Wednesday, January 19, 2022

Mutaggatifu Mariya Kirisitina yatoboye kiliziya......

Marie-Christine de l'Immaculée- Conception’ (foto: réflexion chrétienne)

Yavukiye i Naples mu butaliyani kuwa 1 Gicurasi 856, yitaba Imana kuwa 20 Mutarama 1906, iyo tariki ni nayo yizihizwaho nk’umutagatifu. Amazina ye y’amavuko ni Adélaïde Brando. Ni we washinze umuryango w’ababikira bashengerera Iasakaramentu bagamije guhongerera ibyaha by’imbaga nyamwinshi no kwita ku rubyiruko rw’abakobwa b’abakene. Kuva akiri muto yaranzwe no kuryoherwa n’isengsho, n’icyifuzo cyo kuba umutagatifu. Mu ijoro ya Noheli yo mu 1868, yiyeguriye Imana, ayisezeranya kuba isugi. Mu 1876 yagiye mu muryango w’ababikira bahora bashengerera Isakaramentu (Adoratrices perpétuelles du Saint-Sacrement) aha ni ho yaherewe izina rya ‘Marie-Christine de l'Immaculée- Conception’.

Mu 1877 byabaye ngombwa ko ava mu kigo cy’abihayimana kuko ubuzima butari bumeze neza kuburyo yahaguma. Yahisemo kujya kwibera i Naples mu nzu yoroheje yasangiraga n’abakobwa bifuza kwiha Imana. Icyo gihe yafashwaga na mutagatifu Ludoviko na Padiri Michelangelo Longo. Mu 1884 Brando yimukiye i Casoria, abifashijwemo na mutagatifu Ludoviko wa Casoria, atangiza urugo rwambere (communauté) rubaho ubuzima bushingiye ku gushengerera Isakaramentu ritagatifu. Umurimo wabo w’ibanze ukaba guhongerera no gukiza ibyaha (réparer et expier) by’abantu.

Mariya Kirisitina, yifuje cyane ko bahora bashengerera ubutaretsa amanywa n’ijoro, agakunda Ukaristiya cyane kugeza ubwo yubakisha icyumba iruhande rwa kiliziya, akayitobora urukuta kugira ngo ajye ahora arora Isakaramentu ritagatifu. Urugo yatangije rwemewe n’ubuyobozi bwa kiliziya nk’umuryango w’abihayimana kuwa le 7 Nyakanga 1903, nuko bitwa ‘Congrégation des Sœurs victimes expiatrices de Jésus- Sacrement’.  Ishami rimwe ryiguriye kubaho rishengerera, irindi ryo rikita ku burezi no kwigisha gatigisimu abakobwa b’abakene.

Ku myaka 49, yitabye Imana kuwa 20 Mutarama 1906. Akiriho yakunda kuvuga ko agomba kuba umutagatifu byanze bikunze, "Je dois me faire sainte, coûte que coûte." Kwiga ko yakwandikwa mu gitabo cy’abatagatifu byatangiriye muri Arikidiyosezi ya Naples mu 1927, ubuhamya ku buzima bwe bwoherezwa i Roma mu 1978 kugira ngo urwego rubishinzwe (Congrégation pour les causes des saints) rubifateho umwanzuro. Kuwa   2 Nyakanga 1994 ni bwo Papa Yohani Pawulo wa II yamwemeje nk’umubahwa (vénérable). Kuwa 27 Mata 2003   amwemeza nk’Umuhire, nyuma y’uko kuwa 20 Ukuboza 2001   yemeje igitangaza cya mbere kibaye hiyambajwe Mariya Kirisitina, cy’uko mu 1992 umugore witwa Federica de la Fuente w’imyaka 27 yamwiyambaje, akaza gukira indwara y’ibihaha yari bugufi kumuhitana, ku buryo abahanga batashoboye gusobanura, kuko yari yarabazwe kenshi ariko ntakire, ahubwo akarushaho kuremba.

Umutaliyani Maria Angela Di Mauro yari afite ikibazo cyo kubyara, kuko yabigerageje inshuro ebyiri zose bitamuhira. Kwifuza umwana byatumye yiyambaza Mariya Kirisitina kugira ashobore guheka nk’abandi babyeyi. Yongeye gutwita, nabwo abaganga babonaga ubuzima bw’umwana buri mu kaga, bamuca intege ko kumurinda ntacyo bikimaze. Maria Angela we ahitamo kwiyambaza Mariya Kirisitina ngo amurinde we n’umwana we nuko abyara umuhungu umeze neza. Hari mu 2004. Iki gitangaza ni cyo cyatumye Mariya Kirisitina yandikwa mu gitabo cy’abatagifu kuwa 17 Gicurasi 2015 nyuma y’uko kuwa 20 Nzeri 2014 byemejwe na Papa Francis ko cyabaye hiyambajwe Mariya Kirisitina.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...