Friday, January 21, 2022

Byumba, Rwamagana yakubyariye Ingenzi

Myr Didace RUZINDANA (ifoto: internet)
Iyo ngenzi ni nyakwigendera Musenyeri Didace RUZINDANA, waharaniye ko abantu bajijuka mu kwemera, adasize n’ubundi bumenyi. Yitangiye Kiliziya, by’umwihariko Kibungo na Byumba. Twibuke amwe mu mateka yaranze ubuzima bwe akiri kuri iyi si. 

Musenyeri Didace RUZINDANA yavukiye i Rwamashyongoshyo ku wa 17 Werurwe 1945, abatizwa kuwa 01 Nyakanga 1945 i Rwamagana. Yigiye amashuri abanza ahantu hatandukanye; i Runyinya, Musha, Bitsibo na Rwamagana (1953 - 1959) yize mu iseminari nto ya rwesero, Kigali na Kabgayi (1959 - 1966). Yize kandi mu iseminari nkuru ya Nyakibanda (1966 - 1971) n’iya Nyundo (1972 - 1973).  Yahawe ubupadiri ku wa 17 Nyakanga 1973 i Kibungo. Afite imamyabumenyi ikomeye mu Tewolojiya (Doctorat en Théologie Spirituelle, Université Grégorienne de Rome 1984 -1990). 

v IMWE MU MIRIMO YAKOZE

1.    Umurezi mu Iseminari Nto y’i Zaza (1973 - 1978)

2.    Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mukarange - Kibungo (1979 - 1980)

3.    Padiri Mukuru wa Paruwasi Rwamagana (1990 - 1991)

4.    Padri Mukuru wa Paruwasi Kibungo (1991 - 1992)

5.    Umurezi na Padiri ushinzwe ibya Roho (Père Spirituel) mu Iseminari Nkuru y’i Rutongo (1992 - 1996)

6.    Umurezi na Padri Ushinzwe ibya Roho (Père Spirituel) mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda (1996 - 1997)

7.    Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba (02 Nzeri 1997 - 30 Nyakanga 2011). Yanakoze imirimo inyuranye muri Diyosezi :

·       Ushinzwe umutabera n’amahoro mu gihe cy’imyaka 2

·       Ushinzwe amashuri gatorika muri Diyosezi

·       Econome local mu w’2000

·       Padri Mukuru wa Paruwasi Katedrali Byumba mu wa 2001

·       Ushinzwe Abaseminari bakuru mu wa 2002

·       Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi (2002-2005)

·       Umurezi mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...