Bamwe mu bitabiriye umunsi ibirori |
Hari mu birori byo
kwishimira abana 54 binjiye mu itsinda ry’intama za Yezu rikorera muri Paruwasi Regina Pacis Bungwe,
ubwo Padiri mukuru, Padiri Antoine NGAMIJE MIHIGO yabwiraga intama zinjiye mu
rwuri ati ‘Ntuzabe umuntu usanzwe, ejo uzagaragaze ko wabaye umuntu mushya.’
Ibi bikatwibutsa ko amasezerano ahamagarira uyakoze guhinduka, akabaho bihuje
n’ibyo yasezeranye, bitabaye ibyo ntacyo yakungura umuryango w’abemera. Kubaho
bihuje n’uko wahoze utarasezerana ni ikimenyetso cy’uko icyo uhamagarirwa muri
ayo masezerano utazagisohoza.
Bana muzirikane amagmbo
Padiri mukuru wanyu Antoiune yabwiye ababyeyi banyu: “kuba Yezu yaravuze ati ‘nimureke
abana bansange’, nimwe bambere mwabyumvise.” Barabyumvise, barahinduka, bemera
kubaha umwanya ngo mujye gutozwa mu itsinda ry’intama za Yezu kandi banabagenera
ubufasha bunyuranye mubasaba; barahindutse. Namwe Bana nimuhinduke kuko muri mu
irerero ryiza. Padiri Antoine ati “[mu itsinda ry’intama za Yezu] Ni mu
itorero, irerero, aho umwana yigira ubumuntu.” Mwatojwe ubumuntu, murerwa
gikristu; murabe abahamya babyo, mukomeze kuba intwararumuri zirukana umwijima
w’icyaha n’uw’ubujiji. Intama za Yezu
zirangwa no kubaha abandi kuko Yezu abanyuramo kugira ngo abakize, murabitore.
Nibyo Mama Egidiya MUKANYANDWI, umushumba w’intama, yabwiye imbaga
y’abitabiriye ibirori agira ati “Yezu Mushumba Mwiza akorera mu babyeyi, mu
babikira no mu bapadiri kugira ngo tumukurikire.” Kugira ngo umwana abe umuntu
udasanzwe, Padiri Antoine yibutsa abana bari mu ntama za Yezu ibi bikurikira:
1. “Umwana
uri mu ntama za Yezu ntasiba misa, ntasiba umuryango-remezo w’abana.”
2. “Agatamo
gato kagomba kubaha ababyeyi n’ababyeyi bakubaha agatama gato, ntibakabuze
gusanga Intama nkuru.”
3. “Agatama
gato karangamira isoko y’amazi afutse ava mu mutima wa Yezu.”
4. “Agatama
ka Yezu gahora gatwaye urumuri.”
5. “Uri
intama ya Yezu, mukurikire mu budahemuka.”
Twemere ko bishoboka kuba umuntu udasnzwe, ‘Koko nta kinanira Imana
(Lk.1,37)!’ Mtg. Filomena ati “Koko uwiringiye Imana agera kubyo we yabonaga ko
bidashoboka, kabone n’iyo yaterwa ubwoba ate, ntiyigera acika intege na busa.” Twemerere
Imana idukoreremo
No comments:
Post a Comment