Wednesday, January 19, 2022

NTUBE UMUNTU USANZWE

 

Bamwe mu bitabiriye umunsi ibirori
Urwibutso rw’Intama za Yezu I Bungwe

Hari mu birori byo kwishimira abana 54 binjiye mu itsinda ry’intama za Yezu  rikorera muri Paruwasi Regina Pacis Bungwe, ubwo Padiri mukuru, Padiri Antoine NGAMIJE MIHIGO yabwiraga intama zinjiye mu rwuri ati ‘Ntuzabe umuntu usanzwe, ejo uzagaragaze ko wabaye umuntu mushya.’ Ibi bikatwibutsa ko amasezerano ahamagarira uyakoze guhinduka, akabaho bihuje n’ibyo yasezeranye, bitabaye ibyo ntacyo yakungura umuryango w’abemera. Kubaho bihuje n’uko wahoze utarasezerana ni ikimenyetso cy’uko icyo uhamagarirwa muri ayo masezerano utazagisohoza.

Bana muzirikane amagmbo Padiri mukuru wanyu Antoiune yabwiye ababyeyi banyu: “kuba Yezu yaravuze ati ‘nimureke abana bansange’, nimwe bambere mwabyumvise.” Barabyumvise, barahinduka, bemera kubaha umwanya ngo mujye gutozwa mu itsinda ry’intama za Yezu kandi banabagenera ubufasha bunyuranye mubasaba; barahindutse. Namwe Bana nimuhinduke kuko muri mu irerero ryiza. Padiri Antoine ati “[mu itsinda ry’intama za Yezu] Ni mu itorero, irerero, aho umwana yigira ubumuntu.” Mwatojwe ubumuntu, murerwa gikristu; murabe abahamya babyo, mukomeze kuba intwararumuri zirukana umwijima w’icyaha n’uw’ubujiji.  Intama za Yezu zirangwa no kubaha abandi kuko Yezu abanyuramo kugira ngo abakize, murabitore. Nibyo Mama Egidiya MUKANYANDWI, umushumba w’intama, yabwiye imbaga y’abitabiriye ibirori agira ati “Yezu Mushumba Mwiza akorera mu babyeyi, mu babikira no mu bapadiri kugira ngo tumukurikire.” Kugira ngo umwana abe umuntu udasanzwe, Padiri Antoine yibutsa abana bari mu ntama za Yezu ibi bikurikira:

1.     “Umwana uri mu ntama za Yezu ntasiba misa, ntasiba umuryango-remezo w’abana.”

2.   “Agatamo gato kagomba kubaha ababyeyi n’ababyeyi bakubaha agatama gato, ntibakabuze gusanga Intama nkuru.”

3.     “Agatama gato karangamira isoko y’amazi afutse ava mu mutima wa Yezu.”

4.     “Agatama ka Yezu gahora gatwaye urumuri.”

5.     “Uri intama ya Yezu, mukurikire mu budahemuka.”

Twemere ko bishoboka kuba umuntu udasnzwe, ‘Koko nta kinanira Imana (Lk.1,37)!’ Mtg. Filomena ati “Koko uwiringiye Imana agera kubyo we yabonaga ko bidashoboka, kabone n’iyo yaterwa ubwoba ate, ntiyigera acika intege na busa.” Twemerere Imana idukoreremo

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...