Ni umufaransa wavukiye i Salasi muri Verimanduwa. Ni mwene Nekitori w’umufaransa na Nyina Protajiya wakomokaga mu Baromani. Amashuri ye yayigiye i Saint-Quintin, agaragaza akiri muto urukundo rwa gikirisitu, kuko n’impamba yajyanaga ku ishuri yakundaga kuyiha abakene, akirirwa ubusa, hakaba n’ubwo atanze n’imyambaro ye. Medardi yari afite imano y’ubuhanuzi. Hari umwana witwa Elewuteri biganaga, yamuhanunuriye ko azaba umutware w’igihugu, hanyuma akazaba umwepiskopi, kandi byarabaye. Elewuteri yabaye ndetse n’umutagatifu, tumwizihiza kuwa 20 Gashyantare. Medaridi yahawe buhoro buhoro ibice byose by’ubusaseridoti, kugeza ubwo ahabwa n’ubwepisikopi. Akiri umusaseridoti, Imana yamuhunze ingabire yo gukora ibitangaza, bituma abakiristu bamukunda cyane, bamutorera kuba umwepiskopi aho uwabo yitabiye Imana.
Bakeka ko uwabumuhaye ari mutagatifu Remi. Amaze kubuhabwa, intebe y’ubwepiskopi bwa saint Quentin ayimurira i Nwayo,Noyon, nuko ahageze yigisha cyane abapagani bari bahatuye, abemeza ubukristu nyabwo. Uyu Medaridi ni we wakiriye Mutagatifu Ladegonda igihe amuhungiyeho, ahunga umugabo we Kloteri, wari amaze kwica musaza we. Ladegonda yamusabye kumuha umwambaro w’ububikira, ngo yibere uwihayimana ariko Medaridi abanza gushidikanya kuko Ladegonda yari umugore ufite umugabo. Medaridi ati : “Sinatandukanya icyo Imana ubwayo yunze. Ladegonda na we akamubwira ati : “Uri umushumba wa Roho yanjye, umenye ko uzayibazwa”. Medaridi yaje kubyemera, ati : “N’ubundi ikosa ni iry’umugabo wawe. Ndaguha umwambaro w’Abari ba Kirisitu”. Nuko aha Ladegonda umwambaro w’abadiyakonikazi.
Hashize imyaka mike, Medaridi yitaba Imana, ahagana mu mwaka wa 560. Medaridi yabaye ikirangirire cyane mu myaka y’amateka ya Kiliziya yitwa Moyen-Age (Mwayenaje). Twizihiza Mutagatifu Medaridi kuwa 8 Kamena.
Aho byavuye:
ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri,.Nzeri 2015.p.164-165
No comments:
Post a Comment