Marie-Christine de l'Immaculée- Conception’ (foto: réflexion chrétienne) |
Mu 1877 byabaye ngombwa ko ava mu kigo cy’abihayimana
kuko ubuzima butari bumeze neza kuburyo yahaguma. Yahisemo kujya kwibera i
Naples mu nzu yoroheje yasangiraga n’abakobwa bifuza kwiha Imana. Icyo gihe
yafashwaga na mutagatifu Ludoviko na Padiri Michelangelo Longo. Mu 1884 Brando
yimukiye i Casoria, abifashijwemo na mutagatifu Ludoviko wa Casoria, atangiza
urugo rwambere (communauté) rubaho ubuzima bushingiye ku gushengerera
Isakaramentu ritagatifu. Umurimo wabo w’ibanze ukaba guhongerera no gukiza
ibyaha (réparer et expier) by’abantu.
Mariya Kirisitina, yifuje cyane ko bahora bashengerera
ubutaretsa amanywa n’ijoro, agakunda Ukaristiya cyane kugeza ubwo yubakisha
icyumba iruhande rwa kiliziya, akayitobora urukuta kugira ngo ajye ahora arora
Isakaramentu ritagatifu. Urugo yatangije rwemewe n’ubuyobozi bwa kiliziya
nk’umuryango w’abihayimana kuwa le 7 Nyakanga 1903, nuko bitwa ‘Congrégation
des Sœurs victimes expiatrices de Jésus- Sacrement’. Ishami rimwe
ryiguriye kubaho rishengerera, irindi ryo rikita ku burezi no kwigisha
gatigisimu abakobwa b’abakene.
Ku myaka 49, yitabye Imana kuwa 20 Mutarama 1906. Akiriho yakunda kuvuga ko agomba kuba umutagatifu byanze bikunze, "Je dois me faire sainte, coûte que coûte." Kwiga ko yakwandikwa mu gitabo cy’abatagatifu byatangiriye muri Arikidiyosezi ya Naples mu 1927, ubuhamya ku buzima bwe bwoherezwa i Roma mu 1978 kugira ngo urwego rubishinzwe (Congrégation pour les causes des saints) rubifateho umwanzuro. Kuwa 2 Nyakanga 1994 ni bwo Papa Yohani Pawulo wa II yamwemeje nk’umubahwa (vénérable). Kuwa 27 Mata 2003 amwemeza nk’Umuhire, nyuma y’uko kuwa 20 Ukuboza 2001 yemeje igitangaza cya mbere kibaye hiyambajwe Mariya Kirisitina, cy’uko mu 1992 umugore witwa Federica de la Fuente w’imyaka 27 yamwiyambaje, akaza gukira indwara y’ibihaha yari bugufi kumuhitana, ku buryo abahanga batashoboye gusobanura, kuko yari yarabazwe kenshi ariko ntakire, ahubwo akarushaho kuremba.
Umutaliyani Maria Angela Di Mauro yari afite ikibazo cyo kubyara, kuko yabigerageje inshuro ebyiri zose bitamuhira. Kwifuza umwana byatumye yiyambaza Mariya Kirisitina kugira ashobore guheka nk’abandi babyeyi. Yongeye gutwita, nabwo abaganga babonaga ubuzima bw’umwana buri mu kaga, bamuca intege ko kumurinda ntacyo bikimaze. Maria Angela we ahitamo kwiyambaza Mariya Kirisitina ngo amurinde we n’umwana we nuko abyara umuhungu umeze neza. Hari mu 2004. Iki gitangaza ni cyo cyatumye Mariya Kirisitina yandikwa mu gitabo cy’abatagifu kuwa 17 Gicurasi 2015 nyuma y’uko kuwa 20 Nzeri 2014 byemejwe na Papa Francis ko cyabaye hiyambajwe Mariya Kirisitina.
No comments:
Post a Comment