Wednesday, March 23, 2022

Tumenye Mutagatifu Ewufraziya

Mutagatifu Ewufraziya 
…“Mbwira niba wanshima nemeye guta Yezu Kristu, Imana Nzima niyeguriye, ngo njye kurongorwa n’umuntu ejo uzaba yapfuye, umubiri we ukaribwa n’inyo.” Ngo njye kudabagira mu mukiro w’iby’isi ?”…

Yabyawe n’ababyeyi bakomeye ku bukristu, bari afitanye isano n’umwami Tewodozi wa Konstantinople, avuka ahagana mu mwaka wa 382. Uwo ni Ewufraziya wavutse aari uburiza mu muryango. Ababyeyi be bamaze kumubyara, bigira inama yo kubana nk’umukobwa na musaza we. Ubwo Se yari amaze gupfa, umwami Tewodozi yashatse kumushyingira igikomangoma cy’i Konstantinople gikize cyane, ariko Ewufraziya arabyanga kuko yashakaga kuziyegurira Imana. Igihe cyaraageze ajyana na nyina mu Misiri baba ari ho batura, babaho bakorera Imana mu gufasha abakene, basenga kandi bigomwa kenshi. Nyina na we amaze gupfa, Ewufraziya yeguriye abakene umutungo mwinshi we wose yarazwe n’ababyeyi be nuko asiga ubukire bwose, n’amaraha y’isi, yinjira mu muryango w’abamonakikazi aho mu Misiri.

Umunsi umwe Umwami Tewodozi amutumaho ko umusore wifuzaga kumurongora agifite icyo gitekerezo kandi ko amukunda cyane. Ewufraziya na we atuma ku Mwami Tewodozi ati: “mbwira niba wanshima nemeye guta Yezu Kristu, Imana Nzima niyeguriye, ngo njye kurongorwa n’umuntu ejo uzaba yapfuye, umubiri we ukaribwa n’inyo.” Ngo njye kudabagira mu mukiro w’iby’isi?” Umwami arabimushimira nuko ntiyongera kumuhatira gushyingirwa kuko na we yari umukristu mwiza. Uko niko Ewufraziya yahakanye ubukire n’ibindi by’amaraha by’isi, ahitamo kwiyegurira Kristu mu bamonakikazi. Yabereye bagenzi be urugero rwiza mu kwitagatifuza. Umukristu ntatana n’ibigeragezo, icyo dusabwa twese ni ukubinyuranamo ubutwari turangamiye Kristu. Ewufraziya Imana yamushoboje ibitangaza byinshi, ikajya imuhishurira amabanga yayo.

Umunsi umwe Umukuru wabo yamutegetse guterura amabuye n’abasore batanu bafatanyije batashobora guterura. We abimutegeka agira ngo arebe ukumvira kwe. Ewufraziya, ku gitangaza cy’Imana, aragenda, ayaterura nk’uterura utubuye tutaremereye, ayashyira aho bamutegetse. Bukeye bati: “yasubize aho yari ari” aragenda, arayahasubiza, abigira atyo bamuburabuza iminsi 30 yose, atinuba, kandi n’Imana ari ko ibimutabaramo, ikamushoboza. Ibyo byarakaje Shitani, rimwe imuroha mu kizenga kirekire, ariko Ewufraziya yivanamo atoga, kandi imyambaro ye yumutse. Ikindi gihe, imuroha mu ziko yunamye, atekeye abandi bamonakikazi, arinda avamo adahiye na hato. Shitani yakomeje kumushukisha ibyishimo by’isi n’ikuzo yivukije ava kwa se wabo Tewodozi umwami w’ikirangirire, byose biba iby’ubusa, Ewufraziya ntiyahinyuka ku gukunda no kumvira Imana akesha byose. Yakoze n’ibindi bitangaza byinshi, akiza imbabare z’amoko anyuranye; ibiragi, impumyi n’abahanzweho n’amashitani. 

Igihe kigeze, Imana ubwayo imenyesha umukuru w’abamonakikazi ko igiye guhamagara iwayo Ewufraziya. Uwo mukuru wabo hamwe n’undi mumonakikazi basaba Ewufraziya ngo abingigire Imana, ibatwarire hamwe bose uko ari batatu. Ewufraziya ati : “nimwitegure, muzankurikira vuba.” Hanyuma uwo mukuru abimenyesha abandi bamonakikazi batora undi umusimbura. Ewufraziya n’abo bandi babibiri bapfuye mu kwezi kumwe bakurikiranye kandi mbere nta we wari warigeze kurwara muri bo. Icyo gihe ndetse, Ewufraziya abibasabiye, ari we ari bo, nta wari urwaye. Hari mu mwaka wa 412. Kiliziya imuhimbaza kuwa 13 Werurwe.

Aho byavuye:

  1. ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P.77-78.
  2. ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri 2015.P.94-95.
  3. DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cy'Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.P.180.


No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...