Tuesday, March 29, 2022

Uko washyigikira itsinda ry’abazirikana ku muhamagaro

ifoto ya internet

Itsinda ry’abazirikana ku muhamagaro (Groupe Vocationnel) ni itsinda ribumbira hamwe urubyiruko gatolika, rwifuza gusobanukirwa byimbitse ibijyanye n'umuhamagaro, kuwurera no kuwurinda. Ni itsinda ryangombwa ku rubyiruko rikwiye gushyigikirwa n’abakristu bose ; abalayiki abasaseridoti n’abihayimana. Ese iryo tsinda rikwiye kwitabwaho rimaze iki ? Ni gute ryashyigikirwa ? 

Itsinda ry’abazirikana ku muhamagaro (Groupe Vocationnel) rimariye iki abarigana ? 

Abarigana n’abarisanzwemo, itsinda ry’abazirikana ku muhamagaro ribatera ibyishimo kuko ribafasha kumva no gutega amatwi ijwi ry'Imana binyuze mu Ijambo ryayo mu isengesho no mu bikorwa by’urukundo. Koko rero, gukora ibikorwa by’urukundo ni ukwitangira abandi nta gihembo cy’isi utegereje ahubwo ukabikora kubera ko ari itegeko ry’ukwemera, rimwe rya roho, ntubikore kubera ko ari itegeko wahawe na muntu cyangwa ngo ubikore utabishizeho umutima woroshya. Iyo ukoze igikorwa cy’urukundo nk’uko, bigirira akamaro uwagikorewe naho wowe ugataha warushijeho gucumura kuko ibyo wakoze uba utabibwirijwe na Roho w’Imana. Urigana rimufasha kurushaho kumva neza igisobanuro cy’umuhamagaro; akamaro kawo muri kiliziya no ku muntu ubwe, bityo akabasha guhitamo no kwemera ugushaka kw’Imana mu muzima bwe.  Uririmo afashwa kuva mu bwigunge binyuze mu gusabana ndetse no gusangizanya ubuzima bityo ufite ibibazo agahumurizwa, agafashwa uko itsinda rishobojwe, akagirwa inama z’uko yakira ibikomere afite kandi akanamenya uruhare rwe mu kubaka Kiliziya n’ubukristu buhamye. 

Abari muri iri tsinda baryungukiramo byinshi: Nta muntu uzamo ngo abure icyo aronka kimwegereza umukiro n’icyo asabira abandi kugira ngo bazagerane ku ntego basangiye. Abataribamo na bo bakwiye kubona ibyiza by’iryo tsinda, nk’abakuze, bakabona uko bashishikariza abakiri bato kurigana. Muragenze nk’abana b’urumuri mubere urugero abandi, Muzakere gutsinda mwambariye gusenga, Muzatorwe mukunzwe mwitwa abaziranenge.” Aya magambo yo mu ndirimbo ‘murashishoze’ aragaraza icyo abandi batezeho ku bavokasoyoneli kugira ngo barusheho kumenya iby’itsinda ryabo, kurikunda, kurishyigikira no kuriyoboka.  Abavokasiyoneri bagombye kumvisha abalayiki bose icyo itsinda ryabo rivuze, abarijyamo n’intego zaryo. Ibi bigakorwa mu buryo bwose, cyane cyane mu kwera imbuto, zituma abakristu bahinduka, bakabera Kristu abahamya. 

Shyigikira itsinda ry’abazirikana ku muhamagaro (Groupe Vocationnel) 

Birakwiye ko abakristu bose basobanukirwa n’iri tsinda, bakamenya icyo rigamije muri kiliziya n’akamaro rifitiye urubyiruko. Ababyeyi b’abakristu bari bakwiye kohereza abana babo muri iri tsinda kandi bakabafasha kubona ibyo basabwa kugira ngo barusheho kuryitagatifurizamo. Ni ngombwa ko abasaseridoti n’abihayimana muri rusange barushaho guhoza ku mutima iri tsinda barishakira aho gukorera, imfashanyigisho, amahugurwa n’ibindi bikwiriye. Igihe abantu bose bazaba bemenye neza iri tsinda, nibwo bazajya barizirikana mu isengesho ryabo. 

Nuko bambaze bati: “Nyagasani Yezu, Wowe uhamagarira bose kugukurikira no kuba intungane nka Data wo mu ijuru; twiyemeje kugukurikira no kukwamamaza nk’uko twabisezeranye muri Batisimu. Tugutuye roho zacu n’ibyacu byose, tubere ikiramiro n’isoko y’iby’ishimo kugira ngo dushobore gutsinda ibisitaza biri mu rugendo rwo kukwiyegurira nk’uko ubishaka. Nyagasani, tugutuye itsinda ryacu ridufasha kuzirikana ku muhamagro; uririnde, uryiyoborere kandi urikomereshe Roho wawe. Niribe koko ishuri ridutegurira neza kukwiyegurira mu buryo wishimira n’irembo ry’umukiro tugomba guharanira kwinjira n’isoko y’umugisha ku baribamo, abarigenderera n’abarishyigikira bose. Twese hamwe abarigize, uduhe kunga ubumwe no gukunda Ijambo ry’Imana kugira ngo dushobore kumva ijwi ryawe no gusobanukirwa byimbitse icyo udushakaho, tumurikiwe na Roho wawe. Wowe ubaho ugategekana na Data mu busabane na Roho Mutagatifu, Amina!

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...