Nyagasani Yezu, Wowe nzira igeza ku Mana Data, ukaba ukuri n’ubugingo; Ni
wowe nsonzeye. Icyampa nkakwiyegurira wese, ukandutira byose na bose.
Ndakwihaye wese, umpe kukumva, igihe cyose na hose, nkumvire mu mibereho yanjye
yose. Uko amasaha y’umunsi agenda akura mpa kurushaho kuba inshuti y’indahemuka
y’ijwi ryawe Yezu, ryuje urukundo, impuhwe n’umukiro. Ibintu wampaye
ntibikakunyibagize ahubwo bijye bimfasha kugusingiza. Umuyango wampaye
nzawutoza kugukunda. Abavandimwe wampaye nzababera igikoresho cy’ubuntu bwawe.
Igihe cy’ibyishimo ntikikakunyibagize ngo nkutere umugongo. Igihe
k’ibigeragezo, roho wawe azankomeze, ampishurire igikwiye kandi akinkomezemo,
noye kukwihakana Mukiza wanjye. Igihe kigeze cyo kuva ku isi, uzampaze impuhwe
zawe, noye gupfa nk’abatakuzi. Umva isengesho ry’umwana wawe, umunyabyaha
ugutakambiye. Nizeye impuhwe zawe Nyagasani Yezu, wowe ubaho ugategeka iteka
ryose. Amina !
(Iri si isengesho rizwi na Kiliziya. Ni amagambo avuye mu mutima ushaka kurushaho
gusabana n’Imana binyuze mu Mwana wayo Yezu Kristu, Umucunguzi w’abantu).
No comments:
Post a Comment