|
Isakapulari y’umukara y’ububabare bwa Yezu |
Isakapulari ni kimwe mu bikoresho by’ubuyoboke gatolika
abakristu bifashisha basabana n’Imana. Hari amasakapulari menshi muri Kiliziya,
yabayeho ku buryo butandukanye, ariko amenshi ashingiye ku mabonekerwa yihariye
ya Bikira Mariya na Yezu, bitewe n’icyo bifuza kumenyesha no gushishikariza
abakristu. Muri ibyo twavuga nko gushishikariza abakristu kurushaho kuzirikana
no kubaha ububare bwa Yezu, bwamugeje ku rupfu n’izuka. Tugiye kurebera hamwe
amoko abiri y’amasakapulari y’Ububabare bwa Yezu.
1. ISAKAPULARI
Y’UMUKARA Y’UBUBABARE BWA YEZU
Isakapulari y’umukara y’ububabare bwa Yezu (scapulaire
noir de la Passion) ishamikiye ku bapasiyonisite, umuryango w’abihayimana
bitangira kwamamaza ibikorwa by’ubuyoboke bijyana no kubaha ububabare bwa Yezu Kristu
(congrégation de la Passion de Jésus-Christ, les Passionistes) washinzwe na
Mutagatifu Pawulo w’Umusaraba. Iyi sakapulari ni ikirango cy’Abapasiyonisite (Passionistes)
akaba ari na bo bashinzwe kuyamamaza by’umwihariko. Ifite ku gihande kimwe,
ishusho y’umutima ifite umusaraba hejuru. Mu mutima, hejuru y’imisumari itatu
handisteho aya magambo : ‘Jésus XPI Passio’ (ububabare bwa Yezu Kristu).
Ku kindi gihande hari ishusho ya Yezu ubambwe ku musaraba, hakaba handitseho
kandi aya magambo: "sit semper in cordibus nostris" (ububabare bwa
Yezu nibuhore mu mitima yacu).
|
Mutagatifu Pawulo w’Umusaraba |
Mutagatifu Pawulo w’Umusaraba yabonekewe kenshi mbere
y’uko ashinga umuryango w’Abapasiyonisite. Muri ayo mabonekerwa ni bwo
yahishuriwe umuwambaro w’umukara bambara uriho ikimenyetso-ndanga ku gatuza
cy’aya magambo "Jesu XPI Passio".
Nyuma nibwo abapadiri
b’Abapasiyonisiti bahaye isakapulari abakristu bifuzaga kwihuza n’uwo muryangoa
kugira ngo bafatanye mu kubaha ububabare bwa Yezu Kristu. Iyi sakapulari yemewe
na kiliziya. Mu 1861 nibwo papa Piyo wa IX yemeje iyo sakapulari atangaza
indulujensiya ku bakristu bazayambara. Izindi ndulujensiya na none zemejwe
n’urwego rwa Kiliziya rubishinzwe (congrégation des indulgences) mu 1877.
Umusaseridoti wese yemerewe kuyambika umukristu ndetse n’umulayiki yabikora mu
gihe abyemerewe n’umwepiskopi.
2.
ISAKAPULARI
Y’UMUTUKU Y’UBUBABARE BWA YEZU
Isakapulari y’umutuku y’ububabare bwa Yezu bayita kandi
isakapulari y’ububabare bwa Yezu n’ubw’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya, (Scapulaire
rouge de la Passion, scapulaire de la Passion de Notre-Seigneur et des
Sacrés-Cœurs et de Jésus et de Marie). Ifitanye isano n’abihayimana bo mu
muryango w’Abalazarisiti n’Abari b’urukundo ba Mutagatifu Visenti wa Pawulo (il
est associé aux Lazaristes et aux Filles de la charité de Saint Vincent de
Paul). Washinzwe na Mutagatifu Visenti wa Pawulo. Iyi sakapulari itukura Igizwe n’ibihande bibiri ; kimwe
kiriho inyundo, umwitero n’ikanzu ya Yezu yuzuye amaraso (instruments de la Passion ;
le fouet, le manteau, la robe qui avait couvert soncorps sanglant), bizengurutswe
n’aya magambo : ‘bubabare butagatifu bwa Nyagasani Yezu Kristu, dukize’
(Sainte Passion de Notre-Seigneur Jésus-Christ, sauvez-nous). Ikindi gihande
kiriho umusaraba muto uri hejuru y’Umutima mutagatifu wa Yezu n’Umutima Utagira
inenge wa Bikira Mariya. Uhasanga kandi aya magambo : Mutima Mutagatifu wa
Yezu na Mariya, muturinde (Sacrés-Cœurs de Jésus et de Marie, protégez-nous!).
Hari ubwo bongeraho ikimenyesto kiranga Amaraso ya Yezu munsi y’imitima cyangwa
se abamalayika.
Inkomoko
y’isakapulari y’umutuku y’ububabare bwa Yezu n’uko yemewe
Bivugwa ko Nyagasani Yezu yabonekeye Apolina Andriveau, umubikira
wo mu muryango w’Abari b’urukundo ba Mutagatifu Visenti wa Pawulo kuwa 26
Nyakanga 1846 muri shapeli yabo i Troyes. Mu ibaruwa yandikiye umuyobozi wabo
mukuru wabo, avugamo ko yabonye Yezu yambaye ikanzu ndende itukura afite mu
kiganza cye isakapulari itukura, amusobanurira uko iyo sakapulari yari imeze.
Kuwa 14 Nzeri 1846, Apolina yongeye kwandikira umukuru wabom amumenyesha ko
Yezu yamubonekeye akamubwira ko abapadiri bagomba kwambika abakristu iyo
sakapulari, amubwira kandi ko uzayambara yahawe umugisha na bo (Abalazarisiti)
azongererwa ukwemera, ukwizera n’urukundo buri munsi wa gatanu - tous
vendredis.
Umuyobozi mukuru w’ Abalazarisiti n’Abari b’urukundo ba
Mutagatifu Visenti wa Pawulo, Padiri Yohani Batisita sitefano (Jean-Baptiste
Étienne) yagiriye uruzinduko i Roma nuko asobanurira umushumba wa Kiliziya papa
Piyo wa IX ibyerekeye icyo gikoresho cy’ubuyoboke. Uyu papa ni we wemereye
abasaseridoti kujya bambika abakristu iyi sakapulari. Urwandiko rubyemeza
rwasohotse kuwa 25 Kamena 1847. Mu mwaka ukurikira isakapulari yiongeye
kwemezwa na papa Piyo wa IX mu rwandiko rwo kuwa 21 Werurwe 1848, anatangaza
indulujensiya ijyanye no kwambara iyi sakapulari kandi aha ububasha umukuru
w’Abalazarisiti bwo gutanga uburenganzira ku bandi basaseridoti b’ingeri zose,
mu gihe babimusabye, bwo kwambika abakristu isakapulari itukura y’ububabare bwa
Yezu.
No comments:
Post a Comment