagomba kubaha ababyeyi n’ababyeyi bakubaha abana babo, bakabakosora ariko birinda kubahahamura kandi bagafata iyambere mu kubereka icyiza no kucyibatoza ubudahuga. Yanibukije isano iri hagati y’umwana n’umubyeyi we wa Batisimu agira ati ‘umubyeyi wa batisimu afite ubuzima bwa roho kando roho yawe irabukeneye.’ Birakwiye rero kububaha no kubegera igihe twitegura amasezerano kugira ngo badusabire ku Mana. Erega nta masezerano yoroha, kireka iyo utayahaye agaciro cyangwa utazi icyo avuze mu buzima bwawe n’ubwa Kiliziya ya Kristu.

Bana, ntama za Yezu nimukunde Yezu, we Ntama w’Imana ukiza ibyaha by’abantu. Nimuzirikane ko amasezerano yose, harimo n’iryanyu, ashingiye ku rukundo bityo mukunde Yezu kuko abikwiye, ntawe uhwanije ubwiza na we kandi agomba guhebuza byose gukundwa nk’uko tubizirikana mu isengesho ryo gukunda.

Gukunda Yezu ni ukwifuza gusa na we, ni ukurarikira ibyiza agabira abemeye kumugira ibanze mu mitima yabo, ni uguharanira kuba nka we no gukomezwa na we igihe wamutengushye ukagwa bityo akaguhunda imbaraga-nyabuzima. Bana Mtg. Efuremu ati “Aragowe kandi ateje impuhwe uri kure y’urukundo rw’Imana.  Iminsi ye ayimara asinziriye mu byago, kure y’Imana, ahataba urumuri nuko agatura mu mwijima (S. Ephrem le Syrien. Discours sur les vertus et les vices.)

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...